Amakipe akina umukino wa ’Wheelchair Basketball,’ arimo ane y’abagabo n’atatu y’abagore, azahatanira Igikombe cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni imikino iteganyijwe kuba ku Cyumweru, tariki ya 26 Gicurasi 2024, yose ikabera ku bibuga bya ’Kimironko Community & Sports Space’.
Mu gihe u Rwanda ruri mi minsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, hategurwa imikino itandukanye harimo n’iy’abafite ubumuga.
- Advertisement -
Nyuma y’uko Shampiyona ya Basketball ya Wheelchair Basketball irangiriye hatangiye gutegurwa uko hakinwa irushanwa ngarukamwaka rigendanye no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amakipe arindwi niyo azakina iri rushanwa rizakinwa n’amakipe arindwi arimo ane y’abagabo ari yo Eagles, Kicukiro, Musanze na Indangamirwa mu gihe mu bagore ari Gasabo, Kicukiro na Move Dream.