Mu bice by’umugi wa Musanze ahazwi nko mu ma ‘Bereshi’ hari abaturage bamaze amezi atandatu badafite amazi, mu gihe no mu bayafite hari abategereza amasaha y’igicuku kugira ngo babashe kuvoma.
Mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2020 nibwo UMUSEKE wanditse inkuru y’abaturage bavugaga ko bamaze ibyumweru bisaga bitatu batabona amazi kandi bari bakiri muri gahunda ya ‘Guma mu rugo’.
Kubera ko icyo gihe abantu bose basabwaga kuba bari mu ngo kandi bakagira isuku, abaturage bavugaga ko kutagira amazi ahagije bishobora kurushaho kongera ibyago byo kwandura COVID-19.
Icyo gihe ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura(WASAC) ishami rya Musanze bwavuze ko byatewe n’imiyoboro yasenywe n’ibikorwa byo kubaka umuhanda; bwizeza ko ikibazo kigiye gukemuka bidatinze kuko hari hatangiye kuremwa imiyoboro mishya.
- Advertisement -
Muri ibi bihe impeshyi igeze mu mahina, abaturage bavuga ko ibura ry’amazi ryakomeje ubukana, ku buryo n‘aboneka ahenda cyane.
Umwe mu baganiriye n’itangazamakuru icyo gihe, yongeye kungamo agira ati, “Iki ni ikibazo kirenze kuba gikomeye rwose. Ese niba baratangiye gukora iyo miyoboro muri Werurwe, wambwira ko ari iyihe mpamvu ituma tumara aya mezi yose nta mazi? Keretse niba tuzayabona umuhanda wuzuye! Nawe tekereza kwishyura ukuvomera buri munsi! Niba muzi Toilet(ubwiherero) zo munzu isuku zisaba, mutekereze ku mafaranga utanga ku mazi ndetse no ku muntu uyakuzanira. Ni amafaranga yakabaye yunganira ibidutunga.”
Ku banyonzi kubura kw’amazi ni umugisha uzana amafaranga.
Uwitwa Innocent ni umunyonzi. Ubwo twamusangaga ku ivomo rusange riri ahazwi nko mu ibereshi rya gatandatu yatubwiye ko kuri bo iri bura ry’amazi ari amahirwe kuko ryatumye babona ibiraka byo kuyavoma no kuyazanira abaturage.
Yemeza ko ari umugisha kuko muri iki gihe nta munyonzi wemerewe gutwara abagenzi, bityo ko kuvoma amazi bakakwishyura ari amahirwe kuri bo.
Ati, “Ubundi bitewe n’amajerekani ntwaye imwe hari aho nyitwarira amafaranga ijana(100Frw), ariko naryo bigaterwa n’aho nyajyanye. Birumvikana ko iri bura ry’amazi ari ikibazo, ariko kuri twe bituma nyine tubona umugati. Gusa byo muri iyi minsi amazi ari kubura cyane.”
Murigo Jean Claude Umuyobozi wa WASAC ishami rya Musanze avuga ko iki kibazo cy’abatarabona amazi bakizi kandi ko ikigo ayoboye cyiteguye guha abaturage amazi.
Yemeza ko impamvu abaturage batarabona amazi ari uko hari ibitarakemuka biri mu nshingano z’Akarere ka Musanze n’umufatanyabikorwa wako.
Ati, “Nibyo koko hari hari ibice by’uyu muhanda bifite ingo zitarabona amazi, ariko hari n’ahandi amazi yamaze kugera. Kuri izi zidafite amazi rero, ikibazo cyabayemo ni uko hari abatararangiza kwimurwa (ex-propriation). Abagomba kwimurwa iyo bishyuwe bakava ahazanyura umuhanda, natwe tubona aho tunyuza imiyoboro y’amazi ndetse tukanamenya umubare w’abakeneye amazi.”
Avuga ko kuri iki kibazo bagiranye inama n’umufatanyabikorwa mu kubaka umuhanda (World Bank) ndetse n’Akarere kari gahagarariwe n’umutekinisiye wako babizeza ko bagiye kubikora aba batarishyurwa bakishyurwa, bityo bakabona aho bacisha imiyoboro y’amazi.
Ku kibazo cy’uko hari abategereza igicuku kugira ngo bavome; uyu muyobozi avuga ko nacyo bakizi kandi ko cyatewe n’uko amazi yabaye make ugereranyije n’abayakenera. Gusa ngo hari ibikorwa byo kwagura imiyoboro ku buryo nacyo kizabonerwa umuti.
Meya wa Musanze ati: ‘Nimumpe imiterere y’ikibazo muri message ngikurikirane, ntacyo nari nzi’
Nuwumuremyi Jeannine umuyobozi w’Akarere ka Musanze avuga ko yari azi ko iki kibazo cyakemutse adusaba ko twamubwira aho kikiri, nawe agakurikirana.
Ati, “Aho mperuka hari iki kibazo ni ahitwa mu Gikwege ariko nari nzi ko cyakemutse. Gusa mwambwira aho handi hanyuma mukanampa imiterere y’ikibazo muri message(ubutumwa bugufi), nanjye nkabasha kugikurikirana hanyuma nkabaha amakuru yizewe.”
Nyuma yo kumusobanurira iki kibazo mu magambo, twamuhaye ubutumwa bugufi tumusobanurira imiterere y’ikibazo.
Mbere y’uko dukora iyi nkuru, twagerageje kumuhamagara mu minsi itandukanye atubwira ko ari mu nama. Ubwo tuzabasha kumubona tuzabagezaho uko iki kibazo gihagaze ku rwego rw’akarere ayoboye ndetse n’igiteganyijwe ngo gikemuke.
UMUSEKE