UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 4 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Musanze : Aratabaza nyuma yo kwimwa inzu ye n’ubukode bw’amezi atandatu
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imibereho

Musanze : Aratabaza nyuma yo kwimwa inzu ye n’ubukode bw’amezi atandatu

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 19/01/2021 saa 10:43 PM

Mukeshimana Ziada uzwi ku izina rya Maman Munyana ucumbitse mu mudugudu wa Kungo, akagari ka Kabeza, mu murenge wa Cyuve, aratabaza kubera iterabwoba akorerwa n’abo yacumbikiye ndetse ngo n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze ntibumurenganure kandi ari nabwo bwamusabye kuba bucumbikiye umuryango w’uwitwa Nyirabadahuje Gaudence wari umaze gusenyerwa n’akarere.

Uyu Nyirabadahuje Gaudence wari usanzwe utuye mu mudugudu wa Kungo, akagari ka Kabeza, umurenge wa Cyuve, mu karere ka Musanze, yaje gusenyerwa n’akarere avugurura inzu ye agendeye ku burenganzira yari yahawe n’ubuyobozi bw’akagari ka Kabeza ku itariki Umurengezi.com utibuka neza.

Mu isenyerwa ry’uyu muryango, ubuyobozi bw’akarere bwari buhagarariwe na Meya Habyarimana Jean Damascene bwasabye ko hagira umuturage ucumbikira uyu muryango wa Ngirabadahuje Esperance, aribwo Mukeshimana Ziada bita Maman Munyana yemeye gutanga inzu ye iri mu mudugudu wa Karinzi, akagari ka Kabeza, mu murenge wa Cyuve.

Kuva icyo gihe, uyu Mukeshimana Ziada yijejwe n’akarere ko azajya yishyurwa amafaranga y’ubukode bw’iyo nzu, ariko amasezerano ntiyubahirizwa, none kuri ubu arasembera ku gasozi kandi afite inzu biyubakiye n’umugabo we kugeza ubu ubarizwa muri Gereza ya Musanze aho ari kurangiza igifungo cy’imyaka 7 kubera ibyaha yakoze, mu gihe uyu mugore we Mukeshimana Ziada ari guhangana n’imibereho n’ubuzima bitamworoheye n’abana babiri ari kurera atisize nawe ubwe.

- Advertisement -

Mukeshimana Ziada avuga ko yasabye kenshi ko niba kadashoboye kumwishyura ubukode, yasubizwa inzu ye kuko ku bwe abona akarere katarigeze kabura amafaranga ibihumbi mirongo itandatu (60.000 frw) y’ubukode bw’amezi atandatu, ni ukuvuga ibihumbi icumi (10.000 frw) buri kwezi.

Ati, “Ubu turi kumeneshwa aho ducumbikiwe kwa Kavuro Jean Pierre kubera kubura ubukode bw’ibihumbi makumyabiri (20.000 FRW) ya buri kwezi kandi dufite inzu yacu twiyubakiye, tukaba ugiye kwamburwa iyo nzu n’akarere mu nzira z’amacenga bawukina bamubeshyabeshya ko bazawishyura ariko bikarangira bidakozwe.”

Ikinyamakuru Umurengezi.com kivugana n’uhagarariye umuryango wacumbikiwe n’akarere ariwe Nyirabadahuje Gaudence impamvu atava mu nzu ya Mukeshimana Ziada yasubije ko atayivamo.

Mu magambo ye agira ati, “Iyi nzu nayihawe n’akarere ubwo kasenyaga iyanjye yari kuri Dodane mu ijoro ryo kuwa 24 Ukuboza 2017 saa tanu z’ijoro, banzana muri iyi nzu. Nayivamo njya he kandi akarere karampaye inzu iyanjye bamaze kuyisenya ngo iri mu muhanda. Uburyo najemo muzabubaze akarere kuko ariko kanzanye kuko n’uwo Mukeshimana Ziada simuzi.”

Madame Nuwumuremyi Jeanine Umuyobozi w’akarere ka Musanze, avugana n’Umurengezi.com mu ntangiro z’uku kwezi kwa Mutarama 2021, yavuze ko agiye kurenganura uyu muturage kuko ngo adashobora kurenganywa kubera kuba nyakamwe k’ubw’umugabo we Ntakirutimana Samuel alias Sam ufungiye muri Gereza nkuru ya Musanze.

Ati, “Kuba umugabo afunzwe muri Gereza ya Musanze, nta mpamvu n’imwe yatuma umuryango we ubuzwa uburenganzira bwawo. Nk’ubuyobozi bw’akarere, tugiye gukurikirana ikibazo cye yishyurwe ayo mezi bamurimo kandi niba ashaka inzu ye ngo ave mu bukode, nabyo turabimukorera kuko nk’abayobozi tureberera abaturage, ntitwakwifuza ko umuturage arengana tubireba. Turabikemura vuba.”

Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru, twavuganye na Mukeshimana Ziada bita Maman Munyana unasaba ko inzu ye yayisubizwa uko yayitanze imeze kuko yangiritse bikomeye, adutangariza ko ntacyo arafashwa n’ubuyobozi bw’akarere ndetse n’Intara kandi bwose buzi ikibazo cye.

Kugeza ubu, ikibazo cy’abaturage batishyurwa amafaranga y’ubukode n’Akarere kandi baratanze amazu yabo, gisa n’ikimaze kuba agatereranzamba muri aka karere ka Musanze kuko hari n’abandi bavuga ko barambiwe iyi mikorere bita ko idahwitse, yo kugirana amasezerano n’akarere ariko bikarangira atubahirijwe.

Mukeshimana Ziada n’abana be imbere y’inzu yabo banze gusubizwa

Eric Uwimbabazi January 19, 2021
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 11 months
Imibereho

Rubavu: Abasigajwe inyuma n’amateka barashima Idini ryabafashije kugira isuku

Hashize 1 year
ImiberehoUbuzima

Gisagara: “Nta muturage n’umwe ukirwaye amavunja” – Vice Mayor

Hashize 1 year
Imibereho

Musanze: Arashakishwa nyuma yo gusambura inzu abamo

Hashize 2 years

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?