UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 week
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma COVID-19, Agakingirizo ka Ruswa ku bakora ibinyuranyije n’amabwiriza
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Politiki

COVID-19, Agakingirizo ka Ruswa ku bakora ibinyuranyije n’amabwiriza

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 30/08/2021 saa 11:10 PM

Bamwe mu baturage batuye mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Musanze, bavuga ko bahangayikishijwe na Ruswa bakwa na bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze, bitwaje ko barenze ku mabwiriza yo Gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, nko gucuruza utubari n’ibindi, bakabaka amafaranga y’umurengera ngo babakingire ikibaba, cyangwa bagacibwa amande ntibahabwe Inyemezabwishyu.

Aba baturage bavuga ko muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya Covid-19, basigaye bacibwa amande cyangwa se bakakwa icyiswe ‘Fanta’ n’aba bayobozi, ariko ntibahabwe inyemezabwishyu izwi nka ‘Receipt’ mu ndimi z’Amahanga, bakabibonamo ikibazo gikomeye mu gihe haba nta gikozwe n’inzego zibifite mu nshingano.

Umwe mu baganiriye n’Itangazamakuru, ariko utashatse ko amazina ye atangazwa ku mpamvu z’umutekano we, utuye mu isantire (Centre) ya Gashangiro ahazwi nko ku Ngagi, mu kagari ka Kabeza, umurenge wa Cyuve, avuga ko yafatiwe mu kabari ari kumwe n’undi mugabo bagacibwa amafaranga ibihumbi mirongo ine (40.000 Frw), we kimwe n’uwo mugabo bagatanga ibihumbi icumi (10.000 Frw) kuri buri muntu, andi ibihumbi makumyabiri (20.000 Frw) agatangwa na Nyir’akabari, ariko ngo muri bose nta n’umwe wigeze ahabwa inyemezabwishyu.

Ati, “Nari mu kabari n’undi mugabo umwe, ndetse na nyirako witwa Joyce, noneho Gitifu (Umunyamabanga Nshingwabikorwa) w’umurenge aradufata aduca amande ibihumbi icumi (10.000 Frw) kuri buri muntu , mu gihe nyir’akabari we yaciwe ibihumbi makumyabiri (20.000 Frw). Twese twarayatanze, ariko dusabye Gitansi arazitwima ngo azaziduha, none kugeza na n’ubu twarazibuze kandi hashize igihe kirekire, kuko byabaye mu kwezi kwa Kanama 2020. Muzabitubarize kugira ngo tumenye irengero ry’ayo mafaranga.”

- Advertisement -

Ibi kandi nibyo bigarukwaho na Mukeshimana Solange ukorera muri Centre ya Kinigi, uvuga ko yigeze gufatwa agafungirwa ku murenge wa Kinigi ari kumwe n’abandi, ariko we agashyirwa muri kasho(Gereza) na Gitifu Twagirimana Innocent uyobora uyu murenge, kandi ngo yari afite n’umwana urwaye.

Aragira ati, “Twafashwe turi benshi tutubahirije amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid -19, tugejejwe ku murenge wa Kinigi, ducibwa amande ariko ngiye kuyatanga Gitifu Twagirimana ayanjye arayanga, ahubwo aramfunga kandi nari mfite umwana urwaye. Narayemo, nirirwamo noneho ku wundi mugoroba Komanda(Umuyobozi wa Polisi mu murenge wa Kinigi yumvise umwana ari kurira cyane, araza arandekura ndataha, ariko birangira akomeje kungendaho ngo sinatanze ibihumbi mirongo itanu nasabwaga. Ibyo Komanda arabizi kuko ari nawe wanyifunguriye.”

Nyirahabimana Viviane  nawe ni umuturage wo mu murenge wa Kinigi, uvuga ko yatanze amafaranga asaga ibihumbi mirongo itandatu na bitanu (65.000 Frw) mu buryo bw’ibanga akoresheje ikoranabuhanga ryo kuri Telefoni rizwi nka Mobile Money.

Ati, “Simaze igihe kinini mu Kinigi, ariko ngitangira akazi ka Resitora(Restaurant) nashyizemo n’agacupa ko gusomeza, ariko Gitifu abimenye araza arambwira ngo ‘Ese nzakomeza gucuruza nta Fanta ntanga?’. Namubajije icyo yifuza, ambwira ko ashaka amafaranga. Nahise muha ibihumbi icumi (10.000 Frw) nka Fanta, nyuma y’ubunani(Bonne Annee) yongeye kunsaba aya Fanta na none muha ibihumbi bitanu (5.000 Frw) nka Fanta.”

Nyirahabimana akomeza agira ati, “Gitifu wacu yangezeho kuwa 13 Mutarama 2021, ansaba amafaranga ibihumbi mirongo itanu (50.000 Frw), mubwira ko ntayo mfite, ariko mwoherereza ibihumbi makumyabiri (20.000 Frw) yari kuri Telefoni yanjye nongeraho Magana atatu na mirongo itanu (350 Frw) yo gukata.

Bukeye kuwa 14 Mutarama 2021, arampamagara arambwira ngo imodoka ye iri mu igaraje(Garage) ngo ashaka andi mafaranga, mwoherereza andi ibihumbi mirongo itatu (30.000 Frw) nkoresheje umwajenti(Agent) wa MTN witwa Twagirayezu Janvier kuri nimero 0783976711 ibaruyeho uwitwa Serubuga Cyprien, na none ayo mafaranga ajya kuri ya nimero nari nsanzwe mvuganiraho na Gitifu ariyo 0788253506 ibaruweho uwitwa Nshimiyimana Placide, ahita ansubiza ngo ‘Merci beaucoup’ bivuze ngo urakoze cyane.”

Nyirahabimana kandi avuga ko bitarangiriye aho, kuko ngo kuwa 15 Mutarama 2021, yaje gufatwa n’umu DASSO amujyana ku murenge aho yasanze n’abandi batubahirije amabwiriza, buri wese ari gucibwa ibihumbi mirongo itanu (50.000 Frw), ariko we Gitifu Twagirimana Innocent akamuca ibihumbi ijana (100.000 Frw), ari naho yahereye amwishyuza ayo yari yaramuhaye, kugira ngo ayahereho atanga ayo mande, gusa ngo Komanda wa Kinigi yaje kubyanga.

Ati, “Ngifungwa naramuhamagaye, ampindura umusazi w’umutekamutwe (Escro) ngo ninishyure ibihumbi 100, mu gihe abandi bacibwaga ibihumbi 50. Aha niho Komanda yahereye abwira Gitifu ko ngomba kwishyura nk’abandi kandi ni nabyo byakozwe, kuko nanjye nishyuye ibihumbi 50. Gusa akimara kumfungira yampamagaje Tigo ifite nimero 0727794222 arantuka! Icyambabaje nuko bukeye kuwa 16 Mutarama 2021, yaje kumfungira mu gihe abandi bacuruzaga.”

Nyirahabimana Viviane yafungiwe inzu ibyumweru bibiri

Contents
Ubuyobozi buvuga iki kuri iki kibazo?Icyo itegeko riteganya ku cyaha cya Ruswa

Abajijwe niba azi neza koko ko amafaranga yayoherereje Gitifu Twagirimana Innocent, Nyirahabimana yasubije agira ati, “Niwe nayoherereje, kuko ni nimero nari nsanzwe nzi, yewe twaranavuganaga, kandi mwoherereza aya mbere (20.000 Frw), twari kumwe. Sinari kuba nibeshye turi kumwe ngo bitagaragara, kandi n’iyo nibeshya sinari kongera kwibeshya ubwo najyaga kumwoherereza ku mwajenti. MTN izadufashe igaragaze uko iyo SIM Card ya Nshimiyimana Placide yageze kuri Gitifu Twagirimana Innocent.”

Twagirimana Innocent Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, akaba n’umwe mu bashyirwa mu majwi n’aba baturage, avuga ko ibi byose bimuvugwaho ari ibinyoma yewe ko ntan’ibyo azi. Ati, “Ibyo byose ni ibinyoma, ariko ubifitiye gihamya azabindege kuko njye ntabyo nzi.”

Ubuyobozi buvuga iki kuri iki kibazo?

Nuwumuremyi Jeannine Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, yabwiye UMURENGEZI.COM ko iki kibazo cyo kuba hari abaturage bacibwa amande ntibahabwe Inyemezabwishyu batari bakizi, kuko ngo nta muturage wigeze akibagezaho, gusa asaba abayobozi b’Inzego z’ibanze kutijandika mu gukora ibinyuranyije n’amategeko ngo bake Ruswa abaturage bagamije kubakingira ikibaba.

Ati, “Nta makuru mfite kuri iki kibazo, ndaza kugikurikirana. Gusa nta muturage wagakwiye gucibwa amande ngo atahabwa ikigaragaza ko yayishyuye. Abayaciwe baba bagomba kutumenyesha tugakurikirana, ndetse n’umuyobozi uciye amande anyuranyije n’ayagenwe nawe aba akwiriye guhanwa. Icyakora na none, Abaturage bakwiriye kumva ko turi mu bihe bidasanzwe bakadufasha gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda no gukumira COVID-19.

Tuributsa abayobozi cyane cyane ibo mu nzego z’ibanze, ko bakwiye kwirinda gukora ibinyuranyije n’amategeko, kuko uwo ariwe wese uzafatirwa mu ikosa nk’iryo ntabwo azihanganirwa na gato. Bakwiye kumva ko ari inshingano zabo kureberera umuturage, ariko bakirinda no kumuhohotera bagamije indonke.”

Nuwumuremyi Jeannine Umuyobozi w’Akarere ka Musanze

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango urwanya ruswa n’Akarengane (Transparency International Rwanda), bwagaragaje ko muri 2020, ruswa mu nzego z’ibanze yikubye inshuro hafi ebyiri ugereranyije n’umwaka wabanje, bitewe ahanini n’ibihe bya COVID-19, no kuba inzego z’ibanze ari zo ahanini zirebwa n’iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Ubu bushakashatsi buheruka gushyirwa ahagaragara tariki ya 28 Mutarama 2021, bugaragaza ko mu nzego z’ibanze ruswa yazamutse cyane, kuko yavuye ku kigero cya 2,51% muri 2019, igera kuri 4,90% mu mwaka wa 2020, bikaba byaratumye zigera ku mwanya wa gatanu mu nzego zirangwamo ruswa kurusha izindi.

N’ubwo inzego z’ibanze zaje ku mwanya wa gatanu nyuma y’izindi nka Polisi Ishami ryo mu muhanda, abikorera, RIB na WASAC; imibare yavuye muri ubu bushakashatsi igaragaza ko ari zo zakiriye amafaranga menshi ya ruswa, kuko mu mafaranga ya ruswa yose yatanzwe umwaka ushize, 74,37% yakiriwe n’inzego z’ibanze.

Iyi raporo kandi igaragaza ko muri 2020 hatanzwe amafaranga ya ruswa agera kuri 19.213.188 Frw, muri ayo agera kuri 14.288.500 Frw ahwanye na 74,37% yakiriwe n’inzego z’ibanze, akaba ari nazo zaje ku isonga mu kwakira amafaranga menshi ya ruswa mu mwaka wa 2020.

Icyo itegeko riteganya ku cyaha cya Ruswa

Itegeko No 54/2018, ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya Ruswa, umutwe waryo wa III, Ingingo ya kane, ivuga ko Umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze, cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5), ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ibihano bivugwa mu gika cya kabiri cy’iyi ngingo ni na byo bihabwa umuntu wese utanga cyangwa usezeranya gutanga, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu, kugira ngo hatangwe cyangwa hadatangwa serivisi.

Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere n’icya gatatu by’iyi ngingo byakozwe kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7), ariko kitarenze imyaka icumi (10), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse, yakiriye cyangwa yatanze.

Eric Uwimbabazi February 8, 2021
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Politiki

Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika

Hashize 1 month
Politiki

Namibia yabonye Perezida mushya

Hashize 5 months
Politiki

Abayobozi biremereza bagateshuka ku nshingano bahawe gasopo

Hashize 9 months
Politiki

Rwanda: Abarimo n’abafite Ubumuga barishimira ubudasa bw’amatora ya 2024

Hashize 10 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?