Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko umukino wa “FERWAFA Super Cup”, uzahuza APR FC na Police FC, uzakinirwa kuri Kigali Pelé Stadium, tariki ya 10 Kanama.
Ibi ni bimwe mu biri mu ibaruwa iri Shyirahamwe ryandikiye amakipe, ku Cyumweru, tariki ya 28 Nyakanga 2024, riyamenyesha impinduka kuri uyu mukino.
Ni umukino wari uteganyije kuzabera kuri Amahoro Stadium ku wa 11 Kanama 2024, ariko bitewe n’uko iki kibuga kitabashije kuboneka biba ngombwa ko wimurirwa ahandi.
- Advertisement -
Ibaruwa yavuye mu Bunyamabanga bwa FERWAFA ivuga ko “uwo mukino muzawukina ku wa 10 Kanama 2024, guhera saa Cyenda z’amanywa, ukazabera kuri Kigali Pelé Stadium.”
APR FC na Police FC zikomeje kwitegura iyi mikino cyane ko ari nazo zizasohokera u Rwanda. Nyuma yawo Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ikazahita itangira gutegura iya CAF Champions League ndetse n’iya Polisi y’Igihugu itegure CAF Confederation Cup.
Si uyu mukino gusa ukuwe kuri Amahoro Stadium kuko haherutse gutangazwa irindi tangazo rivuga ko na Rayon Sports FC yashakaga kuhakorera ibirori bya ‘Rayon Day’ yamenyeshejwe ko izashaka ikindi kibuga.