Abaturage baturiye n’abafite amasambu ahanyujijwe umuyoboro w’amashanyarazi, mu karere ka Musanze, Umurenge wa Cyuve, Akagari ka Gitinda, barashinja ubuyobozi bw’ikigo Gishinzwe Ingufu(REG), kubasubiza ku isuka, nyuma yo kwangiza imyaka yabo ntibahabwe ingurane.
Nk’uko bivugwa n’abaturage, ngo iki kigo cyigabije amasambu yabo nta bwumvikane bubayeho, mu rwego rwo kurebera hamwe agaciro k’imitungo yabo izangizwa n’ikorwa ry’umuyoboro w’amashanyarazi. Bavuga ko bakimara kubona ibyabo bitangiye kwangizwa bahamagaye Ubuyobozi bwa REG ntibugire icyo bubikoraho.
Mbonariva Evaliste umwe mubangirijwe imyaka igizwe n’amasaka, avuga ko REG iri kubacenga ibasaba kohereza amafoto y’ibyabo byangijwe babinyujije kuri Watsapp, aho kuza kubibarura.
Agira ati, “Ndi kwibaza amerekezo y’ubuzima bwanjye n’umuryango wanjye, nkabiburira amerekezo, nyuma yo guhohoterwa n’ikorwa ry’umuyoboro w’amashanyarazi uri kwangiriza imyaka yacu ntibarurwe ngo duhabwe ingurane. Twari tuzi ko Leta ari umubyeyi utarenganya abana bayo, ariko irabikoze!
- Advertisement -
Twumva abayobozi bavuga ko nta gikorwa gishobora gukorerwa ku butaka bw’umuturage atabanje kwishyurwa imitungo ye izangirika, none nta na kimwe cyigeze cyubahirizwa. Nk’abaturage, tubabajwe no kubona imyaka n’imitungo yacu yangizwa, twabaza ingurane tukabwirwa ngo nitwohereze amafoto kuri Whatsapp! None se ifoto ni yo mugenagaciro k’ibyacu byangijwe? Ikindi, bazatwishyura ingurane bashingiye kuki nta mukozi wa REG ubishinzwe wahageze?”
Ibi kandi nibyo bigarukwaho na Hakizimana Joseph utuye mu kagari ka Cyanya, mu murenge wa Cyuve, uvuga ko babonye bangiririzwa imitungo yabo, bagategereza umugenagaciro amaso agahera mu kirere.
Ati, “Twatakambiye ubuyobozi ntibwatwumva, duhamagara ubuyobozi bwa REG ngo buze, buduhe ingurane, amaso ahera mu kirere. Ubu turi mu bwigunge, kuko twabuze epfo na ruguru. Mu biduhangayikishije byashenguye imitima yacu, ni uburyo twangiririjwe imitungo. Nka njye imyaka nahinze ni yo nari ntegereje kuzasarura nkishyurira abana amafaranga y’ishuri n’ubwishingizi mu kwivuza. Ubu rero nta cyizere cyo kuzabona ubwishyu bw’igihembwe cya kabiri.”
Ngo basabwe kohereza amafoto y’ibyabo byangijwe kuri Watsapp
Ntirushwa Samuel ushyirwa mu majwi n’aba baturage nk’umukozi wa REG ubasaba kohereza amafoto y’ibyangijwe kuri Watsapp, yiyemerera ibimuvugwago, gusa akavuga ko ari ibyangombwa by’ubutaka yabasabaga, cyane ko ngo kwishyura umuturage binyura mu nzira nyinshi.
Agira ati, “Kwishyura umuturage binyura mu nzira nyinshi, ntibikorwa n’umuntu umwe, kuko binyura mu bayobozi, mu icungamutungo ndetse no ku muturage nyir’izina. Abo baturage bavuga ko nabasabye kunyohereza amafoto y’ibyangijwe kuri Watsapp, nashakaga ko bampa amafoto y’ibyangombwa byabo kugira ngo mbabarize.”
- Rutsiro: Abaturage barashinja REG kubambura ingurane z’ibyangijwe
- Musanze: Kunanirwa kumvikana byaviriyemo umuturage kudasarura ibye
Rutazigwa Louis ushinzwe ibikorwa by’iyimura n’ingurane(Expropriation Manager) mu kigo REG, avuga ko ibyo bakora byose byubahiriza amategeko ajyanye n’umurongo ngenderwaho w’igihugu.
Ati, “Ntidushobora gukora ibikorwa bihabanye n’icyo amategeko ateganya, ni yo mpamvu mu bikorwa dukora harimo kubarura ibizangizwa tukabitangira ingurane mbere yo gutangira imirimo. Uwo mukozi wasabye abaturage kumwoherereza amafoto y’ibyangijwe kuri Watsapp, turakora ibishoboka byose tumumenye kuko REG ntikorera kuri Watsapp kandi n’ibyononwe si ho byishyurirwa. Aba baturage bo mu murenge wa Cyuve, turabasura tureba aho imirimo igeze n’ibibazo bishobora kuba birimo tubivugutire umuti.”
Imibare itangazwa na REG ivuga ko muri uyu mwaka wa 2022, yakiriye amadosiye 8,697 y’imitungo yangijwe mu karere ka Musanze, 157 muri yo akaba ari ayo mu Murenge wa Cyuve. Kugeza ubu 30 muri bo bamaze kwishyurwa, mu gihe 127 bo muri uyu murenge ari bo batari bahabwa ingurane.
Muri rusange, abamaze kwishyurwa bari ku ijanisha rya 77%, bikaba biteganyijwe ko ibikorwa byo kwishyura ingurane bizatwara asaga Miliyari ebyiri(2,000,000,000 Frw) z’amafaranga y’u Rwanda.
Imyaka yabo yangijwe nta genagaciro ryakozwe