Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imikino Ngororamubiri ku Isi (IAAF), ryazamuriye urwego isiganwa mpuzamahanga ryo ku maguru “Kigali International Peace Marathon” ririshyira ku rwego rwa gatatu rw’amarushanwa akomeye ku Isi ’Global Elite Label Status’.
Iri siganwa ryazamuriwe urwego hashingiwe ku mitegurire myiza, ihangana, kwitabirwa n’abakinnyi bakomeye ku Isi, gukurikiza neza amategeko n’amabwiriza ndetse no gushyira imbaraga mu kurwanya ikoreshwa ry’ibyongerambaraga bitemewe muri siporo (Anti-Doping).
Global Elite Label Status ni icyiciro cya gatatu cy’amarushanwa akomeye ku isi nyuma ya Gold na Platinum.
- Advertisement -
Gushyirwa kuri uru rwego bivuze ko iri rushanwa ryabaye rimwe mu yo ku rwego rwo hejuru muri Afurika. Ibi kandi bizongera umubare w’abakinnyi bakomeye ku Isi bazajya baryitabira ndetse n’amafaranga y’ibihembo aziyongera.
Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF), ryatangaje ko ryishimiye ko KIPM yashyize kuri uru rwego, rivuga ko “intego ni ugukomeza gutera imbere.”
Marathon Mpuzamahanga ya Kigali yitiriwe Amahoro yari imaze imyaka ibiri ku rwego rwa “Road Race Label” kuva mu 2022.
Abanya-Kenya bihariye imidali mu isiganwa riheruka [rya 2023] kuko muri 12 begukanyemo 10. By’umwihariko mu bagabo, George Onyancha yegukanye Full Marathon akoresheje amasaha abiri, iminota 17 n’amasegonda 41.
Ni mu gihe mu bagore, Umunya-Ethiopia Muluhebt Tsega yabaye uwa mbere akoresheje amasaha abiri, iminota 35 n’amasegonda 17.
Muri uyu mwaka, Kigali International Peace Marathon iteganyijwe tariki 9 Kamena 2024, aho izaba ikinwa ku nshuro ya 19.