UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 weeks
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Ibintu 10 biza ku isonga mu kwangiza imikorere myiza y’ubwonko
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
UbuzimaUtuntu n'utundi

Ibintu 10 biza ku isonga mu kwangiza imikorere myiza y’ubwonko

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 24/03/2021 saa 10:54 AM

Ubwonko ni igice cy’urwungano rw’imyakura rworohereye cyane, rwangirika ubusa, kandi rushobora kwangizwa na byinshi.

Ubwonko kandi ni rwo rugingo rusobetse cyane, ndetse ruruhije gusobanukirwa mu mikorere yarwo, kuko bugizwe n’ingirangingo fatizo zigera kuri miliyari ijana(100.000.000.000).

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (WHO) bugaragaza urutonde rw’ibintu 10 biza ku isonga mu kwangiza imikorere myiza y’ubwonko.

1. Kudafata ifunguro rya mugitondo(breakfast)

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abantu badafata ifunguro rya mu gitondo, usanga akenshi bahura n’ibibazo byo kubura amasukari mu maraso, ibi bigatuma ubwonko butabona ibibutunga bihagije, bigatera umuntu kudatekereza neza n’ubudahangarwa bw’ubwonko bukahangirikira.

- Advertisement -

2. Kurya cyane(kugwa ivutu)

Kurya ukarenza urugero, ngo bituma ubwonko bukora cyane bukananirwa ndetse bukanacika intege, bityo bukaba bwatakaza ubushobozi bwari bufite mu mikorere myiza yabwo.

3. Kunywa itabi

Itabi ngo rituma ubwonko bugenda bucikamo ibice, ndetse bigatera indwara y’umunaniro uhoraho no gucika intege ku mikorere y’ubwonko.

4. Kuvuga gake

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko kuvuga gake cyangwa guhora ucecetse byangiza ubwonko bikomeye, ngo kuko burya  uko uganira n’abandi mwungurana ibitekerezo, bituma imikorere y’ubwonko irushaho gutera imbere, bigafasha ubwonko guhora bwiteguye(active) kandi bugatanga igisubizo vuba.

 5.Umwuka mubi

Ubusanzwe ubwonko bukenera umwuka mwiza winjira mu mubiri tuzi nka oxygene. Iyo bwinjije umwuka mubi bitewe naho umuntu ari, ngo uyu mwuka uragenda ukabwangiza bigatuma butakaza ubushobozi.

6. Kwitwikira mu maso mu gihe usinziriye

Kwifubika cyangwa kwiyorosa mu maso mu gihe usinziriye, byongera umwuka mubi, bigatuma ubwonko butabona umwuka mwiza(oxygene), bityo ngo bikaba byabunaniza n’imikorere myiza yabwo ikononekara.

7. Kudasinzira bihagije

Gusinzirira imburagihe cyangwa kudasinzira bihagije, ngo ni bimwe mu bituma uturemangigo tw’ubwonko tugenda dupfa, bityo bikaba byakuviramo ibibazo bikomeye birimo n’urupfu.

8. Gukoresha ubwonko mu gihe urwaye

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko gukoresha ubwonko ibikorwa bitandukanye urwaye nko kwiga, gutekereza cyane cyangwa ikindi cyose gishobora kubunaniza, bituma ubwonko burushaho kwangirika.

9. Kudakoresha ubwonko

Gutekereza ni kimwe mu bituma ubwonko bukora neza ntibusinzire, bityo rero ngo iyo umuntu atabukoresheje akazi bugenewe hari uduce tumwe na tumwe tugenda tuzimira, bigatuma butakaza ubushobozi bwari bufite.

10. Kunywa isukari nyinshi

Kunywa isukari nyinshi, ngo bituma ubwonko butabona ibibutunga bihagije, bigatuma butisumburaho mu mikurire n’imikorere yabwo.

Gufata ubwonko neza binyuze mu kuburinda ibibunaniza no kubugaburira neza hifashishijwe amafunguro atandukanye, ni kimwe mu bituma umuntu abasha kubaho neza kandi igihe kirekire.

Eric Uwimbabazi March 24, 2021
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Utuntu n'utundi

Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?

Hashize 2 weeks
Ubuzima

Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi

Hashize 3 months
Ubuzima

Icyo wamenya ku Ndwara y’Ubushita yamaze kugera mu Rwanda

Hashize 10 months
Utuntu n'utundi

Byinshi kuri ‘Sauron’, ifi ifite amenyo nk’ay’abantu yavumbuwe muri Amazon

Hashize 11 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?