Mu mpera z’icyumweru gishize, Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Rwanda yarasojwe, aho yabonetsemo mpaga 24, itsindwamo ibitego bisaga 892.
Ni shampiyona yakinwe mu gihe cy’amezi atandatu, yitabirwa n’amakipe 27 agabanyije mu matsinda abiri, aho irya mbere ryayobowe na Rutsiro FC na Intare FC, irya kabiri riyoborwa na Vision FC na Espoir FC, bihesha aya makipe kuzakina imikino ya kamarampaka izagaragaza abiri azajya mu Cyiciro cya Mbere.
Iyi shampiyona yabayemo agashya gakomeye ko kuba yarasojwe habonetsemo mpaga 24 mu mikino 326 mu matsinda yombi.
- Advertisement -
Muri rusange itsinda rya mbere hakinwemo imikino 182 yabonetsemo ibitego 454, La Jeunesse niyo yatsinze byinshi, bigera kuri 50, mu gihe Unity FC yijinjwe cyane (54). Rutsiro FC yatsinzwe bike bingana na 11.
Mu itsinda rya kabiri hakinwe imikino 144 yabonetsemo ibitego 438, Vision FC iba iyabonye byinshi (70) ndetse iba n’iyatsinzwe bike (12), mu gihe Nyagatare FC yinjijwe byinshi bingana na 65.
Amakipe ya nyuma muri buri tsinda niyo amanuka mu Cyiciro cya Gatatu bityo Unity FC yo mu itsinda A ndetse na Impeesa muri B nizo zamanutse.
Imikino ya kamarampaka iteganyijwe gutangira tariki 1 Kamena 2024 niyo igiye gukurikira hashakwa amakipe abiri azajya mu Cyiciro cya Mbere.
Bitandukanye n’imyaka ishize, kuri iyi nshuro aya makipe ntabwo azakina mu buryo bwo gukuranwamo ahubwo azakina irushanwa rito mu buryo bwo guhura mu mukino ubanza n’uwo kwishyura nyuma bazabare amanota, ebyiri za mbere zizamuke mu Cyiciro cya Mbere.
Izizamuka zizabisikana na Etoile de l’Est ndetse na Sunrise FC zamanutse mu Cyiciro cya Kabiri.
Muri aya makipe ane, Intare na Vision nizo zitarakina Icyiciro cya Mbere mu mateka, mu gihe Rutsiro FC na Espoir FC zo zakivuyemo mu mwaka ushize w’imikino.
Biteganyijwe ko iri rushanwa rito rizaba rikomeye cyane kuko nka Vision FC yagaragaje imbaraga zikomeye muri uyu mwaka, aho yanageze muri ¼ isezererwa na Rayon Sports.
Ni mu gihe Rutsiro iherutse kwerekezamo umutoza Gatera Moussa ndetse na Espoir FC y’umutoza Romami Frank umaze kuzamura amakipe abiri (Gasogi United na Gorilla FC) imbaraga zayo zikomeye ziri kuri aba bagabo.
