Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30 Mutarama 2024, ni bwo Ubunyamabanga bwa FERWAFA bwatangaje ko bwakiriye ibaruwa ya Perezida wa Gasogi United FC, Kakooza Nkuriza Charles (KNC).
Amakuru yizewe agera kuri UMURENGEZI yemeza ko na Rwanda Premier League yamaze kubona ibaruwa yo gusezera muri Shampiyona y’u Rwanda.
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Kalisa Adolphe ’Camarade’, yemereye B&B FM ko Gasogi United yamaze kuva mu marushanwa yose.
- Advertisement -
Ati “Ibaruwa ya Perezida wa Gasogi [United], KNC asezera twayibonye. Hari inzira binyuramo ngo ikipe isezere. Hari komisiyo zibishinzwe zigomba kohererezwa ubusabe bwe. Ibyo byose bigiye kwigwaho.”
Kalisa yongeyeho ko abona nta mpamvu ihari yatuma Gasogi United isezera. N’iyo yaba ari amakosa mu misifurire yamwibukije ko atari mashya mu mupira w’amaguru, ari yo mpamvu hagiye higwa ukuntu akosorwa.
Urugero yatanze ni ku gitego cya Maradona cyo mu 1986 n’igitego cyahesheje u Bwongereza Igikombe cy’Isi cyo mu 1966 gitsinzwe na Wolfgang Weber ku munota wa100 kuko “n’ubu kitaremerwa na laboratwari zose zishobora kumenya niba cyaragiyemo cyangwa kitaragiyemo.”
Nubwo bimeze bityo ariko, abakinnyi b’iyi kipe bo bakoze imyitozo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri kuko inama yagombaga kubahuza n’ubuyobozi bw’ikipe kuri uyu wa Kabiri yasubitswe bitunguranye ikimurirwa ku wa Gatatu.
Guseswa kwa Gasogi United FC kwemejwe na Perezida wayo Kakooza Nkuliza Charles, ku wa Gatandatu nyuma yo gutsindwa na AS Kigali bikarangira atishimiye uburyo bw’imisifurire.
Ikipe ya Gasogi United yashinzwe mu 2016, ijya mu Cyiciro cya Kabiri iguze izina rya Unity FC, bituma umwaka wa mbere iwukina yitwa Unity de Gasogi kuko yari itaraba umunyamuryango wa FERWAFA. Yatangiye gukina mu Cyiciro cya Mbere guhera mu mwaka w’imikino wa 2019/20.
Muri Shampiyona, iyi kipe iri ku mwanya wa munani n’amanota 22 mu mikino 18.