Umuryango Nyarwanda ufasha ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA (ANSP+) uvuga ko kubaho umuntu azi uburengenzira bwe bigira uruhare rukomeye mu kubaka umuryango nyarwanda no kwihutisha iterambere ry’igihugu muri rusange, kuko ngo umuntu amenya uburenganzira bwe n’aho bugarukira, bikamurinda kubangamira bagenzi be no kubabera umutwaro.
Nizeyimana Jean Marie Vianney, umukozi w’uyu muryango ahamya ko iyo umuntu abayeho atazi uburenganzira bwe, abaho abangamiye abandi ndetse n’ubukungu bw’igihugu bukahazaharira, kuko ariho hava ya makimbirane aterwa n’impamu zitandukanye, kubera ko bwa burenganzira butubahirijwe, igihugu kikabihomberamo kuko ngo burya umuntu yikorera we ubwe, agakorera n’igihugu iyo afite ubuzima bwiza kandi buzima.
Agira ati, “ANSP+ dufite inshingano zo kurwanya icyorezo cya Sida muri rusange, ariko tukibanda ku byiciro byihariye birimo abakora uburaya n’abaryamana bahuje ibitsina, kuko ariho hakunze kugaragara ubwandu bwinshi. Muri ibyo rero habamo kuganira ku burenganzira bwa muntu, kurwanya icyorezo cya Sida, kurwanya akato n’ihezwa, ndetse no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, ari naho duhera tubasobanurira uburenganzira bwabo n’ubwa bagenzi babo, kugira ngo bibafashe kwitwararika bo ubwabo no kudahutazwa.
Iyo uzi uburenganzira bwawe rero bigufasha kubaho neza kandi ukabiharanira, bityo nawe ukaba wakwirinda guhutaza ubw’abandi kuko amategeko aba atabikwemerera, mukabana mu mahoro no mu bwubahane, kuko buri wese aba azi aho agomba kugarukira. Aha rero niho bihurira no kurwanya icyorezo cya Sida, kuko umuntu afite uburenganzira bwo kurindwa, kurinda ubuzima bwe n’ubw’abandi, kumenya ko niba arwaye agomba kujya kwa muganga kandi agahabwa serivisi nk’abandi, n’ibindi.”
- Advertisement -
Nizeyimana Jean Marie Vianney, umukozi w’umuryango ANSP+ asanga iyo umuntu atamenye uburenganzira bwe bimutera guhutaza n’ubw’abandi
Nizeyimana Jean Marie Vianney akomeza agira ati, “Iyo tuganiye kenshi binyuze mu mahugurwa tugenda dukorana, tubabwira ko bafite uburenganzira bwo gukoresha imibiri yabo ibyo bashaka yego, ariko tukabibutsa ko bigomba gukorwa mu buryo butabangamiye abandi cyangwa ngo byangize ubuzima bwabo kubera ko bwa burenganzira bafite bwakoreshejwe nabi.”
- Ibyo wamenya ku kuvamo kw’inda mu buryo butari bwitezwe
- Uburyo 10 ushobora kwifashisha mu kwivura imiburu igihe wibasiwe nayo
- Guhekenya amenyo ni uburwayi si ubugome – Ubushakashatsi
Abakora uburaya bavuga ko n’ubwo aka kazi bagahuriramo na byinshi akenshi bishobora no gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ariko batabura gushimira ANSP+ ku bujyanama n’inkunga idahwema kubagenera, kuko ngo bibafasha kwigirira icyizere cy’ejo hazaza no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Umwe mu baganiye n’Itangazamkuru ariko utifuje ko amazina ye atangazwa ku mpamvu z’umutekano we agira ati, “Aya mahugurwa baduha aradufasha cyane, kuko bitwigisha kwitwararika no kumenya uburenganzira bwacu bityo tukanatanga umusanzu wacu mu kubaka igihugu kubera ko tuba twamaze kwisobanukirwa.”
Uyu kandi asaba bagenzi be bahuje uburaya kurangwa n’ikinyabupfura, bakamenya uburenganzira bwabo, ariko nabo bakirinda kubuvutsa abandi kuko ngo bigira ingaruka ku muryango nyarwanda.
Ati, “Bariya bana bari mu muhanda abenshi bavutswa uburenganzira na ba Nyina, kuko iyo umubyaye ukamuta, abura uburere,akabura na rwa rukundo rwa kibyeyi, bityo bikamutera gukura muri we nta rukundo, kuko nawe ntarwo aba yareretswe, ariho usanga iyo ari umwana w’umukobwa ahitamo kwishora mu buraya, yaba umuhungu akaba inzererezi cyangwa igisambo. Icyo nasaba bagenzi banjye ni ukureba kure kandi bakagira ubumuntu.”
Ibindi byishimirwa na ANSP+ ni ukuba Abanyarwnda bagenda basobanukirwa ko abantu babarizwa mu byiciro byihariye, ari abantu nk’abandi kandi nabo bafite uburenganzira muri sosiyete nyarwanda, bityo ngo iyi ntambwe igenda iterwa ikaba itanga icyizere cy’ejo hazaza muri gahunda yo guhangana no guca burundu icyorezo cya Sida u Rwanda rwihaye.