Ikipe ya Kiyovu Sports yasheshe amasezerano itandukana na ba Rutahizamu babiri, Umunya-Liberia, Obediah Mikel Freeman n’Umunya-Uganda, Bryan Kalumba yari yarasinyishije amasezerano y’imyaka itatu.
Obediah Mikel Freeman yakatishije indege yo ku wa gatanu tariki 26 Mutarama izamusubiza iwabo i Monrovia muri Liberia mu gihe Bryan Kalumba we yamaze kugera iwabo muri Uganda nyuma yo guhabwa amabaruwa abarekura [release letter] bakajya kwishakira andi makipe.
Aba ba Rutahizamu basinyishijwe mu nkundura y’abakinnyi barindwi berekanywe ku mugoroba wa tariki 25 Nyakanga 2023, bagombaga gufasha Urucaca guhatanira Igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka.
- Advertisement -
Nyuma yo kwerekana aba bakinnyi, Mvukiyehe Juvénal wayoboraga Kiyovu yagize ati “Wambwira muri ba rutahizamu bose baje ufite ibigwi nk’iby’uyu Munya-Angola [Cabungula]? Wavuze ko ba mukeba bari kwiyubaka, wangereranyiriza muri ba mukeba uwazanye ba rutahizamu babiri [Cabungula na Freeman] nk’abo maze kubereka hano? Mutegereze tugiye kuba ikipe ifite abakinnyi bakomeye hano muri Shampiyona.”
Aba ba Rutahizamu bakinnye imikino mike cyane muri Shampiyona ntibigeze bitabazwa n’iyi Kipe kuko urwego rwabo rwari hasi cyane.
Igenda ry’aba rije rikurikira irya Afosnso Sebastiao Cabungura rutahizamu watandukanye na Kiyovu tariki 26 Ukwakira 2023 nyuma y’ibura ry’ibyangombwa byuzuye.
Visi Perezida wa Kiyovu Sports ushinzwe ubukungu n’amategeko, Mbonyumuvunyi Abdul Karim yavuze ko batandukanye neza n’aba bakinnyi, kuko ntacyo bishyuza Ikipe ndetse nayo ntacyo bayigomba.
Kiyovu Sports yugarijwe n’ibibazo by’ubukungu iherutse kwandikirwa na Rutahizamu wayo Mugunga Yves na we asesa amasezerano nyuma yo guhagarikwa n’Ubuyobozi bwayo mu gihe we ayishinja kumara amezi atatu adahembwa.
Hari kandi umutoza w’Umugiriki Petros Koukouras wayitaye kubera ibibazo by’ubukene ndetse ugiye kuyirega muri FIFA nyuma yo kumwambura Miliyoni 5 Frw.
Twabibutsa ko iyi kipe mu gikombe cy’amahoro kuwa kabiri taliki ya 23 Mutarama yakuwemo na Gorilla n’ubwo yayitsinze 3-1 ariko umukino ubanza yari yatsinzwe 2-0 bityo zinganya ibitego 3-3 byatumye isezererwa ku gitego cyo hanze . Ni iya gatandatu ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota 22. Mu mikino 17 yatsinze ibitego 20 itsindwa 21.