Abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Musanze, umurenge wa Kimonyi basabwe gushyira imbere isuku kuko ari yo soko y’imibereho myiza igendana no kwesa imihigo mu kugera ku cyo biyemeje.
Ibi babisabwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 09 Werurwe 2022, mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe isuku n’isukura mu Ntara y’Amajyaruguru by’umwihariko mu karere ka Musanze, aho muri buri Murenge abaturage bakoze umuganda basibura imiferege, ndetse banakusanya indi myanda igaragara hirya no hino.
Bamwe muri aba baturage baganiye n’Itangazamakuru, batangarije ikinyamakuru UMURENGEZI ko bagiye guhindura amateka ajyanye n’umwanda yagiye avugwa muri uyu murenge wa Kimonyi.
Nyirahabimana Daforosa umukuru w’umudugudu wa Kangweme avuga ko bahize gushishikariza abaturage kugira isuku ndetse no kurwanya umwanda ahantu hose cyane cyane amavunja, kuko aturuka ku mwanda.
- Advertisement -
Agira ati, “Twahize ko tugiye kurandura burundu ikibazo cy’umwanda binyuze mu bukangurambaga tuzakomeza gukora, kandi nitubishaka nta kabuza tuzabigetaho twese dufatanyije. Murabona rero ko twakoze isuku uyu munsi, ariko ntabwo ari ubu gusa ahubwo bizakomeza kenshi.”
Mutuyimana Gentil we ku bwe ngo abona isuku ishyizwemo imbaraga abaturage batakongera kurwaragurika, bakajya bamesa imyambaro yabo, bagakora isuku aho batuye ndetse bagatema ibihuru bikikije ingo zabo.
Yagize ati, “Buri wese agize uruhare mu kugira isuku, umuturanyi wanjye nkamuhwitura, mbonye asa nabi cyangwa yambaye imyambaro isa nabi, twaca burundu ikibazo cy’umwanda hano iwacu. Ubu rero iki cy’umweru cyahariwe isuku twizemo byinshi bizahindura imibereho yacu kandi uwo muco tukawukomeza.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimonyi Mukasano Gaudance asanga gushyira umuturage ku isonga bigomba kujyana n’isuku, haba aho tugenda n’aho dutuye.
Ati, “Turacyafite abaturage bagifite ikibazo cy’umwanda, ndetse sinatinya kubivuga, kuko byagaragaye kenshi ko hari isuku nke mu baturage. Ubu rero kuba twatangije iki cyumweru cy’isuku bizatuma ya suku igaragara, cyane ko tugomba gushyiraho igitondo cy’isuku kugira ngo umuturage akomeze kugira ubuzima bwiza.”
Basabwe gushyira isuku imbere mu byo bakora
Uyu muyobozi akomeza avuga ko abaturage ba Kimonyi bakwiye kugira isuku ihamye ndetse bakiga kujya banywa amazi atetse, bagakubura, bakagira ingarani ishyirwamo imyanda n’ibindi.
Agira ati, “Icyo twiteze muri uyu muganda twakoze uyu munsi, nuko byibuze abaturage bacu bagiye kwimakaza isuku n’isukura, ubu bagiye kujya bakubura ndetse bite no ku myambaro yabo.
Iki gikorwa cyatangijwe muri iyi Ntara, ku rwego rw’akarere cyabereye mu murenge wa Kinigi, ndetse kikaba cyitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancilla wavuze ko biteze umusaruro muri ubu bukangurambaga.
Guverineri Nyirarugero ati, “Ubu ni ubukangurambaga bukangurira abaturage b’Intara y’amajyaruguru gukomeza kugira isuku n’isukura yo mu ngo zabo, kandi twiteguye guhashya isuku nke yakunze kugarukwaho muri iyi Ntara. Ikindi twiteze umusaruro ugaragara, kandi buri muturage agomba kubigira ibye.”
Guverineri Dancilla kandi yanenze abaturage batita ku isuku, aho yavuze ko bigomba guhinduka ntibategereze ko igihe cy’umuganda kigera ngo abe aribwo bakora isuku, ahubwo bigakorwa buri gihe cyane ko nka Musanze ari n’akarere k’ubukerarugendo kagomba guhora karangwa n’isuku.
Uyu muganda waranzwe no gusibura imiferege, hanakusanywa indi myanda igaragara hirya no hino
Ni igikorwa cyatangijwe mu Ntara yose ariko by’umwihariko mu karere ka Musanze