Manishimwe Djabel waherukaga gutandukana na USM Khenchela yo muri Algeria, yatangajwe n’umukinnyi mushya wa Al-Quwa Al-Jawiya yo muri Iraq.
Ku wa 1 Gashyantare 2024 ni bwo USM Khenchela yo muri Algeria yatangaje ko yatandukanye n’abakinnyi barimo na Manishimwe Djabel wari wayinjiyemo muri Nzeri 2023.
Ku rundi ruhande, nyuma y’iminsi ibiri gusa, tariki ya 3 Gashyantare, Djabel yatangajwe nk’umwe mu bakinnyi bashya baguzwe na Al-Quwa Al-Jawiya yo mu Karere ka Rusafa i Baghdad muri Iraq.
- Advertisement -
Quwa Al Jawiya ni imwe mu makipe afite amateka akomeye muri Iraq aho ifite ibikombe birindwi bya Shampiyona ndetse kuri ubu ni yo iri ku mwanya wa mbere.
Manishimwe Djabel abaye Umunyarwanda wa kabiri ugiye gukina muri Iraq nyuma ya Usengimana Faustin usanzwe ukinira Al-Qasim Sport Club.
Uyu mukinnyi ukina inyuma ya ba rutahizamu, yanyuze muri SEC mbere yo kwerekeza mu Isonga FC yakiniye kugeza mu 2014 ubwo yerekezaga muri Rayon Sports.
Yavuye muri Gikundiro mu 2019, yerekeza muri APR FC yakiniye kugeza mu 2023 ari na bwo yatandukanaga na yo agahita ajya muri Mukura VS yakiniye igihe gito, ayivamo yerekeza muri USM Khenchela yaherukagamo.