UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 5 days
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 month
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 2 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 2 months
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 4 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Musanze : Aratabaza inzego zitandukanye nyuma y’imyaka isaga 10 asembera
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imibereho

Musanze : Aratabaza inzego zitandukanye nyuma y’imyaka isaga 10 asembera

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 26/03/2022 saa 9:40 AM

Nyirabitaro Lucie w’imyaka 40 y’amavuko kuri ubu udafite aho abarizwa kubera ko arara aho abonye, aratabaza inzego zitandukanye ko zahagurukira ikibazo cye, nyuma y’imyaka isaga icumi asembera.

Uyu mubyeyi w’abana babiri yasigiwe n’umugabo bari barashakanye, avuga ko yari yarashakiye mu karere ka Musanze, Umurenge wa Muhoza, akagari ka Ruhengeri, nyuma umugabo akaza kumuta mu nzu amusigiye umwana umwe n’inda nkuru.

Avuga ko nyuma imibereho yaje kwanga bikiyongeraho ko yasizwe no mu ikode, ngo aza gufata umwanzuro wo gusubira iwabo kwa Nyina umubyara kuri ubu utuye mu Mudugudu wa Karunyura, Akagari ka Kabeza, umurenge wa Cyuve, mu karere ka Musanze.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na UMURENGEZI.COM ubwo wamusangaga yaguye agacuho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Werurwe 2022, agira ati, “Nasubiye iwacu nzi ko mbonye aho mpungira kuko numvaga nta handi nanjya handutira kwa Mama umbyara, ariko ntiyabyakira neza, agera n’ubwo anyirukana ngo ninjye gushaka iyo mba muvire mu rugo, kuva icyo gihe kugeza ubu ndara aho mbonye.

- Advertisement -

Nigeze kujya ncungana n’abazamu bararira amaduka yo ku Ngagi(Centre y’ubucuruzi ibarizwa mu kagari ka Kabeza) nabona bararyamye nanjye nkashaka aho mbundama(ndyama) kugira ngo nibura ndebe ko bwacya, ubundi nkarara mu gasoko, cyangwa nabona inzu iri kubakwa itaruzura nkajyamo nko mu nguni nkaba ariho nihengeka.”

Akomeza agira ati, “Nyuma abantu baje kubimenya, umuntu yaba ari kubaka nk’inzu atarayijyamo akaza akambwira ngo ninze mbemo, yayizamo yimutse akanyirukana nkajya gushaka ahandi, gutyo gutyo ari nako mbayeho kugeza ubu.”

Uyu mubyeyi, avuga ko Nyina umubyara yanze no kumuha ingurane ku kibanza avuga ko afite ariko kikaba giherereye ahagenewe ubuhinzi, mu gihe nyamara ngo hari habonetse abagiraneza bemeye kumwubakira. Ati, “Eliya nyiri Wisdom school na Kate(Catherine) uriya ufite ishuri hariya haruguru, bari bemeye kunyubakira, ariko Mama yanga kunguranira, ubu niyo mpamvu ukibona nkibundabunda ncungana n’uko bwira nkabandama(nkaryama) aho mbonye.”

Nyirabitaro avuga ko abana be babiri b’abakobwa kuri ubu batiga, kubera ko ngo nta bushobozi yabona bwo kubagurira ibikoresho n’ibindi byangombwa nkenerwa . Ati, “Umukuru yatsinzwe ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza, mbura uko mujyana muri nayini(Uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda), umuto nawe yigaga muwa mbere, ngeze aho mbura amafaranga yo kumugurira ibikoresho nawe arivamo. Rwose ndasaba nkomeje ubuyobozi ko bwamfasha wenda nkabona aho nanjya mpengeka umusaya kuko ubuzima ndimo burankomereye.”

Ahamya ko ubuzima arimo butamworoheye (Photo: Eric U.)

Abazi ikibazo cya Nyirabitaro barimo n’umuvandimwe we, bemeza ko yarushye ndetse ko Nyina yagakwiye kuba agira impuhwe nk’umubyeyi ntiyishimire kubona umwana we yangara, bagasaba Ubuyobozi ko bwafasha uriya mubyeyi uko bushoboye, bugashakira umuti urambye ikibazo cye kuko ubuzima arimo butamworoheye.

Nyirabazaza Agnes ati, “Uzi kuba ku gasi ukazanakagwaho koko? Ubu se uru rubyaro rwe abaye atakiriho rwasigara he? Harya ubwo uwo mwana yazakurana uwuhe mutima abona ibiri kuba ku mubyeyi we kandi byitwa ngo afite umuryango!”

Muhawenimana Alphonsine ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu kagari ka Kabeza avuga ko ikibazo cya Nyirabitaro bakizi, ariko ko nta gihe kinini gishize bakimenye.

Ati, “Nibyo koko icyo kibazo turakizi, ariko tumaze amezi abiri gusa tukimenye. Twari twamusabye ko yagurisha aho hantu tukamushakira ahandi kuko umubyeyi we yanze kumuguranira. Ubu rero turacyategereje ko atubwira niba yarabonye umuguzi tukamwubakira. Icyo kuba abana batacyiga ntabwo nari mbizi, gusa begeye ubuyobozi bw’Isibo bakabugezaho icyo kibazo bafashwa.”

Nkundimfura Rosette Umukozi ushinzwe kubaka Ubushobozi mu Mpuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe, yabwiye UMURENGEZI.COM  ko abantu nk’abo hari uburyo bwashyizweho bwo kubafasha binyuze mu mikoranire n’inzego za Leta, burimo ubujyanama no kubabumbira mu matsinda kugira ngo bwa bufasha bubagenewe bubashe kubagezwaho.

Agira ati, “Umuntu watawe adafite umwana amenya uburyo yirwanaho, ariko uwatawe n’umugabo akamusigira abana aba afite ikibazo gikomeye cyane. Arwana no kubabonera ibibatunga, akarwana no kubambika, kubashakira ibikoresho n’amafaranga y’ishuri n’ibindi. Icyo dukora rero ni ukubahuriza mu matsinda abafasha kubitsa no kugurizanya, ku buryo ageraho akumva ubuzima arimo ari ibintu bisanzwe, bikamurinda kwa kwiheba no kumva yakwiyahura agasiga abana.

Ikindi tubashishikariza, ni ugusiga ibibazo inyuma bagakora baharanira iterambere. Nubwo umugabo ari ngombwa, ariko ntibumve ko ubuzima burangiye kubera ko yamutaye. Turabasaba rero kujya bitabira gahunda za Leta nk’Umuganda, Inteko z’Abaturage, Imigoroba y’Ababyeyi n’ibindi, kuko niho izo gahunda zose zivugirwa.”

Akarere ka Musanze, ni kamwe mu turere 5 tugize Intara y’Amajyaruguru, kakaba kandi kamwe mu dukunze kugaragara kenshi mu Itangazamakuru abaturage bagaruka ku bibazo byabo bahamya ko baba baragiye babigeza ku buyobozi ariko ntibikemurwe, bagasaba inzego bireba kubigira ibyabo nk’imwe mu nshingano baba barahawe bashyirwa muri iyo myanya.

Itangazamakuru ryamusanze yaguye agacuho (Photo: Eric U.)

Nyirabitaro yereka Itangazamakuru ahandi aza kwihengeka iyo bwije (Photo: Eric U.)

Byasabye kubanza gukanguka kugira ngo avugishe Itangazamakuru (Photo: Eric U.)

Irebana na: umurengezi
Eric Uwimbabazi March 25, 2022
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
1 Igitekerezo
  • The bright one says:
    March 27, 2022 at 7:24 pm

    UMURENGEZI.COM nimukomeze mudukorere ubuvugizi, gusa twizere ko abayobozi bafasha uyu muturaga kubona icumbi

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 10 months
Imibereho

Rubavu: Abasigajwe inyuma n’amateka barashima Idini ryabafashije kugira isuku

Hashize 1 year
ImiberehoUbuzima

Gisagara: “Nta muturage n’umwe ukirwaye amavunja” – Vice Mayor

Hashize 1 year
Imibereho

Musanze: Arashakishwa nyuma yo gusambura inzu abamo

Hashize 2 years

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?