Gusa abahanga batandukanye bavuga ko ubundi kugera ku ntsinzi y’ubuzima ari cya gihe wageze ku ntumbero cyangwa intego wihaye, uko zingana kose kandi mu gihe wihaye.
Uku kudasobanukirwa icyo intsinzi ari cyo bituma, abenshi batamenya n’uburyo bwo kuyigeraho.
Twifashishije imbuga zitandukanye, twabakusanyirije ibintu by’ingenzi byafasha umuntu kugera ku ntsinzi.
1. Kwiyubakamo intekerezo zo gushaka iterambere
- Advertisement -
Umushakashatsi mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu witwa Carol Dweck, avuga ko hari uburyo bubiri bw’imitekerereze bwagura ubushobozi cyangwa bukagabanya ubushobozi bw’umuntu, aribwo Intekerezo zidahinduka n’intekerezo zaguka.
Avuga ko iyo ufite intekerezo zidahinduka, utekereza ko intsinzi ari impano y’Imana umuntu avukana. Iyo bavuze ko gukora cyane ari byo bigeza ku ntsinzi ntubyumva, Ibi bigatuma iyo ukoze ikintu ntikikubangukire, ucika intege mu buryo bworoshye.
Iyo ufite intekerezo zaguka, wizera ko ushobora guhindura uko ibintu biri uyu munsi kandi ko icyiza ari ukwigira ku mvune wagize. Aha ni ho uba ufite amahirwe yo kugera ku ntumbero zawe kuko iyo bikomeye ushakisha ubundi buryo bwo gukomeza.
2. Kongera ubwenge mu bijyanye n’amarangamutima
Kugira ubwenge mu bijyanye n’amarangamutima ni ubushobozi bwo gusesengura, gukora ndetse no gutekereza utabera no mu gihe ufite amarangamutima.
Aha, ubasha kumva no kugenzura amarangamutima yawe ubwawe ndetse ukamenya no guha agaciro amarangamutima y’abandi. Iyo ibi ubigezeho, nta kabuza bigufasha kugera ku ntsinzi.
3. Kwihatira cyane gukomera mu ntekerezo
Ibi bivuze kudatezuka no mu gihe waba uhanganye n’ibikugerageza. Umva ko ari wowe ugomba kugera kucyo wifuje, wizere ubushobozi bwawe kandi ujye uharanira kurangiza igikorwa watangiye mpaka ukigezeho.
4. Gukomeza urwego rw’ubushake ugira mu byo ukora
Ubushakashatsi bwakozwe igihe kirekire n’abanyamerika ku itsinda ry’abana bato hagamijwe kumenya uruhare rwo gukorana ubushake mu iterambere ry’umuntu, bwagaragaje ko abana bageze ku ntsinzi mu gihe cyabo cy’ubukuru ari abari bafite ugushaka ndetse no kwihangana muri kamere yabo.
5. Kwibanda cyane ku bigutera imbaraga zo gukomeza
Niba ukora ibintu kuko ubyishimiye, wumva ko hari icyo bisobanuye ku buzima bwawe cyangwa kuko wishima iyo ubonye umusaruro ibikorwa byawe byatanze, ba ari byo ukomeza kuko ni byo bituma umuntu agera ku musaruro ushimishije.
6. Guhuza kamere yawe n’akazi ukora
Abashakashatsi barimo Ian MacRae na Adrian Furnham bagaragaje ko guhuza kamere n’akazi bigira uruhare rukomeye mu rugamba rwo kugera ku ntsinzi.
Niba wiyiziho gukoresha inyurabwenge, kwakira ibyo ubona bidasobanuka neza, kwakira impinduka, umuhate, kugira amatsiko cyangwa guhangana ugamije iterambere, bihuze n’akazi ukora bizagufasha.
Uko uzakomeza kwitoza ibi, ujye ufata n’umwanya wo kwitegereza imigirire y’abamaze kugera kure mu rugamba rwo gushaka intsinzi, ubigireho bizagufasha.