UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 1 week
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 3 weeks
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 2 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Musanze : Abayobozi baritana bamwana, ababyeyi n’abanyeshuri bakaba ibitambo
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Uburezi

Musanze : Abayobozi baritana bamwana, ababyeyi n’abanyeshuri bakaba ibitambo

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 23/04/2022 saa 3:27 PM

Bamwe mu babyeyi barerera mu bigo bitandukanye bibarizwa mu karere ka Musanze, bavuga ko amakosa no kwitana bamwana bikorwa na bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri n’ab’imwe mu mishinga iterwa inkunga na Compassion International bibagiraho ingaruka zikomeye ndetse ngo n’abana babo bakaba ibitambo binyuze mu kubicisha inzara, guteshwa amasomo, ibizamini, kwimwa indangamanota n’ibindi.

Aba babyeyi bavuga ko aba bayobozi bagakwiye kuba babazwa ingaruka z’ibibazo baba bateje iyo bahohotera abana bicishwa inzara no kubuzwa amasomo, mu gihe nyamara ngo umwana yagakwiye kuba ahabwa ibyo agombwa nk’umunyeshuri iyo ari ku ishuri, hashingiwe ku masezerano impande zombi ziba zaragiranye.

Baganira n’ikinyamakuru UMURENGEZI.COM bamwe muri aba babyeyi bafite abana bishyurirwa n’imishinga ibikoresho by’ishuri, bakibwiye ko bahangayikishijwe bikomeye n’imyigire y’abana babo bitewe n’ibibakorerwa ngo nuko imishinga ibarihira itarishyura amafaranga y’ishuri, bigatuma bamwe baba abanyuma atari uko ari abaswa, ahubwo ari ihohoterwa bakorewe mu buryo butandukanye mu bigo bigamo.

Umwe muri bo urerera mu Urwunge rw’amashuri rwa St Aloys Musanze ruherereye mu kagari ka Rwambogo, umurenge wa Musanze, akarere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru avuga ko umwana we yishyurirwa n’umushinga RWA827 Diyoseze ya Shyira uterwa inkunga na Compassion International, yirukanwe ubugira kenshi kugeza ubwo yafashe umwanzuro wo gushaka aho yaguza amafaranga y’ishuri kugira ngo umwana we adakomeza guteshwa amasomo no kwirizwa ubusa, kuri ubu ngo akaba ataranabona ubwishyu.

- Advertisement -

Ati, “Mfite umwana wiga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na cumi n’ibiri, ariko mpora mpangayikishijwe no kubona umwana wanjye yirukanirwa amafaranga y’ishuri. Ikinshengura umutima ni uburyo n’iyo aretswe akiga, yimwa amafunguro akirirwa yigondoreye ku ishuri, mu gihe abandi bari gukurikira mwarimu ubigisha nyuma ya saa sita, we aba asinzirira ku ntebe kubera inzara!

Hari igihe umwana yambwiraga ati, ‘Mubyeyi nintsindwa ntuzandenganye, kuko nasohowe mu bizami kandi ntibazampa amanota y’ubuntu, ahubwo bazampa zero’ ubwo umwana yambwiraga atyo, nashatse aho nakura amafaranga y’ishuri ndaburirwa, kugeza ubwo umuturanyi anyitangira agurisha itungo rye ngo angurize nishyurire umwana, ariko ubu umwaka ugiye gushyira ntarabona uburyo namwishyura. Ubu nibaza aho nzayakura bikanyobera, nyamara icyizere cyanjye cyari ku mushinga kuko natekerezaga ko wenda azishyurwa ikigo nkayasubizwa.”

Undi mubyeyi nawe wemeye kuganiriza itangazamakuru ariko agasaba ko amazina ye adatangazwa ku mpamvu z’umutekano w’umwana we, avuga ko batazi ikibazo kiri hagati y’ubuyobozi bw’umushinga n’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri gituma abana birukanwa, bakimwa amafunguro, bakanabuzwa gukora ibizamini bigeretseho no kwimwa indangamanota, barangiza bagasabwa ko ukeneye ko umwana we yiga neza yakwiyishurira, uyabuze akaguma muri iyo myigire itagira icyerekezo.

Agira ati, “Twabonye abana bacu bagiye kujya bishyurirwa amafaranga n’ibikoresho by’ishuri n’umushinga turishima, kuko twumvaga ko bagiye kwiga neza ngo bazabe abantu bakomeye maze badukize, none ahazaza habo hapfuye batararenga n’umutaru. Twagannye ibiro by’umushinga batubwira ko abana bacu bishyurirwa ku gihe, batweretse urutonde rw’abana bishyuriwe ntitwabonamo abana bamwe na bamwe.

Twagiye aho biga, batubwira ko batishyuriwe, twumvishe ibisubizo byabo bihabanye bidutera  urujijo, dusabye ikigo kuduha indangamanota z’ibihembwe byashize, badukurira inzira ku murima ngo ntibaziduha Compasiyo itarishyura. Nukuri mutuvuganire turakomerewe pe! Ubu twibaza icyerekezo cy’abana bacu tukakibura.”

Ubuyobozi butungwa agatoki buritana bamwana

Nambaje Alain Umuyobozi w’umushinga RWA836 St John Baptist ushamikiye ku itorero EER Diyoseze ya Shyira ugaterwa inkunga na Compassion International, avuga ko abayobozi b’ibigo by’amashuri bagomba kubazwa impamvu bicisha abana inzara babima amafunguro, barangiza bakabituniraho babishyuza amafaranga yose.

Agira ati, “Mwe murumva atari ikibazo? Abo bayobozi b’ibigo by’amashuri bagomba kubazwa bakanakurikiranwa. Urabona bima abana bacu amafunguro bakirirwa bigondoreye ku ntebe zabo, barangiza bakatwishyuza amafaranga yose kandi ntibigeze bagaburira abana bacu, babimye indangamanota ngo barebe aho bagize intege nke bityo bamenye n’aho bazashyira imbaraga ubutaha, ubwo se koko ibyo nibyo?

Yego wenda turemera ko nta byera ngo de hari ubwo dushobora kuba tutarishyura, ariko nabo bakwiye gushyira mu gaciro kuko amasezerano tuba dufitanye barayazi. Ese ubwo niba tutarabishyura, ntibagaburire abana bacu, kuki baza kwishyiza amafaranga y’ishuri yose?”

Nizeyimana Emmanuel umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri Saint Aloys Musanze I avuga ko ari birebire, ko amadeni baberewemo ari menshi, dore ko ngo hari n’igihe agera muri miliyoni 25.

Ati, “Amadeni tuberewemo n’ababyenshuri batishyuye ni menshi, kuko nk’aha agera muri miliyoni 25. Ibi bituma tutishyura neza ba Rwiyemezamirimo batuzanira amafunguro n’ibikoresho dukenera mu kigo. Ingaruka duhura nazo ni nyinshi, gusa igisubizo ntabwo ari ukwima amafunguro umwana cyangwa ngo yirukanwe, twe umunyeshuri ufite  icyo kibazo ntiyirukanwa kandi ntiyimwa amafunguro, ahubwo niba hari n’ababikora bagakwiye kubireka.

Ikijyanye n’ababyenshuri bishyurirwa n’imishinga batishyuye, turihangana tugategereza n’ubwo biba bitugoye, ntitubashe gutekereza kugura ibindi bikoresho nka mivero(isafuriya nini ikoreshwa mu gutekera abanyeshuri) mu gihe zishobora gusimbura izihari. Icyo dusaba inzego bireba, ni ukudokorera ubukangurambaga ku babyeyi n’imishinga kwishurira ku gihe.”

Ikibazo cyo kutishyurirwa igihe amafaranga y’ishuri, gikunze guhurirwaho n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bitandukanye, bemeza ko bibatera ibihombo no kutabonera ku gihe ibyangombwa nkenerwa, bagahamya ko ari kimwe mu bidindiza ireme ry’Uburezi, ari naho bahera basaba inzego zibifite mu nshingano kongera ubukangurambaga, kugira ngo bikosorwe, kuko  ngo ahari ubufatanye nta kidashoboka mu gihe buri wese ashyira mu bikorwa inshangano ze.

Irebana na: umurengezi
Eric Uwimbabazi April 23, 2022
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
1 Igitekerezo
  • François says:
    April 23, 2022 at 4:43 pm

    Hahahah,ariko muzi ibibazo abayobozi b’amashuri nagira nabyo!??Kuba ufite abana nka 800 maze amashuri yatangira ugasanga nka 20 nibo bishyuye barangiza ngo gaburira bose!!Utazi uzishyura n’utazishyura dore ko ntawe uba yaje no gutanga igihe!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Uburezi

Wisdom School irasaba Ababyeyi kugira Amahitamo ahamye ku Burezi bw’Abana babo

Hashize 2 years
Uburezi

Musanze: Abize imibare barifuza kubera bagenzi babo Itara ryaka

Hashize 2 years
Uburezi

Rwanda: Hatangijwe Ishuri ry’Imibare rya Afurika

Hashize 2 years
Uburezi

IPRC Musanze yishimiye ibyagezweho mu myaka 8 ishize

Hashize 2 years

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?