UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 6 days
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 month
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 2 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 2 months
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 4 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Meya ari mu kaga azira guhana Gitifu wahemutse
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Politiki

Meya ari mu kaga azira guhana Gitifu wahemutse

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 24/07/2020 saa 11:05 AM

Umuyobozi w’akarere(Mayor) kagizwe ibanga mu Rwanda ari mu kaga azira guhana Gitifu(Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge) wakoze amakosa yo kunusura amafaranga y’urugendo yagenewe abanyeshuri bari basoje itorero.

Ibi byatangajwe na Ingabire Marie Immaculee, umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga urwanya Ruswa n’akarengane Transparency International ishami ry’u Rwanda mu kiganiro “Ubyumva ute” cya KT Radio cyatambutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nyakanga 2020.

Muri iki kiganiro Ingabire yatanze urugero rw’uburyo ubufatanye bushingiye ku makosa (negative solidarity) buri gufata intera, bukagira uruhare mu gutuma umutungo wa Leta ukomeza gucungwa nabi n’abakora amakosa bahanwa, ubahannye bikaba byamugiraho ingaruka mbi.

Agira ati, “Mu karere [yirinze gutangaza] habereye urugerero ruciye ingando, abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bagombaga guhabwa amafaranga ibihumbi birindwi(7.000frw) batashye. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge urugerero rwari rwabereyemo, abaha ibihumbi bitanu(5.000frw), agakata buri wese bibiri(2.000frw). Ibyo ubwabyo biteye ikimwaro. Abana barabizi, baratangiye barabivuze. Dutangiye kubyinjiramo no kubikurikirana, gitifu akavuga ngo ni umutahira wamubwiye ngo ayakate.”

- Advertisement -

Ingabire akomeza avuga ko amafaranga yatanzwe na gitifu ndetse bakanamusinyira ku buryo iby’umutahira atabizi.

Meya na njyanama barabikurikirana basanga niko byagenze. Meya ngo yahise ahamagara gitifu amubwira ko ari ikibazo, amusaba kuyashaka akayishyura. Gitifu ngo yarabyemeraga ariko yanga kuyishyura kubera abamujyaga mu matwi.

Nyuma ngo gitifu yaje guhagarikwa, nyamara ngo yarakoze n’andi makosa arimo gukubita abaturage n’andi yatumye bari baramwimuriye mu mirenge nk’itatu cyangwa ine.

Ihagarikwa ry’uwo gitifu ngo rikomeje guteza ibibazo meya.

Ingabire ati, “Ndakubwira uyu munsi twicaye hano muri studio, urebye ibibazo meya afite ko yahagaritse uwo muntu! Arabiterwa na nde? Nyakubahwa Minisitiri, arabiterwa n’abantu bakora mu zindi nzego zidafite aho zihuriye na local government (inzego z’ibanze).”

Uru ni rumwe mu ngero Ingabire yatanze agaruka ku gushyigikirana gushingiye ku makosa (negative solidality).

Ati, “Wari wabona gitifu bahagarika n’ikibazo gihari kigaragara, ariko uwakwereka inzego yamenyesheje wakumirwa! Wakwibaza aho zihuriye n’iz’ibanze.”

Aho ngo yandikaga yishinganisha. Ariko ngo hari icyababaje Ingabire kurusha ibindi. Ati, “Abo yamenyesheje nta wagiye kureba impamvu uwo muntu(gitifu) yahagaritswe ngo nasanga idafite ishingiro bigire aho bihera, bose gusa batatse (bahindukiranye) meya watinyutse igihangange mwene wabo wa naka cyangwa wa muka naka. Nyakubahwa minisitiri wibihakana birahari.”

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Bwana Johnston Busingye yatangajwe n’iby’iki kibazo avuga ko bitazihanganirwa.

Avuga ko u Rwanda rutuwe na miliyoni zisaga 12, hashobora kuba harimo abica ibintu, banyura mu nzira zitari zo bagakora ibitari byo.

Ati, “Natekereje yuko uza kuvuga uwo muntu, n’uwo murenge ngo tubyumve mu mazina….”

Ingabire avuga ko abivuze yaba ashyize Meya mu kaga kandi n’ako arimo katamworoheye.

Busingye ati, “Nta meya ushobora gushyirwa mu kaga, nta muyobozi ushobora gushyirwa mu kaga bitewe n’uko arimo akora akazi ke neza. Byaba bivuga ngo igihugu twubaka, igihugu twubatse kugeza ubu, leta yacu noneho yatsinzwe n’abo bagizi ba nabi.”

Ingabire ati, “Mana ishobora byose…. ”

Busingye yungamo ko hashobora kubaho abantu bagira nabi harimo abari muri gereza bakabakaba ibihumbi 70, abahanwa, abavanwa mu mirimo, ariko ngo ntiyakwemera ko ubu muri iki gihugu adakora ibyo agomba gukora ngo atagerwaho n’ingaruka akabura n’umutabara, kandi ngo igihugu kigomba kurangwa n’uko ukora neza atabizira, kandi ngo birahari.

Ati, “Umuntu wakora ikintu kizima akakizira kubera ko bamuzengurutse,  bamuviriyeho inda imwe, rwose nakwifuza kumumenya nanjye nagira uruhare mu kumurenganura. Nagira ngo mvuge ko igikwiye gushoboka ni uko ikintu ukora, wemera ko ari cyo kizima ukwiye gukora, muri iki gihugu ntabwo ushobora kugikora ngo ubizire ubure ugutabara. Ariko uzabikora ngo ni uko babimutegetse uwo azaba ari uwagize nabi hiyongereyeho uwabimutegetse.”

Ingabire yamubwiye ko aza kumuha amazina yaho byabereye. Umunyamakuru Niwemwiza Anne Marie wari uyoboye iki kiganiro yahise abwira Busingye ko Ingabire namara kumubwira uwo muyobozi ubwo bamutabara.

Perezida Paul Kagame akunze kumvikana kenshi yihanangiriza abagira ubufatanye bushingiye ku makosa.

Eric Uwimbabazi July 24, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Politiki

Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika

Hashize 2 months
Politiki

Namibia yabonye Perezida mushya

Hashize 6 months
Politiki

Abayobozi biremereza bagateshuka ku nshingano bahawe gasopo

Hashize 10 months
Politiki

Rwanda: Abarimo n’abafite Ubumuga barishimira ubudasa bw’amatora ya 2024

Hashize 11 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?