Ikipe ya Youvia WFC isanzwe ikina ikiciro cya kabiri muri Championa y’Umupira w’Amaguru mu Bagore mu Rwanda, yamaze guhindurirwa izina, ubu ikaba yitwa INOVOTEC-YOUVIA WFC
Ibi bije nyuma y’uko iyi Ekipe imaze gusinyana amasezerano y’imikorere n’ikigo kitwa InovoTech Ltd kiyoborwa Pascal Ndizeye, icyo kigo kikaba kimaze umwaka umwe gifitanye ubufatanye n’ishyirahamwe ry’Umukino w’isiganwa ku Magare mu Rwanda (FERWACY) kubera ko icyo kigo gifite Ikipe yitwa JAVA-INOVOTEC isanzwe ikina amarushanwa yo Gusiganwa ku Amagare ategurirwa mu Rwanda arimo nirikomeye rya Tour Du Rwanda riteganyijwe gutangira tariki ya 18 Gashyantare 2024
Pascal Ndizeye yatangaje ko gukorana n’ikipe ya INOVOTEC-YOUVIA WFC bizongerera ingufu Sport y’Abagore, ndetse bishyire Youvia WFC ku rwego rw’Amakipe akomeye mu Rwanda, bizafasha mu guteza imbere Umupira w’Amaguru w’Abagore mu Rwanda
Ikipe ya INOVOTEC-YOUVIA WFC ntago ari insina ngufi mu Mupira w’Abagore mu Rwanda kuko iwumazemo imyaka 12 yose, aho yashinzwe ahagana mu mwaka wa 2012 mu Intara y’Amajyepfo, aho yahise inakina Champion y’ikiciro cya mbere mu mwaka w’imikino 2014-2015, aho yaje gusoreza kumwanya wa 7 mu Makipe 12.
- Advertisement -
Kuri ubu ikipe ya INOVOTEC-YOUVIA WFC ikaba iri mu itsinda A aho iri kumwe na Forever WFC, APR WFC, Macuba WFC, AS Kabuye WFC, Imanzi WFC ndetse na UR CMS WFC, Youvia ikaba iri ku mwanya wa Kabiri n’amanota 20 nyuma ya APR WFC ifite Amanota 27
Youvia WFC niyo Kipe ya mbere muzikina umupira mu kiciro cya Abagore muri Champion zo mu Rwanda (D1,D2) ifite Abatoza bafite ubumenyi n’ubunararibonye mu gutoza umupira w’Amaguru buri hejuru, aho umutoza mukuru ari Umugande witwa Robert Mayanja ufite Licence A ya CAF, akaba yaranatoje ikipe y’Igihugu ya Somalia mu Bagabo, naho umuyobozi wa Tekinike akaba ari Umunyatanzania Baraka Hussein watoje amakipe yo mukiciro cya mbere hano mu Rwanda arimo Musanze FC ndetse na Etincelles, intego yayo ikaba ari ugutwara Igikombe cya Championa y’ikiciro cya 2, ikazamuka ikajya guhatanira ibikombe mu kiciro cya mbere yahozemo umwaka w’Imikino washize.