Mu ijoro ryakeye abantu bataramenyekana bapfumuye inzu y’umuturage bibamo umwana w’imyaka itatu y’amavuko, nyuma baje gusanga yishwe hanyuma bamushyingura mu nsi y’igiti, ibi bikaba byabereye mu Mudugudu wa Cyinzovu, Akagari ka Cyinzovu, Umurenge wa Kabarondo, mu karere ka Kayonza.
Amakuru ya mu gitondo yavugaga ko uyu mwana yatwawe n’abantu bataramenyekana, ngo yabanaga na sogokuru we nyuma y’aho nyina umubyara ashakiye undi mugabo.
Kagabo Jean Paul Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, yabwiye Igihe.com ko bari bari mu iperereza ryatangiye ngo hamenyekane uwaba yatwaye uwo mwana.
Yagize ati, “Turacyari gushakisha amakuru natwe. Ni umwana w’imyaka itatu wararanaga n’undi w’imyaka umunani, bagiye bacukura ku cyumba abana bararaho batwara wa mwana w’imyaka itatu wenyine. Hanze hari akandi kumba kararamo ihene ariko ntibazitwaye.”
- Advertisement -
Yakomeje agira ati, “Ubu turi gushakisha amakuru ya nyina kugira ngo aze atubwire ise w’umwana turebe ko ariwe wenda waje kumutwara. Niko tubikeka nta gihamya dufite kuko ntibyumvikana ukuntu umuntu yacukuye ku cyumba cy’umwana akaba ariwe atwara ntatware ibindi bintu.”
Amakuru mashya ni uko uwo mwana akimara kubura mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, batangiye gushakisha, baza kumubona yishwe.
Abo muri urwo rugo bitabaje Polisi na RIB bikorera muri uyu murenge, maze ahagana saa yine zo kuri uyu wa Gatatu baza kubona umurambo w’uyu mwana bawusanze utabye munsi y’igiti.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul aravuga ko nyuma yo kubura umwana bahamagaye nyina kuri telefoni bakamubwira ibyabaye ubundi akababwira ko umugabo bashakanye ataraye muri urwo rugo.
Ngo bahise bakeka ko ari we wamwishe batangira kumukurikirana abemerera ko ari we wamwibye akamwica ndetse anabarangira aho yamutabye.
Ati “Hari umugabo wa nyina niwe waje aramwiba, yacukuye inzu aramukurura ku rutara yari aryamyeho aramujyana amwicira mu wundi mudugudu, niwe uturangiye neza aho ari, yafatiwe mu Murenge wa Kabare mu Kagari ka Cyarubare.”
Uyu muyobozi yavuze ko uyu mugabo atarababwira icyatumye amwica.