Mbere y’uko ibihugu byo muri Afurika bisubukura imikino yo guhatanira kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2026, ibihugu byinshi muri Afurika byabuze ibyangombwa bituma imikino igera ku icyenda izabera muri Maroc.
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) iherutse gutangaza ibibuga byemerewe kuberaho imikino mpuzamahanga kuko byujuje byose bigenwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA).
Ibihugu 17 muri 53 ni byo byagaragarijwe ko bidafite uburenganzira bwo gukinira iwabyo ahubwo bikwiriye kugira vuba bikamenyesha CAF ibibuga bishya bizakiniraho.
- Advertisement -
Ku ikubitiro Sierra Leone yahise isaba iki gihugu kuyifasha ikazakira umukino wayo uzayihuza na Djibouti nubwo nayo yari yarasabye kuzahakinira uwa Ethiopia.
Tariki ya 5 Kamena 2024, muri iki gihugu hazabera imikino ibiri harimo uwa Sierra Leone na Djibouti uzabera kuri El Abdi Stadium ndetse n’uwa Centrafrique na Chad uzakinirwa kuri Oujda Stadium.
Umukino kandi uzahuza Gambia ndetse na Seychelles washyizwe muri Maroc kuko uzakinirwa kuri Berkane Municipal Stadium ku itariki ya 8 Kamena.
Nyuma y’umunsi umwe gusa, Djibouti izakina na Ethiopia ndetse na São Tomé et Príncipe ihurire na Liberia muri iki gihugu cyo mu Majyaruguru ya Afurika.
Ikipe y’Igihugu ya Chad izakomeza kuba muri iki gihugu muri iyo minsi kuko nayo nta kibuga cyemewe ifite ihite ihakinira na Comoros mbere y’uko haba undi mukino uzahuza Seychelles n’u Burundi.
Maroc iri mu bihugu byo muri Afurika bifite ibibuga byemewe na FIFA cyane ko yifuza no kongera kubivugurura igahatanira uburenganzira bwo kuzakira Igikombe cy’Isi cya 2023 yifatanyije na Portugal ndetse na Espagne.
Imikino izabera muri Maroc
Seychelles vs Burundi
Chad vs Comoros
Guinea vs Mozambique
São Tomé et Príncipe vs Liberia
Djibouti vs Ethiopia
Maroc vs Zambia
Gambia vs Seychelles
Centrafrique vs Chad
Sierra Leone vs Djibouti