Abaturage bo mu karere ka Musanze barinubira ibikorwa bibi bakorerwa n’abayobozi bitwaje icyorezo cya Covid-19, aho bavugako barambiwe guhora bakubitwa ndetse bikabaviramo n’uburwayi butndukanye ndetse butankira kuri bamwe.
Hari kuwa gatanu, tariki ya 18 Nzeri 2020, umugabo witwa Mbonyimana Fidele ukora akazi ko gucunga umutekano mu ruganda rwenga inzoga rwa Rwabukamba Jean Marie Vianney bita Rukara utuye mu kagari ka Gisessero, umurene wa Busogo, yatwawe mu modoka na Gitifu w’umurenge wa Busogo Aimable Nsengimana amukuye mu kazi ke, bikaza kumuviramo impanuka yatumye ahita ajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri ari naho arwariye kugeza ubu.
UMURENGEZI.COM ikimenya aya makuru, yanyarukiye ku bitaro bya Ruhengeri aho Mbonyimana Fidele arwariye ayitangariza ko atazi uburyo yageze muri ibi bitaro.
Ibi byatumye tunyarukira aho iki kibazo cyabereye, mu kagari ka Gisesero, mu murenge wa Busogo, maze tuganira na bamwe mu baturage bazi imvo n’imvano yo kujyanwa mu bitaro kwa Mbonyimana Fidele.
- Advertisement -
Nubwo byari bigoranye kubona uwakwemera kuvugana n’itangazamakuru, UMURENGEZI yagerageje kuvugana na bamwe mu baturage, gusa basaba ko amazina yabo atangazwa ku mpamvu z’umutekano wabo.
Umwe muri bo ukora umurimo wo gucunga umutekano muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya CAVEM wabibonye agira ati, “Mbonyimana Fidele yari mu kazi ku rugo rwa Rwabukamba Jean Marie Vianney alias Rukara, haza umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busogo Aimable Nsengimana abona umwana wa Rwabukamba Jean Marie Vianney asohotse mu rupangu atambaye agapfukamunwa, arahagarara ariko wa mwana yikanze imodoka ihagaze arirukanka yigira mu nzu yabo.”
Akomeza agira ati, “Umwe mu bashinzwe umutekano bazwi nka DASSO witwa Uzatsinda abwira uyu warushinzwe umutekano kwa Rwabukamba gukingura akinjira mu rupangu gufata uwo mwana, Mbonyimana Fidele yangira uwo mudaso(DASSO) kwinjira mu rupangu aribwo hatangiye kuvuka amakimbirane hagati yabo.ˮ
Aya makimbirane ngo ntiyarangiriye aho, kuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa ngo yasabye Rwiyemezamirimo witwa Zawadi wubakira Rwabukamba, uwitwa Gisele utarashatse gutangariza itangazamakuru andi mazina, ndetse n’uyu Mbonyimana Fidele ko binjira mu modoka.
Nk’uko abaturage bakomeza babivuga, ngo ntibyakunze ko uyu Mbonyimana Fidele abona umwanya mu modoka imbere, biba ngombwa ko Gitifu Aimable Nsengimana amushyira muri Butu(Boot) y’imodoka arafunga, maze abatwara ku murenge wa Busogo kubafunga.
Imodoka ikimara gutsimbura, ngo Mbonyimana Fidele yafashe umwanzuro wo gusimbuka imodoka yikubita hasi arakomereka bikomeye, Gitifu Aimable Nsengimana amujyana kwa muganga mu bitaro bya Ruhengeri ari naho akirwariye kugeza ubu.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busogo Aimable Nsengimana yabwiye UMURENGEZI.COM ko uyu mugabo koko yatwawe ku murenge wa Busogo na bagenzi be kugira ngo bacibwe amande kubera kutagira inama umwana warutambaye agafukamunwa, gusa ngo umuryango w’imodoka waje gufunguka arahanuka.
Ati, “ Naramufashe koko mushyira mu modoka imbere ariko ntiyafunga neza umuryango, tugeze mu muhanda wa Kaburimbo Musanze–Rubavu, urugi rurafunguka yikubita hasi. Ariko natangiye inzira zo gukurikirana uburyo yavurwa ndetse namaze no kudekarara (Declarer) ku kigo cy’ubwishingizi cya SORAS kugira ngo hazishyurwe ibikenewe byose.”
Bamwe mu baturage barimo n’Umugore wa Mbonyimana Fidele bifuza ko ubutabera bwakurikirana ikibazo cy’umugabo we Gitifu agasobanura impamvu yari atwaye umugabo we ngo amujyane kumufunga kandi nta cyaha yari afite.
Ati, “Umugabo wanjye yavuye mu rugo agiye mu kazi ariko kumusanga mu bitaro byarantunguye kuko ntazi uburyo yagezeyo. Ndasaba ubutabera kubikurikirana kandi agahabwa ubutabera bwuzuye.”
Aimable Nsengimana abaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa gatatu mu karere ka Musanze, ukekwaho guhohotera umuturage nyuma ya bagenzi be Twagirimana Innocent uyobora umurenge wa Kinigi wakubise umuturage akamuvuna igufa ry’akaguru na Sebashotsi Gasasira Jean Paul wayoboraga umurenge wa Cyuve, bose bakaba bagikurikiranwa n’inkiko ku byaha bakekwaho.
Mbonyimana Fidele aho arwariye mu bitaro bya Ruhengeri