Umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga, usanze abo mu karere ka Musanze bishimira ibyagezweho, ariko bakavuga ko bagifite imbogamizi bifuza ko zakurwaho.
Uyu munsi wizihizwa tariki ya 03 Ukuboza buri mwaka. Kuri iyi nshuro, mu Karere ka Musanze wizihirijwe mu Murenge wa Gacaca, ukaba witabiwe n’abafite ubumuga batandukanye ndetse n’abaturanyi babo.
Wari umunsi waranzwe n’ibyishimo wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Duhange udushya tugamije iterambere ridaheza”, mu rwego rwo kuzirikana abantu bafite ubumuga, ukaba waranzwe n’ubusabane, kuremera abafite ubumuga, ndetse no gutanga inyunganira ngingo.
N’ubwo abafite ubumuga bagaragaza ko bishimira ibyagezweho, bagaragarije ubuyobozi bwite bwa Leta zimwe mu mbogamizi zitandukanye, zirimo nk’ibikorwa remezo bibafasha muri serivisi zitandukanye bitaragera hose, inyandiko zibafasha kwiga zidahagije zizwi nka Buraye, ndetse na bamwe mu bikorera batarahindura imyumvire ngo bahe abafite ubumuga akazi bashoboye gukora.
- Advertisement -
Baganizi Alphred, umwe mu bafite ubumuga utuye mu Karere ka Musanze, avuga ko yishimira uyu munsi mpuzamahanga wabahariwe, kuko utuma basubiza amaso inyuma bakareba aho bavuye n’aho bageze mu mibereho yabo.
Ati: “Twishimira uyu munsi bitewe n’uko duhurira hamwe tukaganira, tukishimira ibyo Leta y’ubumwe yatugejejeho. Wa muco mubi abantu bari bafite wo kuduhisha wavuyeho, ubu turakora tukiteza imbere.”
Nshimiyimana Albert, nawe ashima Leta yabakuriyeho inzitizi bahuraga na zo mu buzima bwabo bwa buri munsi n’ubwo zitarakemuka zose.
Agira ati: “Kera, nkatwe abantu bafite ubumuga baduhezaga mu rugo, ariko kuri ubu Leta yadukuye mu bwigunge. Kera wasangaga abantu batubwira ngo ntacyo dushoboye, bakaduhimba amazina adupfobya, none ubu turi mu busabane ahagaragara ari byo bituma dukora tukiteza imbere.”
Mukanyandwi Pelagie, waje ahagarariye umuyobozi w’Akarere ka Musanze muri uyu muhango, yavuze ko ashimira byimazeyo uburyo abantu bafite ubumuga bakomeje kwiteza imbere, agaruka ku bikorwa ubuyobozi bw’Akarere bufatanyamo n’abantu bafite ubumuga, avuga kandi ko bazakomeza gukora ubuvugizi ku nzitizi abafite ubumuga bakomeje guhura nazo.
Mukanyandwi Pelagie
Ati: “Tuzakomeza kubakorera ubuvugizi, ku nzitizi mugihura na zo muri serivisi musaba.
Tuzakomeza kuzamura ingengo y’imari igenerwa ibikorwa by’abafite ubumuga, tuzakora ubukangurambaga bugamije guhindura imyumvire ya bamwe bagipfobya ubushobozi bw’abantu bafite ubumuga, tubagariza ko mushoboye ko muri abantu nk’abandi.
Tuzakomeza gufasha mu buvuzi, gushaka inyunganirangingo ndetse n’insimburangingo hamwe n’inyandiko zibafasha mu burezi n’ibindi bikoresho biborohereza mu buzima bwanyu bwa buri munsi.”
Umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga ni ngaruka mwaka, ukaba usanze Akarere ka Musanze kabarura abasaga gato ibihumbi bitandatu (6000) by’abafite ubumuga, kakaba kishimira ko kateje imbere siporo y’abafite ubumuga, bakaba baratwaye ibikombe mu mikino itandukanye harimo n’imikino mpuzamahanga.
Baremeye abafite ubumuga