Umuhanzi akaba n’umwanditsi ugira uruhare mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye, Danny Vumbi ageze kure imyiteguro yo gususurutsa abafana be n’abakunzi b’umuziki mu gitaramo azamurikiramo Album ya Gatatu.
Semivumbi Daniel [Danny Vumbi] ubarizwa muri Label ya Kikac Music amaze imyaka irenga 10 mu muziki, atanga ibyishimo mu ndirimbo ze zuje amagambo aryohera abatari bake.
Ni umwe mu bahanzi bahinga mu murima we no mu w’abandi binyuze mu kubafasha kwandika indirimbo zifite icyanga.
Yari amaze iminsi araritse abakunzi be kubamurikira Album ya Gatatu yise “Inkuru nziza” yagombaga kumurikira mu Bufaransa akomwa mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus.
- Advertisement -
Hari amakuru avuga ko yifashishije Bruce Melodie, Uncle Austin, Marina, umuraperi Fireman ndetse na Mico the Best mu gitaramo azakorera muri Intare Conference Arena amurika Album ye.
Iyi Album yayihaye umwihariko kuko agiye kuyishyira ku isoko ifite indirimbo eshatu yasohoye gusa zirimo “Abana babi”, “Yibare” ndetse na “Umugozi” aherutse gusohora yakoranye na Bruce Melodie.
Igitaramo cya Danny Vumbi cyo kumurika Album ya Gatatu igizwe n’indirimbo 13 kizaba ku wa 17 Nyakanga 2020 gitambuka kuri shene ye ya Youtube mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yashyizweho agamije guhangana na Coronavirus.
Abahanzi bose bazaririmba muri iki gitaramo bazafashwa na Neptunez Band, ndetse amakuru avuga ko bose barangije imyiteguro.
Album ya Mbere ya Danny Vumbi yitwa “Umudendezo” yayisohoye mu 2012, iriho indirimbo yakoranye na Uncle Austin, The Ben, Kamichi n’izindi.
Album ya Kabiri yitwa ‘Kuri twese’ yayimuritse mu 2015 iriho indirimbo nka ‘Danger’, ‘Murasa’, ‘Wabigenza ute’ n’izindi.
Vumbi yagize izina rikomeye mu 2014 ubwo yasohoraga indirimbo ‘Ni Danger’ yabyinwe ivumbi riratumuka. Abandi baramwirahira bitewe n’amagambo akoreshwa n’urubyiruko yifashishije muri iyi ndirimbo.
Amaze kwandika indirimbo z’abahanzi bakomeye barimo King James, Charly&Nina, Social Mula, Bruce Melodie n’abandi.
Danny Vumbi ni umwe mu bahanzi bari bagize itsinda rya The Brothers ryegukanye igihembo rya Pearl of African Music Award (PAM Award) mu 2016, East African Music Award mu 2011 n’ibindi.