UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 3 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Ethiopia : Imibare y’abaguye mu gitero cy’indege ikomeje kwiyongera
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Politiki

Ethiopia : Imibare y’abaguye mu gitero cy’indege ikomeje kwiyongera

Emmanuel DUSHIMIYIMANA
Emmanuel DUSHIMIYIMANA
Yanditswe taliki ya 24/06/2021 saa 8:45 AM

Amakuru aturuka muri Ethiopia, avuga ko abantu barenga 40 bishwe cyangwa bagakomerekera mu gitero cy’indege, nyuma y’uko igisirikare cya Ethiopia kirwanira mu kirere kimishe ibisasu ku isoko ryo mu karere ka Tigray kari mu majyaruguru y’iki gihugu.

Contents
Byagenze gute mu bitero by’indege?Imirwano yatangiye ite?

Ababibonye babwiye BBC dukesha iyi nkuru ko kuwa kabiri igisirikare cya Ethiopia kirwanira mu kirere cyarashe ku mujyi wa Togoga, uri ku ntera ya kilometero 25 uvuye ku murwa mukuru Mekelle wa Tigray.

Igisirikare cya Ethiopia cyahakanye kurasa ku baturage b’abasivile, kivuga ko cyarashe gishaka guca intege abakora iterabwoba.

Bivugwa ko mu minsi ya vuba ishize, inyeshyamba zo mu karere ka Tigray zateye intambwe ku rugamba gusa ibyo byahakanywe na leta ya Ethiopia.

- Advertisement -

Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare Croix-Rouge, wavuze ko wafashije mu guhungisha abakomeretse, mu gihe Umuryango w’abibumbye (ONU/UN) wasabye Ethiopia gukora iperereza kuri icyo kivugwa ko ari igitero cy’indege.

Abantu babarirwa mu bihumbi barishwe, naho abandi babarirwa muri za miliyoni bata ingo zabo, nyuma y’uko imirwano yadutse, ubu hashize hafi amezi umunani.

Byagenze gute mu bitero by’indege?

Umuganga ukorera ku bitaro bya Aider, ari na byo bya mbere bikomeye by’i Mekelle, yabwiye BBC ko abantu batari munsi ya 60 bishwe naho abarenga 40 barakomereka. Gusa ngo ubwoba buracyari bwose ko iyo mibare ishobora kwiyongera.

Hanze y’ibitaro bya Aider i Mekelle, Imiryango y’abatuye i Togoga itegererezanye agahinda amakuru y’abo mu miryango yabo

Abaganga bavuga ko barimo kuvura abantu babarirwa muri za mirongo, barimo n’umwana w’imyaka ibiri wakomerekejwe n’igitero cy’indege.

Babwiye kandi ibiro ntaramakuru Reuters ko igisirikare cya Ethiopia cyababujije kugera ahabereye icyo gitero ngo babashe gufasha abasigayeyo.

Umuhungu w’imyaka 16 uri ku bitaro bya Aider yabwiye BBC ko yakubiswe ku kiganza n’igisate cy’igisasu kandi ko yabonye abantu benshi bagwa hasi. Yavuze ko icyo gitero cy’indege cyishe umugabo yari azi nubwo atamutangaje amazina.

Umuvugizi w’igisirikare cya Ethiopia yavuze ko ibyo bitero by’indege byari bigambiriye abitwaje intwaro. Ati, “Nta na rimwe twigeze tugaba igitero cy’indege ku isoko. Ibi byashoboka gute? Igisirikare gishoboye kurasa kidahusha aho kigambiriye. Twagabye ibitero by’indege, ariko gusa ku hantu hamwe na hamwe hagambiriwe.”

Imirwano yatangiye ite?

Leta ya Ethiopia, ifashijwe n’ingabo za Eritrea baturanye, yagabye igitero mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2020 cyo guhirika ishyaka Tigray People’s Liberation Front (TPLF) ryari ku butegetsi muri ako karere. Mu mpera y’uko kwezi, leta ya Ethiopia yatangaje ko yatsinze TPLF.

Igisirikare cya Ethiopia cyafashe umurwa mukuru Mekelle wa Tigray mu kwezi k’Ugushyingo muri 2020 

TPLF yari yarashwanye bikomeye na Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed ku bijyanye n’amavugurura ye muri politiki, ariko kuba TPLF yarafashe ibigo by’ingabo za Ethiopia byo muri Tigray ni byo byabaye imbarutso yo kugabwaho icyo gitero.

Kuva icyo gihe, TPLF ubu yishyize hamwe n’indi mitwe yo muri ako karere bakora ishyaka ry’inyeshyamba ryitwa Tigray Defence Force (TDF).

Aganira na BBC kuwa mbere w’iki cyumweru, nyuma yo gutorwa mu matora rusange yari amaze gusubikwa inshuro ebyiri, Bwana Abiy yavuze ko arimo gukorana n’ingabo za Eritrea baturanye, ngo zishobore gusubira mu gihugu cyazo, ariko avuga ko atazazihatira kugenda.

Izi ngabo za Eritrea, zishinjwa gukora ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu mu kivunge, no kubangamira ko imiryango ifasha ishobora gutanga imfashanyo, gusa ibi birego byose Leta ya Eritrea yarabihakanye.

Emmanuel DUSHIMIYIMANA June 24, 2021
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Politiki

Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika

Hashize 3 months
Politiki

Namibia yabonye Perezida mushya

Hashize 7 months
Politiki

Abayobozi biremereza bagateshuka ku nshingano bahawe gasopo

Hashize 11 months
Politiki

Rwanda: Abarimo n’abafite Ubumuga barishimira ubudasa bw’amatora ya 2024

Hashize 12 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?