Umunye-Congo wahoze ari umukinnyi wa Rayon Sports, Héritier Nzinga Luvumbu yasinyiye ikipe ya Vita Club ku buryo bwemewe n’amategeko, nyuma yo gusoza ibihano yafatiwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa).
Iyi kipe yemeje aya makuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena, ubwo yavugaga ko uyu mugabo w’imyaka 31 wari umaze amezi atanu akorera imyitozo muri yo, kera kabaye yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akinira Vita Club.
Ku wa 13 Gashyantare ni bwo Héritier Nzinga Luvumbu yahagaritswe amezi atandatu na FERWAFA mu bikorwa by’umupira w’amaguru mu Rwanda kubera kuvanga siporo na politiki.
- Advertisement -
Hari nyuma y’uko mu mukino w’Umunsi wa 20 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Héritier Luvumbu yatsinze igitego ku munota wa 52 w’umukino, acyishimira apfutse ku munwa ajya kwifotoza imbere y’abanyamakuru bari ku kibuga.
Iki gikorwa cyo gupfuka ku munwa ni ikimenyetso cya politiki kimaze iminsi gikorwa n’Abanye-Congo hirya no hino mu rwego rwo kuyobya uburari ku bw’ubwicanyi nyakuri buri gukorerwa abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa Congo nk’uko byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye.
Uretse Hertier Luvumbu, Vita Club ikaba kandi yemeje ko yasinyishije umukinnyi ukomoka muri Cote d’Ivoire, Sylla Aboubacar yakuye mu Bubiligi ndetse n’umunya-Burkina Faso, Mohamed Lamine Ouatarra wakiniraga JS Kabyle yo muri Algeria.
Iyi kipe kandi yatandukanye n’abakinnyi benshi barimo Kika Jonathan, Zougrana René, Irène Glegle, Desy Mbomba, Norberto, Elenga Prince, Mpiana Mozizi na Misuri Exaucé.