Ejo ku Cyumweru tariki 11 Gashyantare 2024, ku munsi wa 20 wa shampiyona yo mu Rwanda, ikipe ya Rayon Sport yatsinze Police FC 2-1, ariko ibibazo byahise bivuka nyuma y’ikimenyetso cyateje impagarara kuko siporo yavanzwe na Politiki ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ku munota wa 53, Rayon Sports yafunguye amazamu kuri Coup-Franc yatewe na Hertier Luvumbu Nzinga, umupira ujya mu rushundura. Nubwo igitego cyanyoye ariko, ibyakurikiyeho byateje impagarara mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga kuko ari cyo kimenyetso Abanyekongo bakomeje gukoresha basa n’abasiga icyasha u Rwanda.
- Advertisement -
Luvumbu ukomoka muri RDC, amaze gutsinda igitego yishimiye igitego cye nk’undi mukinnyi wese watsinda igitego ajoresha icyo kimenyetso cyakwirakwijwe n’ubuyobozi bw’icyo gihugu ko muri RDC harimo gukorwa Jenoside ariko bukanashimangira ko u Rwanda ari rwo rubyihishe inyuma.
Ni ikimenyetso gikorwa hashyirwa mu gahanga intoki ebyiri ari zo Mukubitarukoko na Musumbazose zo ku kiganza cy’iburyo (bishobora gusobanura impunda) mu gihe ikindi kiganza gishyirwa ku munwa (bishobora gusobanura kubuza umuntu uburenganzira bwo kuvuga no kumurenganya).
Ubwo Luvumbu yagaragazaga icyo kimenyetso, Umukinnyi wa Rayon Sport Isaac Mitima, yahise amuturuka inyuma aramusimbukira ahita amanura amaboko ye.
Ku mbuga nkoranyambaga hari abagaragaje kutishimira ibyakozwe na Luvumbu, bavuga ko Politiki idakwiye kuvangwa na Siporo.
Umwe mu bakoresha urubuga rwa X yagize ati: “Hari kwibazwa niba yabikoze abigambiriye cyangwa atari abizi kuko hari icyo byari bisobanuye ku Banyarwanda.”
Uwitwa Patrick Ndengera usanzwe afana Rayon Sport, we yagize ati: “Ibi bintu Luvumbu bamubwire ko Football itavangwa na Politiki abireke. Siporo ni Gahuzamiryango”.
Mu kiganiro Rirarashe gitambuka kuri TV na Radio 1, ubuyobozi bwa Rayon Sport bwavuze ko buri mu nama kubera imyitwarire Luvumbu yagaragaje nyuma yo gutsinda igitego.
Umunyamabanga Mukuru wa Rayons Sport, Namenye Patrick, yagize ati: “Turi mu nama, twaza kugira icyo tubigarukaho turangije inama.”
Kugeza ubu Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ndetse na Minisiteri ya Siporo ntacyo baratangaza ku byakozwe n’uyu mukinnyi w’Umukongomani.
Ibi bibaye mu gihe mu mikino y’igikombe cy’Afurika, hari Televiziyo yo muri Congo yanze kwerekana abakinnyi b’ikipe y’iki gihugu bakora ikimenyetso cyakozwe na Luvumbu.
Leta Congo yahise ifatira ibihano bikomeye iyo televiziyo birimo no kuyihagarika.