Abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Kane tariki 13 Mutarama 2022, bazindukiye hirya no hino mu mihanda bigaragambya kubera amafaranga y’umurengera bishyuzwa.
Aba bamotari, bavuga ko muri ayo mafaranga, harimo ubwishingizi bwikubye kabiri ndetse nayo bakatwa kuri mubazi zamaze no kuba zikubita hasi igiciro cy’urugendo mu gihe igiciro cya essence cyazamutse.
Mu masaha y’igitondo, nibwo aba bamotari bazindukiye mu gisa n’imyigaragambyo mu muhanda wo mu Mujyi rwagati hafi n’ahahoze gereza ya 1930. Ibikorwa nk’ibi banabikoreye i Nyamirambo, ku Muhima, Gikondo muri Kicukiro no ku Gishushu mu Karere ka Gasabo.
Aba bamotari barataka ko buri mwaka bishyuzwa amafaranga arenga ibihumbi 500Frw badashyizeho ayo barimo gukatwa kuri za mubazi zakubise ishoka igiciro cy’urugendo.
- Advertisement -
Uku kwinubira gukatwa ku mafaranga baba bishyuwe n’umugenzi, aba bamotari baravuga ko bituma bisanga bakorera mu bihombo kandi n’ibikomoka kuri peteroli byarahenze.
Ni mu gihe izi mubazi zitaramara icyumweru zikoreshwa n’abamotari bo mu Mujyi wa Kigali, aho umugenzi atagiciririkanya na motari ku giciro cy’urugendo bagiye gukora, kuko mubazi ariyo igena igiciro bitewe n’urugendo bakoze.
Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko biteye agahinda kubona amafaranga bakatwa kuri mubazi ndetse n’ayo bishyuzwa harimo arenga ibihumbi 200 Frw y’ubwishingizi, ariyo mpamvu bahisemo kujya mu muhanda kugira ngo inzego bireba zite ku bibazo bafite.
Umwe muri bo yagize ati, “Dufite ikibazo rwose reba ubwishingizi barabwurije ni nk’ubwa rukururana, ubuse bizaherera he ko bidusiga mu madeni? Twahisemo kuza aha kugira ngo abayobozi barebe agahinda n’akarengane duhura nako. Itegereze nawe ipantaro n’inkweto nambaye! Ubuse naniwe kwambara neza nk’abandi? ariko nimbikora amafaranga n’imisanzu twakwa nayakurahe.”
Undi nawe ati, “Mudukorere ubuvugizi rwose, nawe se assurance yaruriye, baradukata aya koperative, ugashyiraho n’ayo bakata kuri za mubazi, aka ni akarengane mubazi zabo bazisubirane rwose. Dutanga umusoro w’amafaranga 1,500Frw wa RURA, twishyura Rwanda Revenue ibihumbi 18 Frw ku gihembwe, koperetive tuyitangaho ibihumbi 5 Frw ntacyo itumariye. Ikibabaje bazanye mubazi maze igiciro bagikubita hasi kandi essence yaruriye, utwo duke kandi natwo barayakata iyo tuyabikuza.”
Uyu kandi yasabye ko Perezida wa Repubulika yagira icyo abikoraho. Ati, “Iyi si imyigaragambo, twe turi gusaba Perezida aturenganure kuko ibi ntacyo bitumariye, izo mubazi ntahuzanzira zigira kandi iyo bagufashe moto bahita bayitwara.”
Hari na bamwe mu ba motari bavugaga ko moto zabo zafashwe na Polisi kubera ko bafashwe mubazi zidakora. Aba bamotari bagashimangira ko iyi mashini ibara igiciro ku rugendo umugenzi yakoze, batamenyeshejwe ko hari amafaranga bazajya bakatwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe umutekano wo muhanda, SSP Irere René, aganira n’Itangazamakuru, yavuzeko kuba abamotari bahisemo kujya mu muhanda atari inzira nziza kuko bafite inzego zibavuganira harimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative ndetse n’impuzamashyirahamwe zabo.
Ati, “Kujya mu muhanda siyo nzira nziza yo kugaragaza ibibazo bafite, kuko bikwiye kunyuzwa mu makoperative babarizwamo, byabananira bakabigeza ku nzego zo hejuru. Bafite impuzamashyirahamwe, bafite RCA ishinzwe amakoperative kandi yabisuzuma, hari RURA itanga uburenganzira bw’ubwikorezi bayegera ibibazo byabo bigashakirwa igisubizo.”
Nyuma y’iyi myigaragambyo hari icyakozwe
Alain Mukurarinda Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yatangarije Isango Star ko guhera kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Mutarama 2022, igikorwa cyo kugenzura Mubazi za Moto gihagaritswe by’agateganyo.
Ikindi ni uko ngo amande y’ibihumbi 25 Frw bacibwaga iyo bakoze amakosa ku bijyanye na mubazi (kutazikoresha) yagizwe ibihumbi 10 Frw, gusa akurira inzira ku murima abamotari bifuzaga ko mubazi zakurwaho, ababwira ko zitazigera zikurwaho.
Dr. Ernest Nsabimana Umuyobozi mukuru wa RURA, avuga ko bagiye gukora ibishoboka kugira ngo abamotari bakomeze akazi kabo bishimye.
Ati, “Bakomeze gusobanurirwa iyi gahunda ya mubazi, ndetse hafashwemo n’umwanzuro y’uko nabo ubwabo babizi neza y’uko bifitemo abantu benshi bakora nta byangombwa bafite. Twumvikanye ko kuva ejo mu gitondo kuwa gatanu inzego zitandukanye ubwo hari RURA, Polisi, RCA, Umujyi wa Kigali ndetse na Ferwacotamo, ari uguhuza imbaraga abo bantu bose badafite ibyangombwa buzuze ibisabwa.”
RURA igaragaza ko mu Mujyi wa Kigali abatwara abagenzi kuri moto, mu basaga ibihumbi 26, abafite ibyangombwa bibemerera gukora ari 19,300 gusa, mu gihe abandi basigaye bakora ntabyo bafite.