Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 16 Kamena 2021, Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports FC Guy Bukasa, yeguye ku mirimo ye, nyuma yo gutsindwa na APR FC igitego 1-0.
Ibi byabaye nyuma y’umukino wahuje aya makipe yombi, maze ku munota wa 88′ w’umukino, APR FC ibona igitego cyatsinzwe na Ishimwe Anicet, ari nako umukino waje kurangira.
Amakuru dukesha Rwanda magazine, avuga ko ubwo abagize ikipe ya Rayon Sports bari bageze mu Nzove aho iyi kipe icumbitse, uyu mutoza yahise ahamagara abo bakorana (staff) maze bagirana ikiganiro cyiganjemo amagambo asa n’ayo gusezera.
Yagize ati, “Mbashimira byose twakoranye, ndetse mbashimira n’umuhate mwagaragaje n’ubwo byari bigoye. Sindi wa muntu ukunda guhatiriza.”
- Advertisement -
Guy Bukasa wavuye ku kibuga ubona afite agahinda nyuma yo gutsindwa na Mukeba w’ibihe byose APR FC, yakomeje agira ati, “Mwese ndabashimira uko twabanye. Mwanyeretse ko muri abanyamurava. Twakoze ibishoboka, ariko biranga. Njye sindi wa muntu ukunda guhatiriza, ndananiwe. Nagira ngo mbabwire ko uyu ariwo munsi wa nyuma mumbonye mu Nzove. Nanze ko muzabyumva mu binyamakuru kandi twakoranaga. Mwarakoze. Mwese mufite nimero yanjye, tuzajya tuvugana cyangwa se tuzaganirira n’ahandi twazahurira.”
Yunzemo ati, “Guy Bakira nguyu aha, yabibabwira. Nabonye amakipe anyuranye muri Congo harimo n’iyo muri Ghana, ariko nanze kugenda kubera icyubahiro nagombaga abafana ba Rayon Sports.“
Ubwegure bwa Guy Bukasa, bwahise bukurikirwa n’ubweguye bwa Guy Bakira wari umwungirije na we wahise yegura.
N’ubwo bizwi ko Guy Bukasa yeguye ku mirimo yo gutoza Rayon Sports FC, Ubuyobozi bw’iyi kipe bwo buhakana iby’aya makuru.
Mu kiganiro na Radiyo B&B FM, Uwayezu Jean Fidele Umuyobozi wa Rayon Sports yahakanye aya makuru agira ati, “Nta byinshi navuga, kuko nta rwandiko rwe yandikiye ikipe ruratugeraho.”
Guy Bukasa yatangiye gutoza Rayon Sports tariki 07 Nyakanga 2020, avuye mu ikipe ya Gasogi United, yatoje mu mwaka w’imikino wa 2019 ariko ntiyayitindamo, kubera ko shampiyona yaje guhagarikwa n’icyorezo cya Covid19.