Kuri iki cyumweru, tariki ya 21 Werurwe 2021, mu itorero ry’abangirikani mu Rwanda Diyosezi ya Shyira, himitswe abapasitori 19 mu rwego rwo kunoza umurimo w’Imana no kubanisha neza imiryango cyane cyane hibandwa kuri ya miryango ibana mu makimbirane.
Umuhango wo gutanga Ubupasitoro wabereye mu rusengero rya Yohani Umubatiza Wera, uyoborwa n’umushumba w’Itorero ry’abangirikani mu Rwanda, Diyosezi ya Shyira Bishop Mugisha Samuel, ashagawe n’abandi bapasitori bakorera umurimo w’Imana mu bucidikoni butandukanye bwo muri iyi Diyosezi ya Shyira.
Mu kiganiro kirambuye Bishop Mugisha Samuel yagiranye n’UMURENGEZI.COM yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye bongera abapasitori aruko ngo bari bamaze iminsi Imana ibahaye umugisha, bashobora gusana no kubaka insengero 24, bityo biba ngombwa ko barobanura abakozi b’Imana kugira ngo bahuzwe n’izo nsengero banayobore abakirisito baho.
Ikindi Bishop Mugisha Samuel yagarutseho ni ibibazo byugarije imiryango nyarwanda aho yavuze ko umugabo atangana n’umugore, kuko ngo ubivuze gutyo aba atesheje agaciro umugore. Ati, “Umugore ni mutima w’urugo, mu gihe umugabo ari umutwe kandi burya iyo umutwe warwaye hari aho bavurira, ariko iyo umutima wahagaze biba byarangiye.”
- Advertisement -
Aha ni naho yahereye avuga ko abagabo bagomba kumenya uruhare rwabo n’abagore bakamenya urwabo mu iterambere ry’umuryango, hakabaho kunganirana kuko bombi baba bashoboye, ariko ngo iyo umwe ataye inshingano ze akiyumva uko atari, nibwo bwa bumwe bw’umuryango busenyuka.
Ati, “Kuba uyoboye uri umugabo, ntibivuze ngo uhutaze, ahubwo bivuze kugira ubwenge, gutanga ibigomba kuboneka, mu gihe umugore nawe aba afite ibyo agomba kuzuza. Ikindi n’abana tuba turera ni inshingano zacu, ni ngombwa y’uko tubazamura neza tukabafasha kugira ngo urugo rwe guhura n’ibibazo.”
Mu gusoza ikiganiro, Bishop Mugisha Samuel yasabye abapasitori bashya guca bugufi bakaba abashumba koko birinda imitego, kandi umurimo bagiyemo ukaba urimo imitego, gusa na none ngo ubamo n’umudendezo iyo wabyitwayemo neza.
Agira ati, “Icyo mbasaba ni uguca bugufi, bakaba abashumba koko. Nk’abakirisito, uwaduhamagaye ni Yesu kandi nawe yamaze iminsi 40 ategwa, ageragezwa, ariko kubwo guca bugufi no kwihangana ibigeragezo ashobora kubitsinda. Bityo rero ntabwo uwageragejwe kandi waduhamagaye agiye kutureka. Imitego iri hanze aha yo gushakisha imitungo mu buryo butari bwo, gushaka izindi ngo, ibyo byose ni imitego ya Satani. Iki ni igihe cyo kuyobora intama ntabwo ari igihe cyo kuzibaga kuko burya umushumba muzima araragira ntabwo abaga. Nibagende bayobore abo bandi kugira ngo twubake u Rwanda n’Itorero ryiza.”
Bishop Mugisha Samuel, umushumba wa Diyosezi ya Shyira
Harerimana Noel na Kayitesi Jeanne bamwe mu bahawe inshingano nk’abapasitori bashya muri Diyosezi ya Shyira, barishimira icyizere bagiriwe n’umushumba wa Diyosezi yabo, bityo ngo bakaba biyemeje gukora umurimo w’Imana neza ariko na none batibagiwe kubanisha imiryango ibanye nabi muri ibi bihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19.
Harerimana Noel ati, “Ndanezerewe kuba mbaye umudiyakoni ugiye gukora umurimo w’Imana kandi nshimiye Imana na Bishop by’ umwihariko wangiriye icyizere akanshira muri iyi mirimo. Gusa muri iki gihe cyo guca bugufi nkurikije iki cyorezo cya Coronavirus, biradusaba gukora ku buryo budasanzwe kugira ngo intama tugiye gushumba zongere kwiremamo icyizere. Kubera ingo zigenda zisenyuka, tugiye gutanga umusanzu wacu twegera iyo miryango, tuyikangurira kubana neza ari naryo torero ry’ibanze tugiye gushinga.”
Harerimana Noel umwe mu bagizwe Abapasitori
Ni mu gihe mugenzi we Kayitesi Jeanne avuga ko agiye gukora ibishoboka byose mu nshingano ahawe, agakora umurimo w’Imana neza anabanisha imiryango ifitanye ibibazo.
Ati, “Ijambo ry’Imana niryo ridushoboza. Twese hamwe dufatanije, tugahuza imbaraga ibibazo by’amakimbirane tuzabishakira umurongo kuko iyo abantu bahuje imbaraga byose birashoboka. Tuzabigeraho rero kandi turizera ko n’itorero rizarushaho gushinga imizi no gufasha abanyarwanda gukomeza kwiteza imbere.”
Kayitesi Jeanne yiyemeje gukora neza inshingano yahawe
Ubundi butumwa bwahawe aba bapasitori, harimo kwitwararika nk’indangagaciro ziranga umupasitori, kuba umugabo ufite umugore, kuba udakunda ibisindisha, kuba umugabo ucumbikira abandi, kuba umugabo utegeka neza urugo rwe, utagomba kwikakaza ngo yigire igihangage n’ibindi, cyane ko ngo nta giti cyiyoroheje kirimbukana n’imizi yacyo nk’igiti cy’inganzamarumbo.
Byari ibyishimo mu gikorwa cyo kwimika Abapasitori bashya