Ubuyobozi buvuga ko iyi mirambo ari iy’abasore bari hagati y’imyaka 25 na 30, imeze nk’iy’abantu bakomerekejwe bakava amaraso, yabonywe mu kagari ka Nemba, Umurenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera.
Babonywe n’Inkeragutabara zatemaga ibihuru hafi y’imbibi z’u Rwanda n’u Burundi. Iyi mirambo yajugunywe nibura muri metero eshanu uvuye ku ruhande rw’u Burundi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rweru, Oscar Murwanashyaka, yabwiye itangazamakuru ko ibimenyetso byose byerekana ko iyo mirambo yavuye mu Burundi.
Ati “Hari ibimenyetso bifatika by’aho imibiri yakuruwe ivanwa ku ruhande rw’u Burundi mbere y’uko ijugunywa muri metero nkeya ku butaka bw’u Rwanda”.
- Advertisement -
Yavuze ko iyi mibiri bayibonye ahagana saa mbili z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Nyakanga 2020, yongeraho ko iyo mibiri yari yambaye ubusa buriburi, kikaba ari ikimenyetso gifatika cy’uko hari uwageragezaga guhisha ko hagira ubamenya.
Ati “Nta kintu na kimwe kibaranga bafite”.
Ababashije kubona iyi mirambo bavuga ko yari itarangirika ndetse bishoboka ko aba bantu bishwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, hanyuma ikajugunywa hariya mbere y’uko bucya.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yemeje aya makuru avuga ko amatsinda y’iperereza yahageze ngo basuzume inzira byanyuzemo ngo iyi mibiri ibe iri mu Rwanda.
Nyuma yo kurangiza gusesengura ibyabaye, imibiri yajyanywe mu bitaro bya Nyamata ngo ikorerwe isuzuma.
Ntabwo ari ubwa mbere habonetse imibiri mu buryo bw’amayobera ifite inkomoko mu Burundi, ikajugunywa mu gace ko ku mupaka buhuriyeho n’u Rwanda.
Murwanashyaka avuga ko hari ibikorwa nk’ibi byagiye biba, aho abantu bishwe mu Burundi hanyuma imibiri yabo ikajugunywa mu Rwanda cyangwa igashyirwa hafi y’umupaka warwo.
Muri 2014 imirambo ibarirwa muri mirongo yabonywe ireremba mu kiyaga cya Rweru nyuma biza kuboneka ko ari Abarundi biciwe mu Burundi, nubwo nyuma Umushinjacyaha Mukuru w’u Burundi yabwiraga itangazamakuru ko ari iy’abanyarwanda.
Murwanashyaka yavuze ko abaturage baturiye umupaka bakangurirwa gutanga amakuru ku kintu kidasanzwe kibaye aho batuye, kugira ngo ubuyobozi bukorane nabo gikemuke.