UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 week
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Musanze : Abaturage barinubira akarengane bakorerwa n’abayobozi bitwaje COVID-19
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imibereho

Musanze : Abaturage barinubira akarengane bakorerwa n’abayobozi bitwaje COVID-19

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 09/01/2021 saa 9:14 AM

Abaturage bo mu karere ka Musanze barinubira ibikorwa bibi bakorerwa n’abayobozi bitwaje icyorezo cya Covid-19, aho bavugako barambiwe  guhora bakubitwa ndetse  bikabaviramo n’uburwayi butndukanye ndetse butankira kuri bamwe.

Hari kuwa gatanu, tariki ya 18 Nzeri 2020, umugabo witwa Mbonyimana Fidele ukora akazi ko gucunga umutekano mu ruganda rwenga inzoga rwa Rwabukamba Jean Marie Vianney  bita Rukara utuye mu  kagari  ka Gisessero, umurene wa Busogo, yatwawe mu modoka na Gitifu w’umurenge wa Busogo Aimable Nsengimana amukuye mu kazi ke, bikaza kumuviramo impanuka yatumye ahita ajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri ari naho arwariye kugeza ubu.

UMURENGEZI.COM ikimenya aya makuru, yanyarukiye ku bitaro bya Ruhengeri aho Mbonyimana Fidele arwariye ayitangariza ko atazi uburyo yageze muri ibi bitaro.

Ibi byatumye tunyarukira aho iki kibazo cyabereye, mu kagari ka Gisesero, mu murenge wa Busogo, maze tuganira na bamwe  mu baturage bazi imvo n’imvano yo kujyanwa mu bitaro kwa Mbonyimana Fidele.

- Advertisement -

Nubwo byari bigoranye kubona uwakwemera kuvugana n’itangazamakuru, UMURENGEZI yagerageje kuvugana na bamwe mu baturage, gusa basaba ko amazina yabo atangazwa ku mpamvu z’umutekano wabo.

Umwe muri bo ukora umurimo wo gucunga umutekano muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya CAVEM wabibonye agira ati, “Mbonyimana Fidele yari mu kazi ku rugo rwa Rwabukamba  Jean Marie Vianney alias Rukara, haza umunyamabanga nshingwabikorwa  w’umurenge wa Busogo  Aimable Nsengimana  abona umwana wa Rwabukamba Jean Marie Vianney asohotse mu rupangu atambaye agapfukamunwa, arahagarara ariko wa mwana yikanze imodoka ihagaze arirukanka yigira mu nzu yabo.”

Akomeza agira ati, “Umwe mu bashinzwe  umutekano bazwi nka DASSO witwa Uzatsinda abwira uyu warushinzwe umutekano kwa Rwabukamba gukingura akinjira mu rupangu gufata uwo mwana, Mbonyimana Fidele yangira uwo mudaso(DASSO) kwinjira mu rupangu aribwo hatangiye kuvuka amakimbirane hagati yabo.ˮ

Aya makimbirane  ngo ntiyarangiriye aho, kuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa ngo yasabye Rwiyemezamirimo witwa Zawadi wubakira  Rwabukamba, uwitwa Gisele utarashatse gutangariza itangazamakuru andi mazina, ndetse n’uyu Mbonyimana Fidele ko binjira mu modoka.

Nk’uko abaturage bakomeza babivuga, ngo ntibyakunze ko uyu Mbonyimana Fidele abona umwanya mu modoka imbere, biba ngombwa ko Gitifu Aimable Nsengimana amushyira muri Butu(Boot) y’imodoka arafunga, maze abatwara ku murenge wa Busogo kubafunga.

Imodoka ikimara gutsimbura, ngo Mbonyimana Fidele yafashe umwanzuro wo gusimbuka imodoka yikubita hasi arakomereka bikomeye, Gitifu Aimable Nsengimana amujyana kwa muganga mu bitaro bya Ruhengeri ari naho akirwariye kugeza ubu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa  w’umurenge  wa Busogo Aimable Nsengimana  yabwiye UMURENGEZI.COM ko uyu mugabo koko yatwawe  ku murenge  wa Busogo na bagenzi be kugira ngo bacibwe amande kubera kutagira inama umwana warutambaye agafukamunwa, gusa ngo umuryango w’imodoka waje gufunguka arahanuka.

Ati, “ Naramufashe koko mushyira mu modoka imbere ariko ntiyafunga neza umuryango, tugeze mu muhanda wa Kaburimbo Musanze–Rubavu, urugi rurafunguka yikubita hasi. Ariko natangiye inzira zo gukurikirana uburyo yavurwa ndetse namaze no kudekarara (Declarer) ku kigo cy’ubwishingizi cya SORAS kugira ngo hazishyurwe ibikenewe byose.”

Bamwe mu baturage barimo n’Umugore wa  Mbonyimana Fidele bifuza ko ubutabera bwakurikirana ikibazo cy’umugabo we Gitifu agasobanura impamvu yari atwaye umugabo we ngo amujyane kumufunga kandi nta cyaha yari afite.

Ati, “Umugabo wanjye  yavuye mu rugo agiye mu kazi ariko kumusanga mu bitaro  byarantunguye kuko ntazi uburyo yagezeyo. Ndasaba ubutabera  kubikurikirana kandi agahabwa ubutabera bwuzuye.”

Aimable Nsengimana abaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa gatatu mu karere ka Musanze, ukekwaho  guhohotera umuturage nyuma ya bagenzi be Twagirimana Innocent  uyobora umurenge wa Kinigi wakubise umuturage akamuvuna igufa ry’akaguru na Sebashotsi Gasasira Jean Paul  wayoboraga umurenge wa Cyuve, bose bakaba bagikurikiranwa n’inkiko ku byaha bakekwaho.

Mbonyimana Fidele aho arwariye mu bitaro bya Ruhengeri

Eric Uwimbabazi September 22, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 9 months
Imibereho

Rubavu: Abasigajwe inyuma n’amateka barashima Idini ryabafashije kugira isuku

Hashize 1 year
ImiberehoUbuzima

Gisagara: “Nta muturage n’umwe ukirwaye amavunja” – Vice Mayor

Hashize 1 year
Imibereho

Musanze: Arashakishwa nyuma yo gusambura inzu abamo

Hashize 1 year

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?