Biravugwa ko Ikipe ya APR FC yamaze kumvikana n’uwari Umunyezamu wa Musanze FC, Muhawenayo Gad ndetse n’umukinnyi wo hagati w’Ikipe ya Kiyovu Sports, Mugiraneza Frodouard.
Amakuru UMURENGEZI ufitiye gihamya ni uko Ikipe ya APR FC izagura abakinnyi batatu b’Abanyarwanda mu gihe yamaze kumvikana n’abakinnyi bane b’abanyamahanga barimo myugariro wo hagati, babiri bakina imbere ndetse n’uca ku ruhande.
Mu Banyarwanda batatu bumvikanye n’iyi kipe harimo uwari Umunyezamu wa Musanze FC, Muhawenayo Gad ugiye gusimbura Ishimwe Pierre wahawe uburenganzira bwo kwishakira ikipe nubwo yari asigaranye umwaka umwe w’amasezerano muri iyi kipe ifite Igikombe cya Shampiyona.
- Advertisement -
Uretse Ishimwe Jean Pierre, iyi kipe kandi ikazanarekura umunyezamu wa gatatu Mutabaruka Alexendre ngo ajye gushaka aho yakina abanzamo aho byitezwe ko izazamura undi munyezamu imukuye muri Intare FC. APR FC ikaba yanatandukanye na Ishimwe Christian ndetse na Fitina Omborenga bakinaga mu bwugarizi.
Amakuru atugeraho avuga ko aba bombi batazasimbuzwa n’abazava hanze, dore ko APR FC yiteguye guha umwanya Ndayishimiye Dieudonné [Nzotanga Fils] agasimbura Fitina Omborenga mu gihe Gilbert Byiringiro wari waratijwe muri Marines FC azajya kuziba icyuho cya Ishimwe Christian agasimburana na Niyomugabo Claude.
Undi mukinnyi wamaze kumvikana na APR FC ni Mugiraneza Froduard, umukinnyi wo hagati wakiniraga Kiyovu Sports avuye muri Marines FC. Uyu akaba afatwa nk’umusimbura wa Mugisha Bonheur wavuye muri iyi kipe mu mwaka wa shampiyona wabanje ariko kugeza ubu wari utarabona umusimbura.
APR FC itegereje umutoza mushya mu ntangiriro z’icyumweru gitaha, biteganyijwe ko izatangira imyitozo tariki ya 17 Kamena ubwo abakinnyi bazaba bavuye mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ bazaba bageze i Kigali.
Iyi nta gihindutse byitezwe ko mbere yo gukina imikino y’amajonjora y’ibanze ya CAF Champions League izabanza gukina imikino ya CECAFA Kagame Cup izabera muri Ethiopia mu gihe yanatumiwe muri Simba Day nubwo magingo aya bitari byamenyekana niba izitabira ubwo butumire.