Umuryango wa Kiyovu Sports watumije inama y’Inteko Rusange Idasanzwe igomba gutorerwamo umuyobozi mushya w’iyi kipe usimbura Ndorimana Jean François Régis “Général” uheruka kwegura.
Iyi nteko rusange izaba ku Cyumweru, tariki ya 26 Gicurasi 2024 ikaba yatumwijeho na Mbonyumuvunyi Abdul Karim usanzwe ari visi perezida ariko akaba ari we ukora nka perezida mu gihe General yari yareguye.
Biteganyijwe ko izabera Hotel Chez Lando yatumijwemo abanyamuryango bose ba Kiyovu Sports ikazaba saa 14h00’.
- Advertisement -
Mu ibaruwa itumira yababwiye ko ku murongo w’ibyigwa ari “kuvugurura amategeko nshingiro n’amabwiriza ngengamikorere no kuzuza imyanya.”
Bagiye gutora umuyobozi mushya nyuma y’uko Ndorimana Jean François Régis ’Général’ na Mbonyumuvunyi Abdul Karim bagiriwe icyizere cyo kuyobora Kiyovu Sports muri Nyakanga 2023 basimbura Mvukiyehe Juvenal.