UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 5 days
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 2 weeks
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 month
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 2 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 2 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Espagne : Dani Alves yatangiye kuburana icyaha cyo gufata kungufu
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Espagne : Dani Alves yatangiye kuburana icyaha cyo gufata kungufu

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 07/02/2024 saa 11:33 AM

Dani Alves wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru wakiniye Barcelona na Brazil, yagejejwe mu rukiko muri Espagne ku wa mbere ashinjwa gufata ku ngufu umugore mu kabyiniro.

 

Alves, w’imyaka 40, amaze umwaka urenga ari muri gereza atemerewe gutanga ingwate ngo arekurwe by’agateganyo, kuva ibyo ashinjwa byaba mu Kuboza (12) mu 2022.

Ashobora gufungwa imyaka 12 mu gihe ibyo aregwa byaba bimuhamye.

- Advertisement -

Mbere yabanje guhakana avuga ko atahuye n’uwo umushinja, ariko nyuma yavuze ko bakoranye imibonano mpuzabitsina babyumvikanyeho. Urubanza rwe ruzarangira ku wa gatatu.

Abantu barenga 30, barimo Dani Alves n’umugore we batakibana, bitezwe gutanga ubuhamya.

Ku wa mbere, urukiko rw’i Barcelona rwanze ubusabe bwe bwuko urubanza rwaba ruhagaze kugira ngo ashobore guhabwa ikindi gihe cyo kwitegura ruvuga ko  ibyo avuga  mu bitangazamakuru yamaze gucibwa urubanza.

Ushinja Alves ni umwe mu batanze ubuhamya ku munsi wa mbere w’urubanza – avugira inyuma ya ’screen’ mu rwego rwo kurinda umwirondoro we.

Avuga ko Alves yamushutse akamujyana mu bwiherero bugenewe abantu bakomeye bwo mu kabyiniro k’i Barcelona, nuko akamuhatira gukorana imibonano mpuzabitsina na we.

 

Mubyara w’uwo umushinja hamwe n’inshuti, bari bari kumwe na we mu ijoro rivugwa ko yafashwemo ku ngufu, na bo batanze ubuhamya ku wa mbere. Bavuze ko Alves yari yabakorakoye ndetse akabikundishaho mbere yaho kuri uwo mugoroba.

Banavuze ko uwo mugore mbere atashakaga gutanga ikirego kuko yari afite ubwoba ko ibyo yavuga bitazizerwa.

Muri Espagne, kuvuga ko wafashwe ku ngufu bikorwaho iperereza rikubiye mu gushinjwa kwo muri rusange kw’ihohotera rishingiye ku gitsina, ndetse uwo icyaha gihamye ashobora gufungwa kuva ku myaka ine kugeza kuri 15.

Umushinjacyaha wa rubanda muri uru rubanza arasaba ko Alves afungwa imyaka icyenda, ndetse akariha uwo mugore ama-Euro 150,000 y’indishyi (angana na miliyoni 204Frw).

Nyina wa Alves, Lucia Alves – wari uri mu rukiko ku wa mbere ari kumwe n’umuhungu we – na we ubwe ashobora kuburanishwa, kuko mu butumwa bwo ku mbuga nkoranyambaga mbere yuko urubanza rutangira, yavuze izina ry’ushinja umuhungu we.

Ibyo byabaye nyuma yuko urukiko rwari rwanzuye ko umwirondoro w’uwo mugore udashobora gutangazwa, mu rwego rwo kumurinda.

 

Muri Kanama (8) mu 2023 ni bwo Alves yarezwe ku mugaragaro, nuko nyuma urukiko rufata icyemezo ko hari ibimenyetso bihagije byo gutuma acibwa urubanza.

Ubusabe bwinshi bwuko arekurwa by’agateganyo bwaranzwe kuko inkiko zafashe ko uyu Munya-Brazil ashobora gutoroka akava mu gihugu.

Dani Alves ni umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bageze ku bintu bikomeye cyane mu gukina umupira kwabo, ndetse yakiniye amakipe akomeye arimo Barcelona na Paris Saint-Germain.

Yakiniye Barcelona imikino irenga 400, ari kumwe na yo batsindiye ibikombe bitandatu bya shampiyona n’ibikombe bitatu bya Champions League, mu bihe bibiri bitandukanye yayikinnyemo. Yari no mu ikipe y’igihugu ya Brazil yakinnye imikino y’igikombe cy’isi mu 2022.

Ikipe Pumas UNAM yo muri Mexique yaherukaga gukinamo, yasheshe amasezerano na we by’ako kanya muri Mutarama (1) mu 2023.

 

Dani Alves yagejejwe imbere y’urukiko

Muhire Jimmy Lovely February 7, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 8 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 8 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 8 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 8 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?