Ubu Kiyovu Sports iribaza niba yemera ikarekure bamwe mu bakinnyi bari bayifatiye runini kugira ngo ibone amafaranga yo kwishyura umwenda ibereyemo abakinnyi bayireze muri FIFA ikaba yarayibujije kwandikisha abakinnyi bashya.
Ubu Kiyovu Sports irishyuzwa miliyoni 56 z’abakinnyi birukanye binyuranyije n’amategeko, FIFA ikaba yarayimenyesheje ko itemerewe kwandikisha abakinnyi bashya mu gihe itarishyura iri deni ry’aba bakinnyi bayireze.
Aba bakinnyi barimo; Muzamiru Mutyaba wishyuza miliyoni 11 Frw, Jonh Mano afitiwe miliyoni 14 Frw, Ndikumana Codjifa miliyoni 13 Frw ni mu gihe Jéremie Basilua agomba guhabwa miliyoni 18 Frw.
- Advertisement -
Ubu iyi kipe ifite ikibazo cy’amikoro irimo kureba uburyo bushoboka bwose yabonamo amafaranga yo kwishyura aba bakinnyi kugira ngo umwaka w’imikino wa 2024-25 uzajye gutangira nta deni ifite izabe inemerewe kwandikisha abakinnyi bashya.
Bimwe mu bisubizo Kiyovu Sports ifite ni ukureba niba hari abakinnyi yagurisha barimo n’ab’inkingi za mwamba bifuzwa n’andi makipe.
Muri abo harimo Richard Kilongozi Bazombwa ukomoka mu Burundi wamaze kurambagizwa na Police FC.
Amakuru UMURENGEZI .COM wamenye ni uko Police FC yakomanze muri Kiyovu Sports yifuza uyu mukinnyi wagize umwaka mwiza cyane akaba ari umwe mu nkingi za mwamba muri iyi kipe y’Urucaca, bamwe mu bayobozi ba Kiyovu barifuza ko yagurishwa ni mu gihe urundi ruhande rutabikozwa.
Undi mukinnyi ni Umunya-Sénégal ukina hagati mu kibuga, Chérif Bayo wari wanditse asaba gusesa amasezerano kubera umwenda yari afitiwe, gusa amakuru avuga yaje kwishyurwa uyu na we ari mu bakinnyi bifuzwa n’andi makipe.
Kiyovu Sports ikaba iri mu ihurizo ryo kubera niba yemera kurekura aba bakinnyi b’inkingi za mwamba ariko bakishyura umwenda bafite cyangwa bazabagumana bagashaka ubundi buryo.