Repuburika ya Demukarasi ya Congo yirukanye umuvugizi w’ingabo z’amahoro za ONU, nyuma y’imyigaragambyo yabaye mu gihugu.
Leta ya Congo yasabye umuvugizi wa MONUSCO, Mathias Gillmann, kuva mu gihugu, imwamaganiraho guteza umutekano muke, waje kuvamo imyigaragambyo yaguyemo abantu mu cyumweru gishize.
Abantu 36 barapfuye harimo n’abasirikare b’amahoro ba ONU 4. Bishwe mu cyumweru gishize, mu gihe abantu amagana bigaragambije bakangiza ibintu kandi bagatwika inyubakwa za ONU mu mijyi myinshi yo mu burasirazuba bwa Congo.
Abasivili bashinja intumwa za ONU zimaze imyaka irenga 10 zikorera mu gihugu, kuba zarananiwe kurinda abasivili urugomo rw’imitwe imaze igihe yarogogoje akarere.
- Advertisement -
Umuvuzigi wa guverinoma yavuze ko Mathias Gillmann, yatangaje ibintu bidakwiye, byagize uruhare mu kuzana umwuka mubi hagati y’abaturage na MONUSCO.
Gillmann n’umuvugizi wungirije wa MONUSCO, ntacyo bahise bavuga, ubwo bari babisabwe n’ibiro ntaramakuru byo mu Bwongereza, Reuters dukesha iyi nkuru.
Guverinema ya Kongo yanavuze muri iki cyumweru ko ishobora kuzongera gusuzuma umugambi wo gukura ingabo z’amahoro za ONU mu gihugu, biturutse ku myigaragambyo. Ni icyemezo MONUSCO yavuze ko ishyigikiye.
Intumwa za ONU zizava muri Congo mbere y’impera za 2024, nk’uko umugambi wo kuzikurayo wateganyijwe mu mwaka ushize, gusa minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Christophe Lutundula akaba yaravuze ko Leta ifite gahunda yo kwihutisha icyo gikorwa.