UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Braverman wari Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza yirukanywe
Hashize 3 weeks
Musanze: Arashakishwa nyuma yo gusambura inzu abamo
Hashize 3 weeks
Emmanuel Gasana yagejejwe imbere y’Urukiko asaba ko yafungurwa
Hashize 3 weeks
Baciye Agahigo ko kunywa Byeri 1,254 mu masaha atatu
Hashize 4 weeks
Ngororero: Yaterejwe cyamunana ku butaka atasabiye inguzanyo none Arasembera
Hashize 1 month
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Ingamba zo kwirinda Covid-19 zakajijwe ingendo rusange ziva cyangwa zijya mu mujyi wa Kigali zirahagarikwa
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
Politiki

Ingamba zo kwirinda Covid-19 zakajijwe ingendo rusange ziva cyangwa zijya mu mujyi wa Kigali zirahagarikwa

UMURENGEZI
UMURENGEZI
Yanditswe taliki ya 27/08/2020 saa 10:41 AM

Ingamba zo kwirinda Covid-19 zakajijwe ingendo rusange hagati y’umujyi wa Kigali n’izindi Ntara zirahagarikwa, isaha yo gutaha igirwa saa Moya(19h00), Utubari mu ma Hoteli na Resitora turaziririzwa.

Nyuma y’uko imibare y’ababanduye Covid-19 yagiye igaragaza ko ubwandu bw’iki cyorezo bukomeje kwiyongera mu gihe cy’ibyumweru bibiri bishize, Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Kanama 2020, mu biro by’umukuru w’igihugu(Village Urugwiro) iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakajije ingamba zo kwirinda iki cyorezo ku butaka bw’u Rwanda.

Byinshi mu byemezo byatangajwe mu minsi ishize birakomeza kubahirizwa uko bisanzwe ndetse yewe byongerwemo imbaraga.

Dore bimwe mu byemezo byakajijwe:

- Advertisement -
  • Amasaha yo kuba abanyarwanda n’abaturarwanda muri rusange bageze mu ngo zabo yavanywe saa tatu(21h00) ishyirwa saa moya(19h00).
  • Ingendo rusange hagati y’umujyi wa Kigali n’intara zahagaritswe ariko imodoka zihariye n’izabantu ku giti cyabo zo ziremewe hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19.
  • Inzego za Leta zigomba gukoresha 30% by’abakozi bose abandi bagakorera mu rugo basimburana.
  • Inzego z’abikorera n’iz’ubucuruzi nazo zasabwe gukoresha abagera kuri 50%, abakorera mu masoko ndetse n’amazu y’ubucuruzi bakajya basimburana.
  • Amateraniro rusange ntiyemewe keretse gusa amateraniro yihariye, inzego zibanze ndetse n’ikigo cy’Igihugu cy’iterambere(RDB) akaba arizo zizajya zitanga uruhushya nyuma yo gusuzuma uko ingamba zo kwirinda Covid-19 zishyirwa mu bikorwa.
  • Ubukerarugendo buzakomeza gusa abakora ubukerarugendo bakajya babanza guhabwa uruhushya na RDB.
  • Utubari two mu ma Hoteri na za Resitora birabujijwe.
  • Insengero zizakomeza gukora hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19 hakazajya haterana abangana na 30% by’abangana n’ubushobozi bw’insengero.

Inama y’abaminisitiri kandi yashyizeho abayobozi mu nzego zitandukanye nk’uko bigaragazwa muri iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’intebe Dr. Eduard Ngirente.

UMURENGEZI August 27, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Braverman wari Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza yirukanywe
  • Musanze: Arashakishwa nyuma yo gusambura inzu abamo
  • Emmanuel Gasana yagejejwe imbere y’Urukiko asaba ko yafungurwa
  • Baciye Agahigo ko kunywa Byeri 1,254 mu masaha atatu
  • Ngororero: Yaterejwe cyamunana ku butaka atasabiye inguzanyo none Arasembera
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Politiki

Braverman wari Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza yirukanywe

Hashize 3 weeks
Politiki

Perezida Kagame yatangaje ko azongera Kwiyamamaza

Hashize 2 months
Politiki

Kigali: Leta yasobanuye impamvu Abayobozi b’Uturere 3 birukaniwe rimwe

Hashize 4 months
ImiberehoPolitiki

Gakenke: Harifuzwa ko Icyari kugirwa Akarere cyabyazwa Umusaruro

Hashize 5 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?