Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Nzeri 2021 kuri stade Ubworoherane, ikipe ya Musanze FC yari yakiye ikipe ya Rayon Sports mu mukino wa Gicuti mu rwego rwo kwitegura shampiyona igomba gutangira tariki ya 16 Ukwakira 2021.
Ni umukino watangiye ku isaha ya Saa 14h59′ mu gihe nyamara byari biteganyijwe ko uyu mukino utangira Saa 14h00′ zuzuye.
Amakipe yombi yatangiye umukino afite ishyaka ryo gushaka ibitego, ariko gushyira mu nshundura bikanga. Rayon Sports yari yuzuyemo abakinnyi bashya bari mwigeragezwa, batatse bikomeye ikipe ya Musanze FC itari ifite bamwe muri ba Rutahizamu bayo barimo Irokan Ikwecuku na Ocen waguzwe avuye muri Police FC yo muri Uganda batagaragaye muri uyu mukino.
Umutoza Masudi Djuma wa Rayon Sports bakunze gutazira Komando yakinnye adafite bamwe mu bakinnyi ikipe izagenderaho mu mwaka w’imikino 2021-2022. Abo ni umuzamu Hategekimana Bonheur utagaragaye muri uyu mukino bitewe nuko agifite imyitozo mike na Mico Justin waguzwe avuye muri Police FC, ndetse na Mitima Isaac bombi bavunikiye mu myitozo.
- Advertisement -
Iyi kipe ya Gikundiro (Rayon Sports) nk’uko bakunze kuyita, yatatse bikomeye ndetse ku munota wa 6′ gusa w’umukino, iza guhusha igitego cyari cyabazwe ku mupira mwiza wari utewe na Sanogo Souleyman ukomoka mu gihugu cya Mali, ariko Umunya-Sénégal Mpongo Blaise Sadam ananirwa gutsinda kandi yarasigaranye n’umunyezamu wa Musanze FC Nshimiyimana Pascal wavuye mu ikipe ya Bugesera.
Amakipe yombi yakomeje gusatirana, ariko uburyo bwo kwinjiza ibitego burabura. Rayon Sports yahise ikora impinduka maze Nishimwe Blaise wavunitse ubwo yari amaze kugongana na Myugariro wa Musanze FC Dushimemugenzi Jean, maze asimburwa na Mugisha François bakunze kwita Master.
Ikipe ya Musanze FC, ibifashijwemo na Nyirinkindi Saleh na Namanda Luke Asula w’umunyakenya bagoye cyane ubwugarizi bwa Rayon Sports cyane ko bagiye baca mu mpande mu gihe hari uburyo bwari bwanazwe ku munota wa 40′ ku ishoti ryatewe n’uyu Munya-Kenya rinyura ku mutambiko w’izamu.
Ba Myugariro ba Musanze FC barimo Niyonshuti Gad bakunze kwita Evra na Dushimumugenzi Jean basa n’abagowe cyane na barutahizamu ba Rayon Sports, bananiwe gukuraho umupira wari uvuye kuri Ndizeye Samuel, basiganiye umupira ku munota wa 43′ Mugisha François ‘Master’ mu rubuga rwamahina maze birangira umupira ugiye hanze y’izamu, binatuma igice cya mbere cy’umukino kirangira ari 0-0.
Mu gice cya kabiri cyatangiranye ingufu nyinshi ndetse n’impinduka ku mpande zombi by’umwihariko Rayon Sports igenda isimbuza cyane, maze Muvandimwe Jean Marie asimbura Mujyanama, na Bashunga Abouba asimbura Hakizimana mu izamu ku ruhande rwa Rayon Sports, mu gihe Habyarimana Eugène na Niyitegeka Idrissa bagiyemo ku ruhande rwa Musanze FC.
Uku gusatira kwa Rayon Sports kwaje kuyibyarira umusaruro, kuko ku munota wa 4’ w’igice cya kabiri Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cyinjijwe na Essombe Willy Onana ku burangare bwa ba myugariro ba Musanze FC, maze ku mupira muremure yari acomekewe uvuye mu kibuga hagati, Dushimemugenzi Jean na Habyarimana Eugeni bananirwa kuwugarura.
Uyu mukinnyi Onana wahushije ibitego byinshi kuko yashoboraga gutsinda igitego cya 2 nyuma y’iminota ine, ariko umupira yatereye mu rubuga rw’amahina ukurwamo n’umunyezamu wa Musanze FC ujya muri koroneri.
Bright Karley Appenkro yasimbuye Sembi Hassan ariko nyuma y’iminota 5 nawe yongeye gusimburwa, Mumbele Siaba Claude asimbura Souleyman Sanogo ku ruhande rwa Rayon Sports, mu gihe Nshimiyimana Imran yinjiye mu kibuga na Niyonsenga Ibrahim ku ruhande rwa Musanze.
Musanze FC mu isura nshya mu mwaka w’imikino 2021-2022
Umutoza wa Rayon Sports n’uwari umwungirije beguye
Ishyamba si ryeru mu Ikipe ya Musanze FC ivugwamo amarozi n’itoneshwa kuri bamwe
Nyuma y’umukino umutoza wa Musanze FC Frank Ouna mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko iyi ari intangiriro ku ikipe ye, ndetse ko abona ifite ahazaza heza.
Ati, “Mbere na mbere ndashimira abasore banjye mu gihe gito tumaze dukora, ndabona birimo gutanga umusaruro. Yego Rayon Sports ni ikipe ikomeye niyo mpamvu natwe twayipimiyeho, gusa ndabona ikipe yanjye izakomeza kwitwara neza mu gihe kiri imbere. Turateganya indi mikinono ibiri ya gicuti, aho dushobora gukina na As Kigali ndetse na Police FC.”
Umutoza wa Rayon Sports Masudi Djuma, we ngo abona ikipe ye itaramenyerana. Ati, “Turacyafite ikibazo cy’uko ikipe yacu itaramenyerana, gusa nidukina umukino wa kabiri ikipe izaba yatangiye guhuza umukino. Tuzakina n’ikipe iri kurwego rwo hejuru, nibwo tuzareba Rayon Sports nyayo, cyane ko tugitegereje n’abandi bakinnyi bazaza bari mu nzira. Umukinnyi wese ushoboye tuzamushyira muri Rayon Sports.”
Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:
Musanze FC: Nshimiyimana Pascal, Nyandwi Saddam, Niyonshuti Gad, Ndagijimama Ewing, Dushimumugenzi Jean, Nshimiyimana Clément, Nyirinkindi Saleh, Nkundimana Fabio, Kwizera Jean Luc, Eric Kanza Angua na Namanda Luke Asula
Ku ruhande rwa Rayon Sports, habanjemo: Hakizimana Adolphe, Ndizeye Samuel, Nizigiyimana Karim Mackenzie, Mujyanama Fidèle, Nishimwe Blaise, Nsengiyumva Isaac, Sembi Hassan, Sanogo Souleyman, Niyigena Clément, Mpongo Blaise Sadam na Essomba Willy Onana.
Ababanjemo ku ruhande rw’ikipe ya Musanze FC
Ababanjemo ku ruhande rw’ikipe ya Rayon Sports
Wari umukino w’ishyiraniro ku mpande zombi
Rayon Sports yishimira igitego yatsinze
Masudi Djuma Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports mu kiganiro n’Abanyamakuru nyuma y’umukino