UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 weeks
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 4 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Musanze : Aribaza icyihishe inyuma y’iyicwa ry’inka ze agatereranwa
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
AmakuruImibereho

Musanze : Aribaza icyihishe inyuma y’iyicwa ry’inka ze agatereranwa

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 15/03/2021 saa 6:00 AM

Umugabo witwa Munyamparirwa Ildephonse utuye mu murenge wa Muhoza, akarere ka Musanze aribaza icyihishe inyuma y’inka ze eshatu zishwe zirimo ebyiri zapfuye kuya 12 Werurwe 2021 saa munani z’amanywa, mu gihe indi yapfuye mu rukerera rwo kuwa 13 Werurwe 2021, ariko bikarangira atereranywe n’ubuyobozi bw’akarere bikamuyobera.

Ni isanganya uyu Munyamparirwa ubusanzwe ukorera mu karere ka Nyabihu nk’ushinzwe amashyamba yahuye nayo ubwo yapfushaga inka ze 3 mu buryo bw’amanzaganya, zikicirwa mu kagari ka Bukinanyana, umurenge wa Cyuve, mu karere ka Musanze ariko na n’ubu akaba ataramenya abagizi ba nabi bamwiciye inka.

Mu kiganiro yagiranye n’UMURENGEZI.COM, Munyamparirwa Ildephonse avuga ko umushumba we yamuhamagaye amubwira ko inka ze ebyiri zimaze gupfa ndetse ko n’indi ya gatatu yatangiye kuva amaraso mu mazuru nk’uko n’izindi byazibayeho mbere y’uko zipfa.

Munyamparirwa Ildephonse nyir’inka zishwe

- Advertisement -

Ati, “Inka zanjye zafashwe ku itariki ya 10 Werurwe 2021, azihamagariza abaganga b’amatungo baza kuzisuzuma no kuziha imiti, ariko biba iby’ubusa kuko ebyiri za mbere nyuma y’iminsi ibiri zahise zipfa, mu gihe indi yapfuye mu rukerera rwo ku munsi ukurikiyeho, zose ngo zazize amarozi nk’uko byemejewe n’abaganga b’amatungo.”

Munyamparirwa akomeza agira ati, “Inka zanjye 2 zikimara gupfa haje Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve Bisengimana Janvier, Polisi, abahagarariye Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha(RIB), inzego z’akagari, ariko ku bwumvikane ko bazinduka bagaruka mu gitondo cyo kuwa 13 Werurwe 2021 kugira ngo zihambwe kumugaragaro kuko zitagombaga kuribwa kandi byagaragajwe ko zishwe n’amarozi.

Inka za Munyamparirwa zose zishwe n’uburozi

Gusa naje gutungurwa n’uko n’indi ya 3 yapfuye nkongera nkitabaza za nzego twasezeranye, ntihagire na rumwe ruza usibye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari Ka Bukinanyana byabereyemo n’umwungirije, ndetse n’umuganga w’amatungo mu murenge wa Cyuve Uwineza Généviève. Ibintu byanteye kwibaza icyo gukora njyenyine ariko mfatanyije n’abo twari kumwe, n’impungenge nyinshi, twiyemeje kuzihamba zose n’ubwo twabonaga ko byazatugiraho ingaruka haramutse hari abazitaburuye bakazirya zikabagiraho ingaruka.”

Uwineza Généviève umuganga w’amatungo mu murenge wa Cyuve yabwiye UMURENGEZI ko inka zose zazize ikintu kimwe[uburozi] ari nayo mpamvu abaturage batagomba kuzirya kuko ngo nabo bahita bapfa.

Ati, “Izi nka uko ari 3 zigitangira kurwara , twagerageje kuzivura ariko ntizakira kuko tutari tuzi ubwoko amarozi bazihaye. Twatangiye tuziha umuti w’impiswi(Diarrhee) ngo zihitwe turebe ko ayo marozi yazivamo biranga, kuko imyanya yo mu nda imbere yose yari yangiritse.”

Uwineza Généviève umuganga w’amatungo mu murenge wa Cyuve

Abajijwe niba hatahambwa ibyo mu nda gusa izisigaye zikagurishwa abaturage bakazirya mu rwego rwo kugabanya igihombo cya nyir’inka, maze avuga ko bidashoboka ngo kuko uburozi bwinjiye mu bice byose by’izi nka.

Ati, “Icyo dusaba abaturage nuko batahirahira bajya gutabura izi nka duhambye kuko bashobora kuzirya bagapfa, kuko twarushaho kugira agahinda hagize abapfa bazizize. Gusa ku ruhande rw’igihombo cya Munyamparirwa, tugiye kumukorera ubuvugizi ku buryo yashumbushwa kuko yahombye kandi nta n’umwe utabibona.”

Ibyabaye kuri Munyamparirwa si ubwa mbere byari bigeragejwe

UMURENGEZI.COM wifuje kumenya niba ibyabaye bije bitunguranye cyangwa se niba harabanje igeragezwa ryabyo, maze nyir’inka zishwe Munyamparirwa Ildephonse avuga ko byageragejwe ubugira kenshi bikajya bikomwa mu nkokora.

Ati, “Kuva natangira umushinga wanjye w’ubworozi muri uyu murenge wa Cyuve, nta kibazo nigeze ngirana n’abaturage, ariko ibi byabaye bije bigeragejwe ubugira kabiri kuko ubwa mbere abantu batamenyekanye bashatse gutwikira umushumba wanjye mu kiraro ariko ku bw’amahirwe ntiyahiramo, ubwa kabiri bamusanga muri iyi nzu(aho inka zapfiriye), baramukingirana aratabaza, baragenda none dore ibikurikiyeho bije ari agahomamunwa!”

Ubwicamatungo ni icyaha gihanirwa mu rwego rw’amategeko mu gitabo cy’itegeko nimero 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 190, igika cya kabiri igira iti “Umuntu wese, ku bw’inabi wica cyangwa ukomeretsa bikomeye amatungo ye cyangwa y’undi aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi Magana atatu (300.000 frw) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”

Si ubwa mbere havugwa hirya no hino mu gihugu ubugizi bwa nabi bukorerwa amatungo cyane cyane ubw’inka zisanzwe mu rwuri rwazo cyangwa mu biraro byazo ariko rimwe na rimwe abo bagizi ba nabi ntibagaragare, mu gihe abagaragaye badahita bashyikirizwa inkiko ngo bahanwe by’intangarugero ahubwo hakumvikana ko abiciwe amatungo yabo basumbushijwe.

Agahinda kari kose ku maso y’ababonye aya mahano

Zabanje gupimwa kugira ngo hamenyekane icyazishe

Ibihaha byari byahinduye isura nyuma yo guhabwa uburozi zigapfa

Eric Uwimbabazi March 15, 2021
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Amakuru

MINEMA yatanze impuruza ku kibazo cy’Ibiza

Hashize 5 months
AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 9 months
Amakuru

Umuhanzikazi Valentine wamenyekanye nka ‘Dorimbogo’ yapfuye

Hashize 10 months
Amakuru

AS Kigali yatumije Inteko Rusange idasanzwe

Hashize 10 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?