UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Musanze: Impungenge ni zose ku mazi yafunze Umuhanda wari Nyabagendwa
Hashize 6 days
Itangazo ryo guhinduza amazina
Hashize 2 weeks
Kigali: Ubushomeri, kimwe mu mpamvu-muzi y’ubwandu bushya bwa SIDA
Hashize 2 weeks
Kigali: Batunguwe no kwimurwa mu manegeka bakajyanwa mu Kagari
Hashize 2 weeks
Irengero ry’umushahara fatizo rizabazwa nde?
Hashize 4 weeks
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Kigali: Batunguwe no kwimurwa mu manegeka bakajyanwa mu Kagari
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
Imibereho

Kigali: Batunguwe no kwimurwa mu manegeka bakajyanwa mu Kagari

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 11/05/2023 saa 1:27 PM

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kimihurura, Akagari ka Kimihurura, Umudugudu w’Amahoro, bavuga ko batunguwe n’ icyemezo Leta yafashe cyo kubimura aho bari batuye hashyiraga ubuzima bwabo mu kaga, bagacumbikirwa mu biro by’akagari.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimihurura bwatangaje ko bwatangiye kwimura imiryango 104, yari ituye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ni nyuma yaho imvura nyinshi iguye mu bice byiganjemo iburengerazuba igatwara ubuzima bw’abantu 131.

Bamwe mu baturage bo muri aka Kagari bavuga ko batanyuzwe n’icyemezo cyibatunguye cyo kubimura aho bari batuye.

- Advertisement -

Umwe yabwiye Radio/TV Flash ati: “Icyatubabaje cyane twebwe ni uko gusa badutunguye.Ariko ubundi hari habi,twari kuzaryama, twasinzira tukazisanga turi mu gishanga.”

Undi nawe ati: “Byaratunguranye. Nta minsi baduhaye ngo tube twakwimuka.”

Aba baturage bifuza ko bashakirwa aho kuba bakareka kuba mu Kagari, kandi bagahabwa n’ingurane z’aho bimuwe.

Umwe yagize ati: “Ikintu nasaba ni uko bankura aha hantu. Mfite ubwoba bw’uko ngiye kubaho, kuko niba imiryango nk’itatu yanyishyuraga, ninjya ahandi nzabaho gute?”

Undi nawe ati: “Ndasaba inzego za leta, ko kwimura umuntu zamuha n’aho kuba. Ntabwo wafata umuntu umutunguye ngo ntumuhe n’aho kuba. None se  birashimishije kuba hano mu Kagari? Ubu turi hano mu Kagari, Ese tuzakagumamo? Dukeneye n’aho kuba.”

Ndanga Patrice, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimihurura, avuga ko abari kwimurwa bari guhabwa 30,000frw byo gushaka icumbi.

Ati: ”Ni byo koko hari gahunda yo gukura abantu mu manegeka. Icyabiteye nta kindi ni ibiza. Aba bantu aho bari batuye ni ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga, mu manegeka akabije. Abantu bari kwimurwa ahashyiraga ubuzima bwabo mu kaga barimo ibice bibiri. Hari ba nyiri amazu n’abakodeshaga.”

Akomeza agira ati: “Abakodeshaga turi kubakuramo, icyo dukora turabaha amafaranga bajye gukodesha. Buri muryango turawuha 30,000frw. Hari ababaga mu nzu z’ibihumbi 10, 15 si menshi, ariko si na macye. Ba nyir’amazu nabo turabaha amafaranga bajye gukodesha.”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bumaze kubona imiryango 5,812 ituye mu manegeka.

Irebana na: home
Eric Uwimbabazi May 11, 2023
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Enter Captcha Here : *

Reload Image

INKURU ZIHERUKA

  • Musanze: Impungenge ni zose ku mazi yafunze Umuhanda wari Nyabagendwa
  • Itangazo ryo guhinduza amazina
  • Kigali: Ubushomeri, kimwe mu mpamvu-muzi y’ubwandu bushya bwa SIDA
  • Kigali: Batunguwe no kwimurwa mu manegeka bakajyanwa mu Kagari
  • Irengero ry’umushahara fatizo rizabazwa nde?
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

IbidukikijeUbuzima

Musanze: Impungenge ni zose ku mazi yafunze Umuhanda wari Nyabagendwa

Hashize 6 days
AMATANGAZO / ANNOUNCEMENTS

Itangazo ryo guhinduza amazina

Hashize 2 weeks
Ubuzima

Kigali: Ubushomeri, kimwe mu mpamvu-muzi y’ubwandu bushya bwa SIDA

Hashize 2 weeks
ImiberehoPolitiki

Irengero ry’umushahara fatizo rizabazwa nde?

Hashize 4 weeks

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?