Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kirehe, mu murenge wa Nasho, akagari ka Rubirizi kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Nyakanga yafatiye mu cyuho Mbonyumugenzi Jean Pierre w’imyaka 34 y’amavuko, yambura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 170 mu buryo bw’uburiganya yiyita umucamanza.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko umuturage wambuwe yigeze kugira urubanza n’abantu bamwibye igare ariko nyuma baza kurekurwa. Ngo bamaze kurekurwa nibwo batangiye kunyura kuri Mbonyumugenzi agahamagara uwo muturage amubwira ko ari we waciye urubanza ndetse ko amuhaye amafaranga ibihumbi 300 yakongera akamukurikiranira ikirego.
CIP Twizeyimana yagize ati, “Bariya bantu bamaze gufungurwa banyuze kuri Mbonyumugenzi bamugira inama y’uko bakwambura uriya muturage. Mbonyumugenzi yatangiye guhamagara wa muturage bemeranya ko azamuha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 ariko akabanza kumuha ibihumbi 170 ari nayo yafatiweho arimo kuyakira.”
CIP Twizeyimana akomeza avuga ko umuturage yaje kuri Polisi agatanga amakuru avuga ko hari umuntu urimo kumwaka amafaranga. Abapolisi bamugiriye inama y’uko abigenza kugira ngo afatirwe mu cyuho, Mbonyumugenzi yafatiwe mu cyuho arimo kwakira amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 170.
- Advertisement -
Amaze gufatwa yavuze ko yakoreshejwe n’abari baherutse gufungurwa kuko bari bazi ikibazo cy’urubanza uwo muturage yari afite.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yakomeje avuga ko hatangiye iperereza ryo gufata abo bakoranaga na Mbonyumugenzi kuko bamaze kumenyekana.
Yashimiye umuturage watanze amakuru akangurira n’abandi kuba maso kuko abambuzi bashukana bamaze kuba benshi. Yabasabye kujya bihutira gutanga amakuru icyaha kitaraba.
CIP Twizeyimana avuga ko Mbonyumugenzi akurikiranweho ibyaha bibiri aribyo kwiyitirira urwego adakorera ndetse n’ubwambuzi bushukana. Mbonyumugenzi yashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Nasho.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 281 ivuga ko Umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubitiye ububasha, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 174 y’iri tegeko ivuga kandi ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).