Ababyeyi barerera mu kigo cy’amashuri abanza ya SUSA II giherereye mu mudugudu wa Susa, akagari ka Ruhengeri, umurenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze, baranenga ubuyobozi bw’ikigo ko bufashe nabi abana babo, bubicisha inzara, bubiriza ubusa kugeza ubwo banga kwiga nyuma ya saa sita, bategereje ibiryo nabyo ngo bakabibona banegekaye mu ma saa Kumi n’igice(16h30).
Umwe mu babyeyi barerera muri iki kigo ariko utifuje ko amazina ye atangazwa ku mpamvu z’umutekano w’abana be bahiga, yavuze ko abana bari kwirirwa bigondoye baryamye ku ntebe mu gihe bategereje ibiryo.
Ati, “Mfite abana batatu kuri iki kigo. Natunguwe no kubona bansanze mu kazi bataka inzara mu ma saa munani(14h00)! Nababajije impamvu batariye mu kigo, bambwira ko barambiwe gutegereza ibiryo bya saa sita bahabwa nimugoroba bagiye gutaha, bambwira ko bagenzi babo banze kwinjira mu ishuri bashonje, abandi bo bigondoye, baryamye inyuma y’amashuri.”
Umwe mu bacuruzi bacururiza mu gasoko kari hafi y’ikigo, avuga ko ikibazo cy’aba bana bari kugaburirwa amafunguro ya saa sita bakayahabwa nimugoroba bagiye gutaha, Leta ikwiye kugikurikirana kuko gikomeye cyane.
- Advertisement -
Agira ati, “Ikibazo kiri hariya mu kigo Leta nigikurikirane gikemuke mu maguru mashya, naho bitari ibyo, bariya bana bazahazaharira kandi n’imyigire yabo isubire inyuma. Nk’ubu bariye saa Kumi n’igice kugeza saa Kumi n’imwe (16h00-17h00), urabona ni mu masaha yo gutaha. Ubwo ibyo ariye byamumariye iki mu myigire ye? Urumva yakwiga ate kandi ashonje?”
Ubwo ikinyamakuru UMURENGEZI.COM cyageraga muri iki kigo ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu tariki ya 20 Ukwakira 2021, ahagana saa cyenda n’iminota mirongo ine(15h40) cyasanze abarimu bari hanze abandi bari mu gikoni bafatanyije n’abashinzwe gutekera abanyeshuri, mu gihe abanyeshuri na bo bari babuze abarimu babigisha bahitamo kuva mu mashuri bajya gutegereza ibiryo ku gikoni, abandi na bo basohoka ikigo.
Bamwe muri aba barimu bashoboye kuvugana n’Itangazamakuru, baribwiye ko na bo ubwabo basonje, nubwo bamwe muri bo bakumiraga abanyeshuri bafataga umwanzuro bakajya mu gikoni kureba niba ibiryo byahiye.
Bizimana Cléophase Umuyobozi w’amashuri abanza ya Susa II yabwiye UMURENGEZI.COM ko ibyabaye bikwiye kwirengagizwa, ahubwo hakitabwa ku by’ahazaza hanafatwa ingamba, gusa ahamya ko ikigo gifite abanyeshuri benshi bigoye ko barira ku gihe.
Ati, “Dufite abanyeshuri benshi basaga 1,800 kugira ngo bose barire rimwe bidusaba gukora ijoro n’amanwa. Imbogamizi turi guhura nazo ni ibikoresho turi kwifashisha mu gutegura amafunguro kuko ibyo turigutekeramo bidahagije, gusa twagiranye inama n’itsinda rishinzwe imirire mu gushakira umuti iki kibazo kandi twizeye ko kirakemuka vuba.”
Gahunda yo kugaburira abana bo mu mashuri abanza yatangiranye n’umwaka w’amashuri wa 2021-2022, nyuma y’uko Leta y’u Rwanda ifashe umwanzuro wo kugaburira abenyeshuri biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka cumi n’ibiri (12 Years Basic education), gahunda yitezweho kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda.
Bamwe mu banyeshuri bategereje ibiryo babibuze bafata umwanzuro wo kwisohokera