Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko yamaze gutandukana burundu na Irambona Masudi Djuma wahoze ari umutoza wayo mukuru.
Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi w’iyi kipe, Nkurunziza Jean Paul, wabwiye Radiyo Rwanda ko hashize iminsi itanu impande zombi zitandukanye burundu.
Mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize wa 2021, nibwo uyu mutoza Masudi Djuma ukomoka mu gihugu cy’u Burundi wari umaze amezi abiri ari umutoza wa Rayon Sports yari yahagaritswe by’agateganyo, kubera ikibazo cy’umusaruro muke.
Masudi yahagaritswe amaze gutoza imikino irindwi ya shampiyona, atsinda itatu, anganya ibiri, anatsindwa ibiri.
- Advertisement -
Icyo gihe yahise asimburwa na Romami Marcel wari umwungiriza we kugeza ubu unagitoza Rayon Sports by’agateganyo.
Umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports yavuze ko kuri ubu bagishakisha umutoza mukuru, ndetse hari na benshi bagihabwa amahirwe barimo na Patrick Aussems, Umubiligi watoje Simba SC yo muri Tanzania.