Ibyo byatumye abasesengura ibintu n’ibindi bavuga ko bishoboka ko cyaba ari cyo Perezida Kim Jong Un w’icyo gihugu yigeze kuvuga mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Perezida Kim Jong Un yakurikiye ako karasisi kari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 75 y’Ishyaka ry’Abakozi riri ku butegetsi muri icyo gihugu.
Kim Jong Un yagejeje ijambo ku bantu babarirwa mu bihumbi bari buzuye muri Stade nkuru y’i Pyongyang, nta numwe wambaye agapfukamunwa.
Yavugaga agaragazaga amarangamutima asa nk’ushaka kurira, mu ijambo rye ryamaze iminota 25.
- Advertisement -
Yavuze ko igihugu cye kizakomeza kubaka imbaraga za gisirikare no kwirinda ibikorwa by’umwanzi byose byashaka kugitera ubwoba.
Ntiyigeze atobora ngo avuge Leta zunze ubumwe z’Amerika ariko yavuze ko atashya cyane Koreya y’Epfo kandi yizeye ko ibihugu byombi bizazahura umubano wabyo wari wongeye kuzamba muri uyu mwaka.
Yasabye imbabazi ku byerekeye ihungabana ry’ubukungu bw’igihugu avuga ko ryaje ritunguranye kubera imyuzure n’icyorezo cya virusi ya Corona.
Yemeza ko nta muntu n’umwe uricwa n’iyo ndwara mu gihugu cye, mu gihe abahanga bavuga ko kubyemeza bitashoboka kandi bishobora kuba ari ibinyoma