Abakozi batatu b’Akarere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba basezeye mu kazi kabo, nyuma yo gufatirwa mu kabari barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Mu ijoro ryo kuwa 29 rishyira ku wa 30 Kanama 2020, mu Murenge wa Murambi mu Kagari ka Rwimitereri ni ho hafatiwe Abahuzabikorwa ba DASSO babiri bo ku rwego rw’umurenge n’umucungamutungo w’ikigo cy’ishuri.
Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo avuga ko mu bakozi b’Akarere bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID19 harimo Kaijuka Yussuf wari Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Murenge wa Murambi na Rugamba Sam wa Kiramuruzi.
Gasana yagize ati: “Aba bafashwe bari kumwe n’uwitwa Musabyemariya; Umucungamutungo wo ku Urwunge rw’amashuri rwa Rwimitereri mu gihe cya saa mbiri n’igice z’ijoro (8h30 pm). Basanzwe banywa inzoga, barya na burusheti mu kabari k’uwitwa Habumugisha Emmanuel”.
- Advertisement -
Uyu muyobozi akomeza avuga ko uyu Habumugisha Emmanuel yaciwe amande, ndtse n’akabari ke kakaba karafunzwe burundu.
Ba DASSO basezeye mu kazi…
Meya Gasana avuga ko nyuma y’uko abahuzabikorwa ba DASSO na bo babonye amakosa bakoze ko adakwiye, bahisemo kwandika basezera.
Ati: “Bashyize ku munzani basanga badakwiye gukomeza inshingano zabo maze basezera ku kazi ariko bavuga ko ari impamvu zabo bwite.”
Kuri ubu Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu Karere ka Gatsibo rwahise ruta muri yombi abahuzabikorwa ba DASSO, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabarore.
Ku rundi ruhande, Musabyemariya, Umucungamutungo w’Urwunge rw’Amashuri ya Rwimitereri, na we ubuyobozi buracyamukurikirana.
Meya Gasana, avuga ko nk’abayobozi bakwiye gutanga urugero rwiza mu kubahiriza amabwiriza kugira ngo babe ‘nkore neza bandebereho’. Ashimangira ko urugamba rukomeje bityo ko n’undi uzabifatirwamo azajya ahabwa ibihano bikomeye byo mu rwego rw’akazi.