Bamwe mu bagizweho ingaruka n’ibiza by’imvura bo mu midugudu ya Munyege, Kabuye, Musange na Kabingo yo mu kagari ka Mucaca, umurenge wa Nemba, mu karere ka Gakenke, bavuga ko bahangayikishijwe no kutagira aho bikinga nyuma y’igihe kirenga umwaka basenyewe n’ibiza bakizezwa ubufasha, ariko na n’ubu ngo amaso akaba yaraheze mu kirere.
Ni isanganya yabagwiririye mu ijoro rya tariki ya 06 rishyira iya 07 n’iya 08 Gicurasi umwaka ushize wa 2020, ubwo imvura idasanzwe yibasiraga akarere ka Gakenke by’umwihariko muri aka kagari, amazu yabo n’ibyarimo bigatwarwa n’imyuzure, ndetse na bamwe mu bavandimwe babo bakahasiga ubuzima.
Icyo gihe, ngo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze burimo n’ubw’akagari bwarabasuye burabihanganisha, bunabasezeranya kugobokwa, ndetse ngo nyuma y’aho mu nama yari iyobowe n’umuyobozi w’akagari ka Mucaca witwa Uzabakiriho Winifilde, baranditswe banasabwa kubaka kugira ngo bahabwe isakaro(amabati), ariko na n’ubu ngo amaso yaheze mu kirere kandi nta n’aho gukinga umusaya bafite.
Manirafasha Angelique umwe muri aba baturage baganiye na UMURENGEZI.COM ubwo twabasangaga mu isantere(centre) ya Nturo, avuga ko yahuruye agiye gutabara muramu we wari utewe n’inkangu zanamutwaye umwana, nyuma ngo yavayo agasanga n’iwe byahageze.
- Advertisement -
N’agahinda kenshi agira ati, ”Mbana n’umugabo wanjye nawe ufite ubumuga bw’ingingo z’amaguru n’abana babiri. Tariki 07 ibiza byateye kwa Muramu wanjye, ngiye gutabara nsanga bimaze kumwicira umwana n’inzu ye byayitwaye, mvuyeyo nsanga nanjye iwanjye byamaze kuhatwara. Ubuyobozi bwaraje burahatuvana tujya gucumbika, tugize amahirwe tubona umuntu wemera kudutiza inzu.
Igihe cyarageze baduha ifu y’ibigori ibiro birindwi n’ibishyimbo, nyuma bakora urutonde rw’abasenyewe n’ibiza yewe banaturemesheje inama batubwira ko twubaka bakaduha isakaro. Iyo nama yaremeshejwe n’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage na Gitifu w’akagari, ariko birangira iryo sakaro ntaryo duhawe. Na n’ubu ducumbitse mu nzu ifite amategura yashaje iyo imvura iguye turanyagirwa, ariko nyine iyo ucumbitse urihangana kuko ntacyo kubikoraho uba ufite, cyane ko burya bashaka banayikwirukanamo.”
Ibi ni nabyo bigarukwaho na Nyirabuseruka Christine utuye mu mudugudu wa Munyege, unabana n’abana batandatu nyuma y’imyaka cumi n’ibiri atawe n’umugabo we. Avuga ko yahuye n’ibiza umukingo ugakubita inzu yose ikagenda, gusa ngo bo bakagira amahirwe bakarokoka, ari nabwo bagiye gucumbikishwa mu nzu y’umuryango remezo, ariko naho ngo birangira bayibirukanyemo.
Ati, ”Abayobozi baraje barafotora, mu gitondo bajya kuducumbikisha mu rusengero(inzu y’umuryango remezo) wa Munyege. Nyuma bashatse gusenga badukuramo, tubuze aho twerekeza tujya gushakisha ahandi, tuza kubona inzu nyirayo yari yarimutsemo, tuyijyamo, gusa iratura(irava) ku buryo iyo imvura iguye biba ari ikibazo gikomeye, mbese si twe turota imvura ihise. Badufashije baturwanaho, kuko ubuzima bw’ubukene kubufatanya no kutagira aho ukinga umusaya ntibiba byoroshye.”
Amabati yari agenewe abahuye n’ibiza yahawe abandi, banaremerwa umudugudu wo guturaho
Aba baturage bavuga ko hari abahawe amabati kandi batarahuye n’ibiza, yewe ngo hanahimbwa umudugudu wo gutuzwaho abayahawe, kugira ngo babone uko bayobya uburari, bagashyira mu majwi Umuyobozi w’akagari ka Mucaca n’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage(sociale) mu kagari witwa Bayisenge Samuel, kurya ruswa bakanyereza ibyari bibagenewe, bagamije indonke.
Dushimiyimana Theoneste umwe muri bo agira ati, ”Nahuye n’ibiza barambwira ngo ningende nubake, inzu maze kuyuzuza banyima isakaro, ahubwo bariha abatarahuye n’ibiza. Bamaze kubaha amabati, bahimba umudugudu w’ingo eshanu bawita ‘Site ya Rugari’ babifashijwemo na sociale na Gitifu w’akagari. Hari n’undi muturage duturanye bahaye isakaro kandi atuye hejuru mu mbago za Parike ya Kabuye, njye bararinyima kandi njye ntuye hepfo ku mudugudu.”
Umudugudu w’ingo eshanu wahawe izina rya ‘Site ya Rugari’
Dushimiyimana akomeza agira ati, ”Utanze agafaranga niwe bashyira imbere, kabone n’ubwo yaba nta biza byigeze bimugeraho. Turi abantu bagera kuri 16 bimwe amabati kandi twari twarasezeranyijwe kuyahabwa, yewe no mu nama yakozwe buri muntu akaba yaragendaga avuga aho agejeje kugira ngo baduhe isakaro, dutegereza ko turihabwa turaheba, ubu hari n’abo inzu zongeye gusenyuka kubera kunyagirwa.”
Aba baturage basaba inzego zibishinzwe kubarenganura, kuko ngo hari n’ubwo bacecekeshwa cyangwa bagashyirwaho iterabwoba kugira ngo batagira icyo bavuga, ku buryo ngo hari n’abatinya kuvuga kugira ngo abayobozi batabagendaho bakaba bakwimwa serivisi z’ibanze bazira gutanga amakuru.
Ubuyobozi ntibwemeranya n’ibyo aba baturage bavuga
Uzabakiriho Winifilde, umuyobozi w’akagari ka Mucaca unashyirwa mu majwi n’aba baturage, yabwiye UMURENGEZI.COM ko, abavuga ko batahawe amabati ari abubatse aho bari barasabwe kutubaka nyuma yo guhura n’ibiza ariko bakanga bakabirengaho.
Ati, “Ntabwo umuntu yakongera ngo yubake mu manegeka nurangiza ujye kumuha amabati, cyane ko atari natwe tuyatanga, ahubwo ari akarere kayatanga kagendeye kuri raporo tuba twatanze.”
Ku kibazo cyo kuba hari abo amabati ahabwa atabagenewe cyangwa batarahuye n’ibiza harimo n’abubatse kuri site ya Rugari aba baturage bavuga ko ari umudugudu wahimbwe n’ubuyobozi hagamijwe kunyereza ibyari bibagenewe, uyu muyobozi avuga ko ntacyo azi. Ati, “Abahawe amabati ni uko bari bayagenewe. Gusa hari abayahawe na ‘World Vision’ kubera ko bafitemo abana mu mushinga, bitewe n’uko wenda inzu ye ishaje cyangwa se iva, akajya kubabwira icyo kibazo umushinga ukamugoboka.ˮ
Uyu muyobozi, akomeza agira ati, “Ahantu bavuga iyo site ya Rugari iri, ni ahantu mu mpinga. Mu rwego rwo gukemura ibibazo, twabasabye ko ariho baza gutura aho kugira ngo umuntu agume munsi y’uwo musozi. Iyo mpinga tuyita Rugari kubera ko hari indi site byegeranye kandi byitiranwa, iri mu murenge wa Kamubuga. Bibaye ngombwa ko hari n’abandi bemera kuva mu manegeka, bajya no kubaka muri site ya Mucaca, yewe bashaka bajya no muri Kamubuga, icya ngombwa ni ubwumvikane.
Turakangurira abaturage kumva ko ubuyobozi butabifuriza ikibi, ahubwo bagakora ibyo basabwa kugira ngo nabo bahabwe ibyo bumva bagenewe, kuko ntabwo wafata umuntu ngo umubwire ngo ongera usakare ha handi yahuriye n’ibiza, ubwo waba umufashije kuzongera guhura na byo. Gusa hari n’abatarabyumva ariko ubukangurambaga burakomeje.ˮ
Uwimana Catherine, Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gakenke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko abaturage bahuye n’ibiza bagizwe n’ibyiciro bitandukanye kandi buri wese ngo akaba yaragiye afashwa bitewe n’igikenewe.
Ati, “Harimo abahuye n’ibiza bashoboye kwiyubakira bagahabwa isakaro, n’abakeneye kwiyubakira byose bakabyikorera(badasabye ubufasha), buri muntu yahabwaga icyo adashoboye kubona. Gusa hari n’abatari ku rutonde kubera ko batahuye n’ibiza ku buryo bukomeye, nk’abo byageragaho ariko inzu zabo ntizangirike ku buryo bukabije, cyangwa abatarashyizwemo igihe twajyaga kureba abagizweho ingaruka na byo. Abo rero urumva ko bashobora kuba bategereje isakaro kandi mu by’ukuri ntaryo bazabona, kuko batigeze bajya ku rutonde ruzafashwa.ˮ
Uwimana kandi avuga ko kuri ubu, abatari bahabwa isakaro ari abafite ibibazo by’ibibanza, abo bakaba ari abari batuye mu manegeka ariko badafite ubushobozi bwo kwibonera ibibanza, uku gutinda ngo bikaba byaratewe n’uko amafaranga yabagezeho atinze. Gusa ngo biri kugenda bikemuka cyane ko n’abambere batangiye kuyohererezwa kugira ngo bagure ibyo bibanza babashe kubaka.
Agira ati, “Bose hamwe mu rwego rw’akarere bagera kuri 70, abo muri Mucaca barenga 15. Hari abashatse kubaka mu manegeka turabangira, gusa ubu bari gushakirwa ibibanza. Duherutse kujyayo tugiye gusesengura icyo kibazo na Meya, dusanga hari abatari barashyizwe ku rutonde kandi bakeneye ibibanza. Ubu nabo twabashyize mu bagomba guhabwa ubwo bufasha kandi n’amafaranga batangiye kuyabona.ˮ
Ku kibazo cya ruswa itangwa n’abatarahuye n’ibiza bagahabwa amabati aho guhabwa abo yagenewe, uyu muyobozi avuga ko icyo kibazo bacyumvishe, ndetse ko bakigikurikirana ngo bamenye koko niba ari byo.
Ati, “Uko baguhaye amakuru niko nanjye bayampaye. Ikibazo ko hariho site turakizi, n’icy’uko harimo uburiganya twaracyumvishe, ariko turacyasesengura ngo tumenye ukuri kwabyo. Iyo umuntu yahuye n’ibiza, avanwa kuri site yari atuyeho akajyanwa ku yindi. Hari uwabonye amabati ku buryo bunyuranyije n’amabwiriza ntabwo yajya kuri site. Ndaza gukurikirana ndebe niba iyo site ya Rugari ariyo babonye yo kubakiraho abahuye n’ibiza cyangwa se koko niba harimo abatarahuye nabyo bahatujwe bakanahabwa amabati.ˮ
Uyu muyobozi kandi, asaba abaturage kwirinda impanuka zaturuka ku biza cyangwa se n’ibindi byose ibishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, cyane cyane muri ibi bihe by’imvura, nko kutugama munsi y’igiti, kutitwikira umutaka ufite akuma, kuzirika ibisenge ku bamaze kubaka, n’ibindi.
Akarere ka Gakenke ni kamwe mu dukunze kwibasirwa n’ibiza biterwa n’imvura nyinshi, bigahurirana n’uko kagizwe n’imisozi ihanamye, ari nabyo bitera inkagu zitwara amazu, zigahitana ubuzima bw’abantu ndetse zikanangiza ibikorwaremezo bitandukanye.
Imibare iheruka gushyirwa ahagaragara na Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi, igaragaza ko imvura yaguye mu ijoro rya tariki 06 rishyira tariki ya 07 Gicurasi 2020, yateje ibiza byahitanye abantu 72 hirya no hino mu gihugu, akarere ka Gakenke kakaza ku isonga n’abantu 24, Nyabihu 19, Muhanga 12, Musanze 7, Ngororero 8, mu gihe mu turere twa Rulindo na Rubavu hapfuye umuntu umwe umwe.
Iyi mvura kandi yasenye inzu zibarirwa muri 983, yangiza n’imyaka iri ku buso bwa hegitari 204, yangiza kandi umuyoboro 1 w’amazi, imihanda 2 n’ibiraro 18.
Bamwe mu basenyewe n’imvura bakimwa isakaro kandi ngo bari barashyizwe ku rutonde rw’abagomba gufashwa
Dushimiyimana Theoneste yereka Itangazamakuru aho bari batuye hatwawe n’ibiza
Urugo rw’uwahawe isakaro kandi atuye mu mbago za Parike ya Kabuye
Tumwe mu duce aba baturage bari batuyeho twatwawe n’inkangu