Nyuma y’uko abakoresha imbuga nkoranyambaga batavuze rumwe ku byakozwe na Polisi y’u Rwanda, ubwo yari yaraje abageni muri Sitade, biturutse ku kuba bari barenze ku mabwiriza yashyizweho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19 bagafatirwa muri hoteli biyakira, kuri ubu bamwe mu bakoresha izi mbuga batangiye gukusanya inkunga yo guha aba bageni, ibisa no kubaha ihumure.
Tariki ya 05 Mata 2021, nibwo Police y’u Rwanda yerekanye abageni bafatiwe muri Hoteli Le Printemps iherereye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Kimironko bari mu gikorwa cyo kwiyakira, ibintu binyuranyije n’amabwiriza yashyizweho hagamijwe kwirinda COVID-19.
Nyuma y’uko aba bageni barajwe muri Sitade, abanyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga binubiye iki gikorwa abenshi bafashe nko kubambura ubumuntu.
Muri aba bagaragaje ko batishimiye iki gikorwa, harimo abahanzi nyarwanda, abanyamakuru bakomeye kandi bakunzwe, ndetse n’abandi bakunze gukoresha cyane urubuga rwa Tweeter.
- Advertisement -
Umuhanzikazi Clarisse Karasira abicishije ku rukuta rwe rwa Facebook yavuze ko akunda u Rwanda, ariko adashyigikiye ibi. Ati, “Ngenda henshi mbona mu masoko, mu ma gare, mu nzira,….. abantu BACUCITSE ndetse rimwe na rimwe polisi yacu ibahagaze impande(ariko abageni batarenze….).ˮ
Nyarwaya Yago (izina akoresha ku rukuta rwe rwa Twiter), ni umunyamakuru uzwi cyane kuri YouTube yitwa ‘Yago for real’. Mu butumwa busubiza ubwa bagenzi be yagize ati, ˮNsigaye ntekereza ko aya mafoto afatwa ndetse na video zifatwa mu gihe abantu bari mu kaga nk’aka ariyo adutunze, n’ubwo ntabona uburyo adutunzemo n’inzara iri hanze aha (igicuruzwa cyabaye igicuruzwa ndabarahiye, ubumuntu bwasimbujwe ubunyamaswa)ˮ
Aissa Cyiza, Umwe mu banyamakuru bakunzwe unakunze gukoresha cyane uru rukuta rwa Twiter, nawe yagaragaje amarangamutima ye, mu magambo agira ati, ˮMwaramutse nshuti. Ejo niriwe nibaza ku kuraza abageni bambaye ivara, ababyeyi babo, abakwe n’abasangwa muri stade. N’ubu nabirose ariko n’ubu sindiyumvisha niba nta kindi gihano bari buhabwe kitari kiriya.ˮ
Mubamusubije, harimo umushyushyarugamba Lion Imanzi wamenyekanye cyane mu bitaramo bitandukanye birimo na Primus Guma Guma Super Star. Mu gusubiza uyu munyamakuru, yavuze ko hari ibihano biteganyijwe ariko bitarimo kumurikira itangazamakuru abarenze ku mabwiriza. Ati, ˮWaramutse. Erega tutabiciye iruhande, ikibazo si uko ari abageni n’abitabiriye ubukwe. Ikibazo ni ibi byo kumurikira abantu itangazamakuru. Ko hashyizweho amande hakaba harimo n’ibindi bihano biteganwa, kugukoza isoni bimaze iki? N’ukekwaho icyaha agira uburenganzira!”
Si aba gusa bagaragaje ko batishimiye iki gikorwa, dore ko hari n’abagarutse ku mafoto y’abandi bantu bagaragaye mu mafoto harimo Miss Rwanda21 n’ibisonga bye, bagaragaye mu ishuri ry’umuziki riri ku Nyundo. Abagize icyo bavuga kuri aya mafoto bibaza impamvu bo batigeze bahanirwa kurenga ku mabwiriza.
N’ubwo hari benshi bagaragaje ko batishimiye iki gikorwa, hari abandi basubije ubutumwa bwa bagenzi babo bagaragaza ko ibyakozwe byari bikwiriye. Ibi babivuga bashingiye ku mabwiriza yari aherutse gusohorwa na Guverinoma, avuga ko gusezerana mu rusengero byemewe, bikitabirwa n’abantu 20 gusa, ariko kwiyakira bikaba bibujijwe.
Mu kiganiro ˮWaramutse Rwandaˮ gica kuri TVR, kuwa kabiri tariki ya 06 Mata 2021, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yatangaje ko imyitwarire y’abaturarwanda bamwe ari yo ituma icyorezo gikomeza kwiyongera, anongeraho ko Coronavirus ntawe irobanura cyangwa ngo imugirire impuhwe, ariyo mpamvu Polisi y’u Rwanda itazihanganira abarenga ku mabwiriza.
Ku bavuze ko Polisi yishe umuco bitewe n’uko yaraje abageni muri stade bambaye agatimba, yagize ati, ˮKuvuga ngo umuntu yambaye agatimba yarenze ku mabwiriza, ngo Police ntabwo yitaye ku muco! Ntekereza ko icyo gihe tureba ku mabwiriza kandi nta kurobanura. Reka tubivuge mu ijambo rimwe, kubahiriza amabwiriza nta kurobanura. Ntabwo bireba uwo uriwe, ntibireba uko wambaye, waba wambaye umwenda w’igitare cyangwa umutuku wambye ingofero cyangwa agatimba…ˮ
Hari abakoresha urubuga rwa Twitter bagaragaje ko n’ubwo aba bageni bakoze ikosa ryo kurenga ku mabwiriza yashyizweho, uburyo bahanwemo butubahirije uburenganzira bwa muntu. Ibi babishingira ku ngingo iri mu itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.
Interuro ya kabiri mu itegeko nshinga, ivuga ibyerekeye uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, uburenganzira n’inshingano by’umwenegihugu. Ingingo ya 15 iri mu mutwe wa mbere w’iyi nteruro, ivuga ko ‘Umuntu wese afite uburenganzira bwo kudahungabanywa ku mubiri no mu mutwe. Ntawe ushobora kwica urubozo, gukorerwa ibibabaza umubiri cyangwa ngo akorerwe ibikorwa by’ubugome, ibikorwa bidakwiye umuntu cyangwa bimutesha agaciro. Ntawe ushobora gukorerwaho igerageza atabyiyemereye. Uburyo bwo kubyemera kimwe n’ubw’iryo gerageza bugenwa n’itegeko’.
Hari abatangiye gufasha aba bageni kwinjira mu kwezi kwa buki neza nyuma y’uku kurazwa muri stade
Nyuma y’ibi bitekerezo binyuranye byiganemo ibinenga, hari bamwe mubatangiye gukusanya inkunga yo gufasha uyu muryango mushya kwinjira mu kwezi kwa buki, n’ubwo nabyo hari abatabyumva kimwe n’aba babiteguye.
Ubuyobozi bwa ONOMO Hotel yo mu mugi wa Kigali ku ikubitiro, bubinyujije ku rukuta rwa Twiter rw’iyi Hotel bwagaragaje ko bwifatanyije n’aba bageni aho bwabemereye ijoro ry’ubuntu muri iyi hoteli n’ubwo hatatangajwe umunsi nyir’izina. Ubu butumwa buragira buti, ˮTunejejwe no kubabwira inkuru nziza ko ONOMO yemereye ba bageni ijoro ry’ubuntu muri Hotel.ˮ
Nyuma y’ubu butumwa by’iyi Hotel, ni abantu benshi bishimiye iki gikorwa. Muri aba harimo umwe mu bahanzi bakomeye kandi bafite ibihangano byagiye bikundwa cyane, uyu akaba azwi ku izina rya Dj Pius.
Bamusananire Patiance nawe abinyujije ku rukuta rwe rwa Twiter yasabye abarukoresha kwifatanya nawe mu gutera inkunga aba bageni babinjiza mu kwezi kwa buki. Ibi bigakorwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga ndetse no mu buryo bwa telephone igendana. Gusa ibi ntibyakiriwe kimwe dore ko n’ubwo hari abatangiye gutanga aya mafaranga hari abandi bagaragaza ko ashobora kuba ari kwishakira indonke.
UMURENGEZI.COM wifuje kumenya amakuru yimbitse kuri iki gikorwa cyo gukusanya iyi nkunga ndetse n’uburyo aya mafaranga azashikirizwa aba bageni, maze Patience wateguye iki gikorwa adutangariza ko icyamuteye gutegura iki gikorwa, atari ukugaragaza ko aba bageni ibyo bakoze byari ukuri, ahubwo ko yateguye iki gikorwa nko kubarema agatima nyuma y’ibyababayeho.
Yakomeje avuga ko atigeze acibwa intege n’abavuze nabi iki gikorwa ubwo yagitangazaga ku rubuga rwe rwa Twitter. Ati, ˮNtabwo abantu bavuze nabi iki gikorwa bigeze banca intege. Erega gutanga ntabwo uhatiriza umuntu. Mu buzima ubona abagushyigikiye n’abaguca intege, rero ujyana n’abashaka gufasha kuko hari abifuzaga gufasha, kandi aho amafaranga ageze hari icyo yafasha abageni mu byo bakeneye, si ngombwa kuyakoresha mu kwa buki. Ni impano mu buryo bwo kubarema agatima nta kindi.
Biteganyijwe ko iyi nkunga izashyikirizwa aba bageni nyuma yo gusoza igikorwa cyo kuyikusanya, akazashyikirizwa abo yagenewe hanubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Abanshi mu bakoresha urubuga rwa Twitter ntibahwemye kugaragaza ibitekerezo byabo ku bikorwa byakorewe abageni