Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Mukindo, mu karere ka Gisagara barasaba Leta y’u Rwanda kubavuganira bakagarurirwa abana babo batanu, bavuga ko bashimuswe n’Abarundi ubwo bahiraga ubwatsi mu gishanga cy’akanyaru gihuza u Rwanda n’u Burundi.
Aba bana babuze tariki ya 15 Kanama 2020, ubwo bari bagiye kwahira ubwatsi muri iki gishanga maze basanga abantu barimo bihishe muri iki gishanga b’abarundi bahita babafata baratwara kugeza ubu, ngo ababyeyi babo bakaba bavuga ko nta makuru ku irengero ryabo.
Gusa, mu kubatwara ngo babanje gutuma no ku babyeyi babo ngo bazane amafaranga babarekure, bituma bishakamo amafaranga, bamaze kuyabona bagenda bajyanyeyo n’ubuyobozi ndetse na zimwe mu nzego z’umutekano, abari bafashe aba bana bivugwa ko harimo n’umupolisi, bahise batwara abo bana bose uko ari batanu ahantu hatazwi nk’uko aba babyeyi babisobanura
Aba babyeyi basaba Leta kubafasha hakagira igikorwa kugira ngo aba bana bagaruke, cyane ko ngo babaheruka bafatwa, ubu ngo hakaba hagiye gushira ukwezi batarongera kubaca iryera.
- Advertisement -
Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara buvuga ko aba bana bafashwe bagiye kwahira ku ruhande rw’u Burundi, ariko nk’ubuyobozi ngo bavuganye n’ubuyobozi bwo ku ruhande rw’u Burundi bukababwira ko bazashyikirizwa ubutabera, bityo ko nta kindi ari ugutegereza
Nubwo bivugwa bityo, aba babyeyi bongeyeho ko bagendeye kubuhamya bahawe n’abahingaga muri iki gishanga, bemeza ko abana nabo bashimuswe n’abari bihishe mu migano kandi ngo iyo migano ihereye ku ruhande rw’u Rwanda ku buryo abo bana batarenze umupaka.