Mu muhango ngarukamwa wo gutanga impamyabumenyi kuri iyi nshuro, wari witabiriwe n’inzego bwite za Leta ndetse n’abasoje amasomo barimo n’abanyamahanga.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 15 Ukuboza 2022, akaba ari ku nshuro ya 14 ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro INES-Ruhengeri ritanga impamyabumenyi ku barangije amasomo mu byiciro bitandukanye.
Kuri iyi nshuro, abasoje amasomo yabo bagera kuri 889 barimo n’abanyamahanga 321, baturuka mu bihugu 17 bitandukanye.
Bamwe mu bahawe impamyabumenyi, bavuze ko bishimiye iki gikorwa kandi ko bagiye gushyira mu ngiro ibyo bakuye ku ntebe y’ishuri, ndetse no guhatana ku isoko ry’umurimo.
- Advertisement -
Mukiza Emmanuel, umwe mu basoje amasomo ya bo muri mu ishami rya Cival Engenering, agira ati: “Ndishimye cyane bitewe n’uko ngeze kucyo namaze igihe kinini mparanira. Ubu ngiye mu buzima busanzwe gukosora no gukemura amwe mu makosa ajya akorwa mu bijyanye n’imyubakire ndetse n’imiturire mu gihugu, nkoresheje ubumenyi nkuye muri INES-Ruhengeri.”
Nyirarugero Dancile, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango wari uhagarariye inzego bwite za Leta, yasabye abahawe impamyabunyi guhindura sosiyeti.
Ati: “Turasaba abasoje amasomo kuba umusemburo w’impinduka nziza aho batuye, ndetse n’igihugu muri rusange.
Mugende muhange imirimo ikemura ibibazo bibangamiye abaturage, kugira ngo mubashe gutanga akazi kuri bagenzi banyu batarabona icyo gukora.”
Harorimana Vincent, umushumba wa Kiliziya Gaturika Diyosezi ya Ruhengeri, akaba n’umuyobozi w’ikirenga wa INES-Ruhengeri, yavuze ko yishimira intambwe imaze gutetwa n’iri shuri rikuru.
Ati: “Twatangiye twumva ari nk’inzozi, tubona bitazashoboka, ariko kuri ubu ibikorwa tumaze kugeraho birivugira. Ubu Porogaramu zose twateganyaga gutanga twazigezeho, turimo gukorana na za Kaminuza mpuzamahanga, ndetse kuri ubu dufite abanyeshuri baturutse mu bihugu byinshi byo hanze y’u Rwanda.
Nubwo twishimira intambwe tumaze gutera, tuzirikane ko inzira ikiri ndende y’ibyo twifuza kugeraho, akaba ari kubw’iyo mpamvu nifuza ko dukomeza kurangwa no gukora cyane, ubufatanye ndetse n’ubwitange.”
Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri, riherereye mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Musanze, rikaba ryarashyizweho ibuye ry’ifatizo muri 2003 na Perezida Paul Kagame, kuri ubu rikaba rimaze imyaka 19 rishinzwe.
Hatanzwe Impamyabumenyi mu byiciro bitandukanye
Uyu muhango wari wanitabiriwe n’inzego bwite za Leta