Abaturage bo mu mirenge itandukanye igize akarere ka Musanze, bavuga ko bazengerejwe n’ubujura bw’abacuruza imyenda n’inkweto bishaje, kuko ngo ibikoresho byabo birimo n’iyi myambaro bamaze kubimarwaho n’aba birirwa bazenguruka mu ngo zabo babaririza ibishaje.
Aba baturage bavuga ko hari ubwo bamesa iyi myambaro yabo, bagasiga bayanitse, hanyuma aba bazenguruka mu ngo babaza ibyashaje, baza basanga ba nyir’urugo batariyo cyangwa bari no mu nzu, bakabyanura, bakabivanga n’ibyabo bishaje baba baguze bakabijyana.
Uwimana Clarisse umwe muri aba baturage baganiye n’itangazamakuru, yabwiye UMURENGEZI.COM ko abakora ubu bucuruzi bamaze kubajogoroza, kuko ngo bamaze kubamaraho imyenda ndetse n’inkweto byabo baba banitse. Ati, “Bariya bacuruza imyenda ishaje baraza babona imyenda bakinjira mu gipangu, babona wanitse wowe uri mu nzu, bagahita bayanura wasohoka ukayibura. Icyo twasaba abayobozi nuko babaca kuko baratubangamiye cyane.”
Ibi kandi nibyo bigarukwaho na Jean Claude Musabyimana, uhamya ko hari n’agasoko kagurishirizwamo iyi myenda, agasaba Leta ko yabafasha guca burundu iki kibazo.
- Advertisement -
Agira ati, “Ubuyobozi budufashe rwose iki kibazo gicike burundu, kuko batumazeho ibintu. Hari agasoko bagurishirizamo iyo myenda yashaje, niyo mpamvu usanga batwibira imyenda. Hari abo usanga bafite imyenda itose abandi mu gahura bafite imyenda yawe! Urumva rero ko ari ikibazo gikomeye.”
Nuwumuremyi Jeaninne Umuyobozi w’akarere ka Musanze yabwiye UMURENGEZI.COM ko iki kibazo bakimenye ndetse hari n’ingamba zafashwe cyane ko ngo hari benshi bamaze gufatwa bacuruza imyenda muri ubu buryo budasobanutse.
Ati, “Turasaba abaturage kuba maso no kudakomeza gutakaza ibyabo babigizemo uruhare, bakamenya ko hari amayeri menshi bakoresha babashukashuka. Ni ngombwa kugira amakenga kandi bagatanga amakuru ku gihe, kugira ngo tubitangirire hafi.”
Uyu muyobozi kandi asaba abaturage ubufatanye mu kurwana uru rugamba hagamijwe kugera ku nsinzi, akanabizeza ubufatanye mu kubungabunga umutekano wabo n’ibyabo.
Si ubwa mbere iki kibazo kivuzweho, kuko n’umwaka ushize tariki ya 11 Ugushyingo 2020, mu kiganiro uwari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney ndetse n’abayobozi b’uturere dutanu tugize iyi Ntara bagiranye n’Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye, nabwo cyabajijwe n’abanyamakuru, maze Hon. Gatabazi asubiza ko bagiye kugishyiramo imbaraga ku buryo mu gihe cya vuba kizaba cyacitse burundu.
ISHIMWE Jeanette Marie Viviane / Umurengezi.com
Ubuyobozi bushake uko bwakemura iki kibazo rwose kuko kiratubangamiye bikomeye nk’abaturage!